Karidinali Kambanda yageze i Vatican aho agiye kwambikwa imyambaro y’Ubukaridinali

Arikiyepisikopi wa Kigali, Kambanda Antoine, uherutse kugirwa Karidinali na Papa Francis, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, we n’abandi 12 barahabwa imyambaro yagenewe Abakaridinali.

Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y'Ubukaridinali kuri uyu wa Gatandatu i Vatican
Karidinali Kambanda arahabwa imyambaro y’Ubukaridinali kuri uyu wa Gatandatu i Vatican

Ni umuhango ubera i Roma mu Butaliyani, aho bitaganyijwe ko aba Bakaridinali bashya bahabwa imyambaro yiganjemo ibara ritukura ndetse n’impeta bahabwa na Nyirubutungane Papa Francis ku giti cye.

Ikinyamakuru Vatican News kiravuga ko mu myambaro bahabwa harimo amakanzu yiganjemo ibara ritukura, n’ingofero itukura yagenewe Abakaridinali.

Ibara ritukura mu makanzu y’Abakaridinali, rikaba risobanura ko biyemeje gutanga ubuzima bwabo ku bwa Kiliziya. (usque ad sanguinis effusionem, “kugeza ubwo kumena amaraso yabo”).

Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n'Abakaridinali bashya
Ingofero zitukura zitegereje kwambarwa n’Abakaridinali bashya

Kubera ingamba zo kwirinda Covid-19, umuhango wo kwakira Abakaridinali bashya, basuhuzwa na bagenzi babo basanze ntabwo uri bukorwe.

Ikindi ni uko hari Abakaridinali bashya babiri batabashije kugera i Vatican, kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zitabemerera gukora ingendo. Abo ni Karidinali Cornelius Sim wa Brunei ndetse na Jose Fuerte Advincula wa Philippines.

Biteganyijwe ko aba babiri bazahabwa umwanya wabo wo kwakira amakamba yabo.

Nyuma yo guhabwa umwambaro w’Ubukaridinali, biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda, azatura igitambo cya misa mu Kinyarwanda, muri Bazilika Santa Maria in Trastevere. Iyo misa izasomwa ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi ku isaha y’i Vatican, hakazaba ari saa kumi z’igicamunsi ku isaha yo mu Rwanda.

Kambanda Antoine yagizwe Karidinali ku itariki ya 25 Ukwakira 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Imana data watwese turamukuragije wowe wamuhisemo ngo akore umurimo wawe ukomeze kumuha imbere Umuha gukomeza gusobanukirwa byimazeyo ijamno ryawe niyamamaza ryaryo igihugu cyacu gifite unugisha

Nshimiyimana Alexis yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Ntabwo ari Imana yamuhisemo,ahubwo ni Paapa wamuhisemo.Ntitukitirire Imana ibintu byose.Tuge dushishoza,turebe niba Imana yemera amadini yose.Urugero,iyo bashyizeho Mufti w’u Rwanda,Abaslamu nabo bavuga ko ari Imana imushyizeho.Ese imana yemera Muhamadi,ikemera Bikira-Mariya,ikemera Madame White w’Abadive,etc...,nyamara abayoboke babo bemera ibintu bivuguruzanya??Imana idusaba "gushishoza" iyo duhitamo idini.Ntabwo yemera amadini yose.Amadini atandukanye yashinzwe n’abantu.Urugero,idini Anglican yashinzwe n’umwami Henry VIII,igihe Paapa yamubuzaga kurongora undi mugore.Ahita arongora undi witwaga Ann Boleyn.

kamegeri yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

None ubabajwe n’iki ?

Trevis yanditse ku itariki ya: 30-11-2020  →  Musubize

Ndakeka ntadini rishishikariza gukora ibiteye isoni nubwo twese dufite amadini atandukanye hari umuyobozi uyobora is nijuru nabayirimo Bose kuki se itamuha ubwo butware cg se ngo imwimike?

Ndayisaba Fabrics yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Tumuragije Umubyeyi Bikiramariya Umwamikazi wa Kibeho ngo amwimenyere!

Noel yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Imana ishimwe cyane, Kardinali wacu turamwishimye cyane, Kiliziya ya Yezu K. ikomeze yogere hose, Kiliziya ni nziza pe, iyoborwa na Roho Mt pe. AbaKristu mwese kdi Imana ibarinde cyane.

Pastor Ndege yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Imana ishimwe cyane, Kardinali wacu turamwishimye cyane, Kiliziya ya Yezu K. ikomeze yogere hose, Kiliziya ni nziza pe, iyoborwa na Roho Mt pe. AbaKristu mwese kdi Imana ibarinde cyane.

Pastor Ndege yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Tumwifurije ishya n’ihirwe mu murimo w’Imana. Yo yamutoye ikomeze intambwe ze akomeze ajye imbere. Tuzishima byisumbuyeho tugize Papa w’umunyarwanda.

"U RWANDA MU BIGANZA BYAWE MANA"

Peace yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Imana imukomereze umuhamagaro.

MUSABE yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka