Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko Arkiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yazamuwe mu ntera akaba yatorewe kuba Karidinali.

Musenyeri Antoine Kambanda yatorewe kuba Karidinali
Musenyeri Antoine Kambanda yatorewe kuba Karidinali

Papa Francis yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Musenyeri Antoine Kambanda akaba abaye Umunyarwanda wa mbere ugizwe Karidinali.

Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, yabwiye Radio Maria Rwanda ko iyi nkuru nziza Papa Francis yayibwiye abari bateraniye i Roma kuri iki Cyumweru.

Muri icyo kiganiro cyitwa ikiganiro cya Malayika Angelus, Papa Francis yatangarijemo n’ayandi mazina y’abandi bantu bagizwe ba Karidinali, abatangajwe bashya bose hamwe bakaba ari 13.

Biteganyijwe ko ku itariki 28 Ugushyingo 2020, abo bakaridinali bashya bazajya i Roma ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika kwakira umwambaro mushya no kwakira iyo mirimo mishya.

Musenyeri Filipo Rukamba yasobanuye ko Umukaridinali ataba ari uw’Igihugu runaka cyangwa ngo abe uwa Diyosezi ye gusa, ahubwo ko aba ari Umukaridinali wa Kiliziya Gatolika yose ku Isi.

Musenyeri Rukamba kandi yasobanuye ko Abakaridinali bashobora kuba Abepisikopi bari muri Diyosezi zabo, nk’uko hari n’abandi baba bakora mu biro bikuru by’i Roma.

Karidinali ni urwego rukurikira Musenyeri mu kuzamuka mu nzego z’icyubahiro muri Kiliziya Gatolika. Hejuru ya Karidinali haba Papa gusa.

Abakaridinali ni bo batorwamo Papa kandi bakamwitoramo hagati yabo.Karidinali ni rwo rwego rwa nyuma mu cyubahiro muri Kiliziya Gatolika. Hari abakaridinali baba i Roma hari n’ababa hirya no hino mu madiyosezi yabo. Icyakora kuba Karidinali ngo ntibivuze ko uhita ujya mu batora cyangwa abatorwa, kuko na byo bigira amategeko abigenga.

Antoine Kambanda yavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 (aruzuza imyaka 62 mu kwezi gutaha). Yayoboraga Diyosezi ya Kibungo, akabifatanya no kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali. Iyi mirimo ngo ashobora kuyikomeza, gusa hakaziyongeraho n’indi ijyanye n’urwego yazamuweho rwa Karidinali, nk’uko Musenyeri Filipo Rukamba yabisobanuye.

Ati “Twabyishimiye, turamwifuriza gukomera, kujya mbere, turamwifuriza imirimo myiza. Ubu nka Karidinali imirimo iziyongera, ariko tuzi ko abishoboye, afite imbaraga kandi azabikora neza. Turamwifuriza rero ibyiza byose, nk’Abasenyeri bagenzi be, Abepisikopi, yemwe ndetse n’Abakirisitu twese, tugeze ku kintu gikomeye cyo kugira Umukaridinali wa mbere mu Rwanda.”

Inkuru bijyanye:

Kuba Karidinali ni ibintu ntigeze ntekereza, Papa yantunguye – Musenyeri Kambanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kura ingengabitekerezo mu byimana

arthur karanganwa yanditse ku itariki ya: 6-11-2020  →  Musubize

Alleluia!dusingize Imana Ku bw’urukundo idukunda.Twifurije umugisha Cardinal Antoine KAMBANDA.Ni Tumushime Joseph, umukristu wa Paroisse Rusumo,central Rushonga.

Tumushime Joseph yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Calidinal A Kambanda tumwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe kdi turamwizeye ko azayishobora kuko tumuziho ubuhanga nubushobozi.Natwe abakiristu nitumufashe gusohoza neza imirimo yatorewe Imana yo kwizerwa igende imbere Calidinal A Kambanda.

Cishabuke olivier yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Iteka Politike n’Amadini birajyana.Urugero,Musenyeri Nsengiyumva Vincent yabaye Archbishop wa Kigali nyuma yuko Kinani afashe ubutegetsi.Uyu nawe nuko.Abaye Cardinal kubera ko his excellency wacu yatumye u Rwanda rumenyekana cyane mu mahanga.Iyo ataba umuntu ufitanye isano n’ibukuru,ntabwo yali kuba Cardinal.Kuki se batabihaye uwo yasimbuye??? Amadini ni politike nsa nsa nsa.Ntabwo Paapa yashyiraho umuntu utari uwo mu nda y’ingoma.Never.Kereka I Burayi na Amerika.

karasira yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka