Karidinali Kambanda yasomye Misa ya mbere nyuma yo kwimikwa

Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda Antoine, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020, yasomye misa ye yambere kuva yimitswe nka Karidinali wa mbere w’Umunyarwanda.

Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y'u Rwanda
Karidinali Kambanda Antoine, ni we wa mbere ugeze kuri uyu mwanya mu mateka y’u Rwanda

Ni misa yasomye mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa yasomwe ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

Mbere yo gutangira ikitambo cya misa, Nyiricyubahiro Karidinali Kambada yabanje gushimira Imana, ku bwo guhabwa inshingano zo kuyikorera nk’Umukaridinali.

Karidinali Kambanda yavuze ko ibirori n’ibyishimo byo guhabwa ubukaridinali, byaje bihurirana n’intangiriro z’igihe cya adiventi, igihe cyo kwitegurira umukiza ugiye kuza.

Ni nay o nyigisho yagarutseho mu gitambo cya misa, aho yasabye abakirisitu kwitegura kwakira Yezu Kirisitu uri hafi kuza.

Yavuze ko mu gihe cya adiventi, Kiriziya ifata umwanya wo kwitegura, kugira ngo uwo mukiza atazaza abatunguye.

Yagize ati “Ni mube maso kuko mutazi igihe azazira, haba ku mugoroba, mu gicuku, mu nkoko mu rukerera cyangwa mu gitondo”.

Yagarutse ku kintu cyamutunguye, ubwo nyuma yo guhabwa ubukaridinali, Nyirubutungane Papa Francis yabatunguje gahunda batari biteguye.

Ati “Twarasohotse badushyira mu modoka na we aduherekeje, tujya aho Papa Benedigito (weguye) atuye, aratujyana tujya kumuramutsa. Natunguwe n’uko akuze cyane ariko afite mu mutwe. Byarantunguye bamubwiye ko ndi Karidinali wo mu Rwanda, arambwira ati u Rwanda ni igihugu cyababaye cyane”.

Karidinali Kambanda yavuze ko ibi Papa Benedigito (weguye) yabivuze ari nko kubwira Papa Francis amushimira ko yibutse igihugu cy’u Rwanda, kuko ijwi ry’u Rwanda rishobora kujya ryumvikana ku isi”.

Ati “Ni impano twishimira, tunashimira Papa watwibutse, ubu Kiliziya y’u Rwanda ikaba ishinze imizi, ibyo tubishimire Imana”.

Kambanda yagizwe Karidinali ku wa 25 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2020.

Umuhango wo kwimikwa wabaye ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, ubera i Vatican muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

Yashimiye abaje kwifatanya na we muri iyi misa, baba ababa i Roma, ndetse n’abaturutse hirya no hino ku isi bakoze ingendo ndende baje kwitabira umuhango wo guhabwa Ubukaridinali.

Yashimiye kandi Abepisikopi Anaclet Mwumvaneza wa Diyoseze ya Nyundo ndetse na Harolimana Vincent wa Diyoseze ya Ruhenngeri baje bahagarariye inama nkuru y’Abepisikopi.

Ati “Ndabashimira cyane mbikuye ku mutima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo muduhe video ya misa ya1 Kambanda yasomye

Kwizera Marachie yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Byari byiza cyane kubona umunyarwanda wambere avamo karidinali Nange byaranshimishije cyane.

Twagilimana Theoneste yanditse ku itariki ya: 1-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka