Kamonyi: Ugura cyangwa ugurisha ikibanza muri site z’imiturire azajya abanza kwishyura ibihumbi 250Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuturage uguze cyangwa ugurishije ikibanza muri site zigenewe guturaho, azajya yishyura ibihumbi 250Frw kubera ibikorwa remezo birimo kuhashyirwa.

Ibiro by'Akarere ka Kamonyi
Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Ubuyobozi buvuga ko nyuma yo gukora igishushanyo mbonezamiturire mu gice cy’umujyi byabaye ngombwa ko hashyirwaho amafaranga buri muturage agomba kwishyura ku kibanza cye, igihe agiye kucyubakamo cyangwa agiye kukigurisha kubera ibikorwa byo kukigezaho amashanyarazi, amazi n’umuhanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko ubu umuturage cyangwa undi muntu wifuza kubaka kuri site z’imiturire zakorewe igishushanyo mbonezamiturire yemerewe kubaka adasabwe kwerekana ifishi igaragaza imiterere y’ikibanza (Fiche Cadastrale).

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thaddée Tuyizere, avuga ko ibya ngombwa byo ku masite yatoranyijwe byakusanyijwe kugira ngo hakorwe ibindi bijyanye n’imiterere y’ibishushanyo mbonezamiturire byamaze gukorwa, bikaba bisubiza abavugaga ko babuze uko bagurisha cyangwa bubaka ibibanza byabo.

Avuga ko ibyo bya ngombwa bishya bizaba bigaragaza imiterere y’ibibanza bya metero 15 kuri metero 20 nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonezamiturire gikurikije itegeko rishya ry’imicungire y’ubutaka, bivuze ko hari abaturage bazajya bahabwa ibya ngombwa byinshi kandi bari basanzwe batunze kimwe gusa”.

Agira ati “Niba wari ufite ikibanza cya metero 30 kuri metero 40 uzakorerwa ibya ngombwa bibiri buri kimwe cyanditse mu mazina yawe, metero 15 kuri metero 20.Ibyo bizoroshya kwa kundi umuturage yajyaga kugurisha ikibanza cyangwa kukigura ugasanga hajemo ibintu bitinza serivisi kubera kujya gukoresha ihererekanya, bizoroshya kandi uburyo bwo kubona ibyangombwa kuko ahari za site hose ibyangombwa bizaba bikoze”.

Yongeraho ati “Kumwe wajyaga kubaka ugasanga birasaba kujya gusinyisha abaturanyi bawe ibyo byose byavuyeho, ni ukuvuga ngo niba umuntu afite ibibanza 20 azaba afite ibyangombwa 20, ugure ikibanza ukora ihererekanya uhita ujya kubaka kuko imihanda izaba ihari, borune zirateye, twatangiye gushyiramo amazi, hari n’aho batangiye gukurura amashanyarazi, bizorohereza umuturage kubona serivisi vuba kandi anogerwe n’imiturire”.

Ibyangombwa byakiriwe n’akarere bigiye gukorwa bisubizwe abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko bagiye gutangira gukora ibyangombwa bijyanye n’amakuru yatanzwe mu ikorwa ry’igishushanyo mbonezamiturire, kugira ngo bishyikirizwe abaturage hishyuye amafaranga 5000frw kuri buri cyangombwa.

Avuga ko mu gukora ibyo byangombwa hashatswe abatekinisiye bafasha za komite zashyizweho zo gutunganya amasite yo guturaho, ku buryo byakoranywe ubushishozi ku buryo nk’imihanda itagonga ibikorwa remezo by’abaturage byari bisanzwemo birimo nk’amazu.

Avuga ko amafaranga arimo gukoreshwa atangwa n’abaturage aho buri wese atanga ibihumbi 250frw kuri buri kibanza, azajya atangwa umuturage agiye kugura cyangwa agiye kugurisha, usanzwe atuye akaba atazasabwa ayo mafaranga, kereka gusa igihe yaba yari afite ubutaka bunini ashaka kugurishaho ikibanza cyangwa agiye kucyubaka.

Agira ati, “Ayo mafaranga ibihumbi 250 azamo imirimo yo gukora igishushanyo mbonezamiturire, gukora umuhanda, kuzana amazi n’amashanyarazi kuko umuntu umwe ntiyakwikururira amazi nta n’ubwo yakwikururira amashanyarazi”.

Ahamya ko nta makimbirane byateza kuko ayo mafaranga azacungwa na komite abaturage ku masite bishyiriyeho ubwabo, ari nabo bazacunga ayo mafaranga akoreshwa ibyo bikorwa remezo byo ku masite.

Agira ati “Buri site ifite Komite yatowe n’abaturage bayituye, ni yo izajya icunga ayo mafaranga kandi igirane amasezerano na ba rwiyemezamirimo bakora ibyo bikorwa byo kuhageza amazi, no kuhaca imihanda, hari nk’ahari ibibanza 500, ahabonetse 200 n’ahabonetse nka 800”.

Babanje gukora urugendo shuri muri Kicukiro

Tuyizere avuga ko nyuma yo kujya kwigira mu Karere ka Kicukiro uko amasite yaho bayakoze bakanayaturaho, baje kubigeragereza ku Kamonyi babonye ko bishoboka banabigeza ahandi kandi Inama Njyanama hari inyandiko yakoze ibigaragaza neza.

