Karongi: Gitifu wa Murambi yeguye kubera imyitwarire ye idahwitse (Updated)
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi, Protais Ndindabahizi, yegujwe azize kugaragaraho imyitwarire idakwiye umuyobozi, arwana n’umuturage ayobora mu kabari.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru dusoza niho yazize amakimbirane hagati ye n’umuturage ashinzwe kuyobora, bakurizamo gufatana mu mashati mu kabari, ikaba n’intandaro yo kweguzwa ku mirimo ye.
Bamwe mu bamubonye, bemeza ko aherutse no gukubita ferabeto umuyobozi w’ikigo cy’ishuli ribanza ry’aho mu murenge wa Murambi none ubu akaba ari kwa muganga.
Ndindabahizi yanengwaga n’abaturage cyane bavuga ko agira n’ingeso yo gukunda abagore, hakaba n’abemeza ko afite abana barenga umwe yabyaye hanze.
Mu mugi wa Karongi hari umukobwa witwa Yvette Uwineza wemeza ko bafitanye umwana w’umukobwa, ariko Ndindabahizi ngo ntakintu na kimwe amufasha habe no kwishyurira umwana ubwisungane bwo kwivuza (mutuel).
Uwineza avuga ko yiyemeje kuzajya kwiyambaza ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bamufashe gusaba se w’umwana amwiteho, kuko aheruka umwana we afite imyaka ibiri none akaba agize itandatu.
Twagerageje guhamagara uyu Ndindabahizi kuri telephone y’akazi kugira ngo agire icyo abivugaho; ariko telefone yitabwa n’undi muntu biba ngombwa ko tumusaba iye bwite, ariko nayo ntiyacamo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Sebastien Hakizimana ubwo yari ari mu murenge wa Murambi gutangiza itorero ry’igihugu kumudugudu, yagaye cyane uwo gitifu uhesha isura mbi ubuyobozi, yizeza abaturage ko bagiye gukurikirana ibye.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muyobozi ntasanzwe!!!