Kamonyi: Ugura cyangwa ugurisha ikibanza muri site z’imiturire azajya abanza kwishyura ibihumbi 250Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuturage uguze cyangwa ugurishije ikibanza muri site zigenewe guturaho, azajya yishyura ibihumbi 250Frw kubera ibikorwa remezo birimo kuhashyirwa.

Ibiro by'Akarere ka Kamonyi
Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Ubuyobozi buvuga ko nyuma yo gukora igishushanyo mbonezamiturire mu gice cy’umujyi byabaye ngombwa ko hashyirwaho amafaranga buri muturage agomba kwishyura ku kibanza cye, igihe agiye kucyubakamo cyangwa agiye kukigurisha kubera ibikorwa byo kukigezaho amashanyarazi, amazi n’umuhanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko ubu umuturage cyangwa undi muntu wifuza kubaka kuri site z’imiturire zakorewe igishushanyo mbonezamiturire yemerewe kubaka adasabwe kwerekana ifishi igaragaza imiterere y’ikibanza (Fiche Cadastrale).

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Thaddée Tuyizere, avuga ko ibya ngombwa byo ku masite yatoranyijwe byakusanyijwe kugira ngo hakorwe ibindi bijyanye n’imiterere y’ibishushanyo mbonezamiturire byamaze gukorwa, bikaba bisubiza abavugaga ko babuze uko bagurisha cyangwa bubaka ibibanza byabo.

Avuga ko ibyo bya ngombwa bishya bizaba bigaragaza imiterere y’ibibanza bya metero 15 kuri metero 20 nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonezamiturire gikurikije itegeko rishya ry’imicungire y’ubutaka, bivuze ko hari abaturage bazajya bahabwa ibya ngombwa byinshi kandi bari basanzwe batunze kimwe gusa”.

Agira ati “Niba wari ufite ikibanza cya metero 30 kuri metero 40 uzakorerwa ibya ngombwa bibiri buri kimwe cyanditse mu mazina yawe, metero 15 kuri metero 20.Ibyo bizoroshya kwa kundi umuturage yajyaga kugurisha ikibanza cyangwa kukigura ugasanga hajemo ibintu bitinza serivisi kubera kujya gukoresha ihererekanya, bizoroshya kandi uburyo bwo kubona ibyangombwa kuko ahari za site hose ibyangombwa bizaba bikoze”.

Yongeraho ati “Kumwe wajyaga kubaka ugasanga birasaba kujya gusinyisha abaturanyi bawe ibyo byose byavuyeho, ni ukuvuga ngo niba umuntu afite ibibanza 20 azaba afite ibyangombwa 20, ugure ikibanza ukora ihererekanya uhita ujya kubaka kuko imihanda izaba ihari, borune zirateye, twatangiye gushyiramo amazi, hari n’aho batangiye gukurura amashanyarazi, bizorohereza umuturage kubona serivisi vuba kandi anogerwe n’imiturire”.

Ibyangombwa byakiriwe n’akarere bigiye gukorwa bisubizwe abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko bagiye gutangira gukora ibyangombwa bijyanye n’amakuru yatanzwe mu ikorwa ry’igishushanyo mbonezamiturire, kugira ngo bishyikirizwe abaturage hishyuye amafaranga 5000frw kuri buri cyangombwa.

Avuga ko mu gukora ibyo byangombwa hashatswe abatekinisiye bafasha za komite zashyizweho zo gutunganya amasite yo guturaho, ku buryo byakoranywe ubushishozi ku buryo nk’imihanda itagonga ibikorwa remezo by’abaturage byari bisanzwemo birimo nk’amazu.

Avuga ko amafaranga arimo gukoreshwa atangwa n’abaturage aho buri wese atanga ibihumbi 250frw kuri buri kibanza, azajya atangwa umuturage agiye kugura cyangwa agiye kugurisha, usanzwe atuye akaba atazasabwa ayo mafaranga, kereka gusa igihe yaba yari afite ubutaka bunini ashaka kugurishaho ikibanza cyangwa agiye kucyubaka.

Agira ati, “Ayo mafaranga ibihumbi 250 azamo imirimo yo gukora igishushanyo mbonezamiturire, gukora umuhanda, kuzana amazi n’amashanyarazi kuko umuntu umwe ntiyakwikururira amazi nta n’ubwo yakwikururira amashanyarazi”.

Ahamya ko nta makimbirane byateza kuko ayo mafaranga azacungwa na komite abaturage ku masite bishyiriyeho ubwabo, ari nabo bazacunga ayo mafaranga akoreshwa ibyo bikorwa remezo byo ku masite.

Agira ati “Buri site ifite Komite yatowe n’abaturage bayituye, ni yo izajya icunga ayo mafaranga kandi igirane amasezerano na ba rwiyemezamirimo bakora ibyo bikorwa byo kuhageza amazi, no kuhaca imihanda, hari nk’ahari ibibanza 500, ahabonetse 200 n’ahabonetse nka 800”.

Babanje gukora urugendo shuri muri Kicukiro

Tuyizere avuga ko nyuma yo kujya kwigira mu Karere ka Kicukiro uko amasite yaho bayakoze bakanayaturaho, baje kubigeragereza ku Kamonyi babonye ko bishoboka banabigeza ahandi kandi Inama Njyanama hari inyandiko yakoze ibigaragaza neza.

Avuga ko igice cy’umujyi wa Komonyi cya Runda, Rugarika na Gacurabwenge ari ho hakorewe igishushanyo mbonezamiturire kandi bizatuma ubutaka bwaho bugira agaciro kurushaho, ubuyobozi bw’akarere bukaba buzakomeza kuba hafi y’inzego zashyizweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonezamiturire muri izo site.

Yongeraho ko umuntu uzajya ajya kwaka icyangombwa cyo kubaka azajya anyura kuri komite ishinzwe site ku buryo n’uwashaka kubaka mu kajagari atabishobora kuko, abaturage bose basabwa kuza gutura mu masite y’imiturire kuko ahagenewe ubuhinzi hatazongera kubakwa.

Ibyo kandi ngo ntibizabangamira abafite ubushobozi buke kubaka kuko izo site zitandukanye ugereranyije n’ubushobozi bw’umuturage, kandi imiturire ikaba yajyaga ikomwa mu nkokora n’ibikoresho bisabwa kubakisha.

Agira ati “Uyu munsi inkarakara ziremewe ariko zikubakwa n’uwo twabihereye uburenganzira bizorohera rero umuturage ushaka kubaka kuko inkarakara zitagoranye, gusa nk’utabasha kubaka ku Ruyenzi, ashobora kugurisha ikibanza cye gihenze akajya gutura hirya gato y’aho ubushobozi bwe bungana”.

Yongeraho ko ikigamijwe atari ukwirukana kavukire ahubwo hari nka kavukire utashobora kubaka ku Ruyenzi ariko agurishije nk’ikibanza yabona aho atura kandi agasagura ayo gukoresha ibindi”.
Asaba abaturage bose kubaka hakurikijwe icyo ubutaka bugenewe kugira ngo imikoreshereze yabwo ibe inoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Njyewe sinumva uko ayo mafranga bayagennye ese metro kare yubutaka aho ifite agaciro kangahe kuburyo metero kare 300 wishyura 250,000 kandi ibyo bavuga kugeza ubu ntanakimwe gihari mureke gufatirana abaturage kuko ibyo nibimwe mubona HE agiye ahantu akabazwa ibibazo bitari ngombwa kandi Buhari mwitwa abayobozi
Ese niba umuturage yifitiye ahantu bazava ibibanza 5 afite abana5 ubwo azabona 1,250 mugabanye guteranya leta nabaturage kugezaho amazi kubaturage biri munshingano

Peter yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Bishenyi nayo birayireba ??

nkurayija yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Ese ibyo byubahirije amategeko?

Alias yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Ese ibyo byo gusaba ayo mafranga byemewe nitegeko rigenga uburaka?

Alias yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Nko kuri site ya Kigese aho bita mu Kigwene, ibabanza byaho usanga harimo akajagari ababikase babikoze nabi nkaho ujya gushaka icyangombwa ugasanga ubutaka waguze ataribwo utuyemo. Twasabaga ababishinzwe ko baza kuri terrain bakamenya ikibazo gihari. Nkanjye mbona kugirango bikemuke hazabaho kongera kubarura no gupima bishya

Muhayimana Innocent yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka