Kabgayi: Mu bitaro ahasizwaga ikibanza habonetse indi mibiri 39

Iyo mibiri 39 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibonetse ku munsi wa kabiri wo gushakisha imibiri muri ako gace aho ku munsi wa mbere hari habonetse imibiri 30 yose hamwe ikaba imaze kuba 69.

Igikorwa cyo gushakisha imibiri cyatangiye tariki 02 Gicurasi 2021, nyuma y’uko imashini yasizaga yari ikomeje guhura n’imibiri myinshi.

Imirimo yo gushakisha indi mibiri irakomeza tariki 04 Gicurasi 2021 kugeza igihe ahakekwa imibiri hose hazaba hamaze gushakishwa.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko imibiri yabonetse igaragaza ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside ukurikije uko ishyinguye aho usanga hari nk’umubyeyi wishwe ateruye umwana bakabashyingurana, n’ibindi birimo nk’imfunguzo mu myenda.

Rudasingwa asaba abafite amakuru ku hakekwa imibiri kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka