Karongi: Gitifu wa Murambi yeguye kubera imyitwarire ye idahwitse (Updated)
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi, Protais Ndindabahizi, yegujwe azize kugaragaraho imyitwarire idakwiye umuyobozi, arwana n’umuturage ayobora mu kabari.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru dusoza niho yazize amakimbirane hagati ye n’umuturage ashinzwe kuyobora, bakurizamo gufatana mu mashati mu kabari, ikaba n’intandaro yo kweguzwa ku mirimo ye.
Bamwe mu bamubonye, bemeza ko aherutse no gukubita ferabeto umuyobozi w’ikigo cy’ishuli ribanza ry’aho mu murenge wa Murambi none ubu akaba ari kwa muganga.
Ndindabahizi yanengwaga n’abaturage cyane bavuga ko agira n’ingeso yo gukunda abagore, hakaba n’abemeza ko afite abana barenga umwe yabyaye hanze.
Mu mugi wa Karongi hari umukobwa witwa Yvette Uwineza wemeza ko bafitanye umwana w’umukobwa, ariko Ndindabahizi ngo ntakintu na kimwe amufasha habe no kwishyurira umwana ubwisungane bwo kwivuza (mutuel).
Uwineza avuga ko yiyemeje kuzajya kwiyambaza ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bamufashe gusaba se w’umwana amwiteho, kuko aheruka umwana we afite imyaka ibiri none akaba agize itandatu.
Twagerageje guhamagara uyu Ndindabahizi kuri telephone y’akazi kugira ngo agire icyo abivugaho; ariko telefone yitabwa n’undi muntu biba ngombwa ko tumusaba iye bwite, ariko nayo ntiyacamo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Sebastien Hakizimana ubwo yari ari mu murenge wa Murambi gutangiza itorero ry’igihugu kumudugudu, yagaye cyane uwo gitifu uhesha isura mbi ubuyobozi, yizeza abaturage ko bagiye gukurikirana ibye.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuba yarashebeje bagenzi be byo nibyo kugawa n’umuntu wese ariko yatangiye kare bakiri Nkumba muzabaze inshuro yarwaniyeyo.Ariko bamuvanye Kamonyi aho yari Etat civile bimunaniye baza gupfunyikisha amazi Murambi koko ese umuyobozi wiriwe mundaya mutubari ubwo yagezahe Igihugu n’abagituye koko gusa ubugome afite Imana yonyine niyo yamusanga.Genda Védaste KUZABAGANWA aho uyoboye Imana izakomeze ikurinde natwe i Murambi tuzahora tugusabira kuko wayoboye nk’Imfura y’Intore koko.
yikuye amata mukanwa avantage yarafite nyishi mukazi n’ikizere n’icyubahiro byose abiteye ishoti.ariko icyo numva ataribyo nibyo bya Yvette byuko bafitanye umwana wa 6 ans ntibyumvikana kuki atabivuze cyera ashaka mutuelle se Executifs bakoresha RAMA nibyo kwitonderwa cg ni isebanyabuhanga.ariko bagenzi be ba Executifs bose kuki mwamutereranye kandi mwitwa One People cg byarangiye muvuye Nkumba gusa arabasebeje n’imodoka babahaye nziza hababaje Executifs b’ubutugari bakora byose bagahembwa ubusa sinzi niba bazibukwa niyo babaha amagare byabashimisha.
Eh,sha ndatangaye pe!!!Ariko nia ari Protais twiganye mu Bugarama hafi ya CIMERWA i Cyangugu,ahagana muri za 1998 nta gitangaza cyaba kirimo kko nubundi yitwaraga nabi cyane.Gusa ibi binteye gusaba abatanga imyanya nkiyi kujya bashakisha namakuru ku myitwarire yumuntu benda guha umwanya byibura kuva atangiye umwaka ma kane wamashuri yisumbuye kko burya abenshi baba batangiye kugaragaza uko bazajya bitwara no mu myaka izaza
Gusa birababaje kdi nabo yakomerekeje bose mbasabye kwihangana.
Ndatangaye cyane! Ari nayo mpamvu nasaba ababyeyi, abarimu ndetse nabandi bose bagira aho bahurira nuburezi kujya bafasha abana kugira imyitwarire myiza bakiri bato.Uyu Protais, niba ari uwo twiganye kuri ESB (Ecole Secondaire de Bugarama) i Cyangugu hafi ya CIMERWA, ahagana muri za 1998 nta gitangaza cyaba kirimo kko nubundu yitwaraga nabi uko ashoboye kose, gusa binyeretseko vetting ari ngombwa mbere yuko umuntu ahabwa posts nka ziriya
Abakomerekejwe nawe bihangane
uwo ni uwamenyekanye hari nabandi bavugako ntawe uzi uko bagiyeho nuwabashyizeho. hakagwa abaturage
uyu muyobozi n’injiji yize, buriya buriya yabonyumwanya w’ubuyobozi yumva ko abonye akarima ke.
Gitifu ntiyeguzwa kuko atatowe n’abaturage hegura uwatowe n’abaturage ahubwo arahagarikwa cyangwa akirukanwa.
Gashuhe nimumureke. Dir Murambi yihangane.Ese azakira imvune ko akuzeho? Abaganga nibagerageze!
Ntacyo atanga ni Gashuhe! NDAMUZI TURABANA kenshi. Abo yagiriye nabi nibihangane.
Protais uradusebeje ariko ntibitunguranye!
uyu mu gitifu ntasanzwe ibyo yakoaze ni agahoma munwa, ariko ni ukurebba neza none se amaze igihe kingana iki muri uwo murenge ku buryo yaba afite umwana w[imyaka itandatu?
ABAYOBOZI NKABA NIBO BASEBYA IGIHUGU NYUMA YO KWEGUZWA AZANARYOZWE IBYO YAKOZE.KUKO UBUTORE YATOJWE YABUTATIYE BITYO NABANDI BAMEZE NKAWE BIBABERE ISOMO