Avuga ko igice cy’umujyi wa Komonyi cya Runda, Rugarika na Gacurabwenge ari ho hakorewe igishushanyo mbonezamiturire kandi bizatuma ubutaka bwaho bugira agaciro kurushaho, ubuyobozi bw’akarere bukaba buzakomeza kuba hafi y’inzego zashyizweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonezamiturire muri izo site.

Yongeraho ko umuntu uzajya ajya kwaka icyangombwa cyo kubaka azajya anyura kuri komite ishinzwe site ku buryo n’uwashaka kubaka mu kajagari atabishobora kuko, abaturage bose basabwa kuza gutura mu masite y’imiturire kuko ahagenewe ubuhinzi hatazongera kubakwa.

Ibyo kandi ngo ntibizabangamira abafite ubushobozi buke kubaka kuko izo site zitandukanye ugereranyije n’ubushobozi bw’umuturage, kandi imiturire ikaba yajyaga ikomwa mu nkokora n’ibikoresho bisabwa kubakisha.

Agira ati “Uyu munsi inkarakara ziremewe ariko zikubakwa n’uwo twabihereye uburenganzira bizorohera rero umuturage ushaka kubaka kuko inkarakara zitagoranye, gusa nk’utabasha kubaka ku Ruyenzi, ashobora kugurisha ikibanza cye gihenze akajya gutura hirya gato y’aho ubushobozi bwe bungana”.

Yongeraho ko ikigamijwe atari ukwirukana kavukire ahubwo hari nka kavukire utashobora kubaka ku Ruyenzi ariko agurishije nk’ikibanza yabona aho atura kandi agasagura ayo gukoresha ibindi”.
Asaba abaturage bose kubaka hakurikijwe icyo ubutaka bugenewe kugira ngo imikoreshereze yabwo ibe inoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ese kwegereza ibikorwa remezo abaturage ni inshingano z’umuturage cg ni inshingano za leta? Ngo kwishyura 250k kuri buri kibanza ngo aragura umuhanda, amazi, namashanyarazi? Ibyo biri munshingano za leta rwose @Kamonyi district mwongere mubitekerezeho neza hato mudateranya abaturage na leta cg mugatuma abaturage banga leta kubera mwe abayobozi b’inzego z’ibanze? Ibyo bikorwa remezo nubundi muvuga biva mu misoro abaturage baba batanze, rero niba umuturage agurishije akabanza cg agahaye umwana we ngo yubakemo murumva muba mutabangamiye umuturage? Think twice before implementation @Kamonyi district.

Pepe yanditse ku itariki ya: 10-08-2021  →  Musubize

Ubuse,umuyobozi w’agategenyo w’akarere ka Kamonyi kombona yavuzeko bakoze urugendo shuri mukarere ka Kicukiro,ubu abaturage bo mukarere ka Kicukiro banganya ubushobozi bw’abaturage bo mukarere ka Kamonyi? Ayo mfrng 250k nimenshi ku kamonyi rwose.

Alfred yanditse ku itariki ya: 9-08-2021  →  Musubize

Inama njyewe natanga ubuyobozi bwakarere nibwongere butangize icyo gitekrrezo neza tugitanjyeho ibitekerezo kuko ayo mafranga ni menshi Ahubwo Rra nize itera intebe aho
Kandi karasira niho avuka nyarukiraho ariko byo ayo mafranga ni menshi cyane.

Egide yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Hakenewe gukora inyigo yumvikañyweho nimpande zombi kuko abaturage ntabwo tugomba kubabera abategetsi muribuka imbaraga leta yakoresheje muri mibilisation ya Mutuelle de sante kandi ariwe ifitiye akamaro

Kabasha yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ariko umuturire muri kamonyi bareba neza kuko biragoye bakorohereza abaturage.

Sendabona Francois yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

ikibazo ni uko n’ibibazo tubaza nta bisubizo turi bubibonere kuzageza inkuru yibagiranye.
Birutwa no kwicecekera nkabihorera ariko ibyo ntibizakunda rwose.

Izina yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ese,Kamonyi barishyuza abaturage ibikorwaremezo bagenewe?

Polo yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

None se Ko abivuga gutya kandi adatanga igihe izo site zose zizaba zarangije gutunganywa?!

Ikindi ntibisobanutse ibyo kwishyura! None se uguze n’ugurishije bose bazajya bishyura 250k ku kibanza kimwe? Bivuze ko ubwo yaba abaye 500k

Viateur yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ariya mafaranga ni menshi ese ugura n,ugurisha bazajya bafatanya mutation yo izajya nayo itangwaho amafaranga mudusubize

Bernard yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Abantu Ba kamonyi ndabazi nubwo bacecetse mubitege muzabyumva ahubwo ntabwo bizabura kajorite bijyana

Peter yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Abantu Ba kamonyi ndabazi nubwo bacecetse mubitege muzabyumva ahubwo ntabwo bizabura kajorite bijyana

Peter yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Sinibaza uburyo umuturage ajya kubaka ngo abanze yishyure 250,000 ngo mwateye Borne mwakoze fichet harya abakozi bakarere ntabwo muziko bahembwa imisoro yabaturage
Ibyo sibyo pe

Peter yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka