Kabgayi: Ahazubakwa inzu y’ababyeyi habonetse imibiri 30 y’abazize Jenoside

Imibiri 30 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Kabgayi, ahari gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (maternité).

Hari kwifashishwa imashini mu gushakisha imibiri muri iki kibanza
Hari kwifashishwa imashini mu gushakisha imibiri muri iki kibanza

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko nyuma yo gukusanya amakuru no gusuzuma ibimenyetso by’imibiri yabonetse bigaragara ko ari Abatutsi bishwe bakahajugunywa.

Rudasingwa avuga ko hari andi makuru yavugaga ko iyo mibiri yaba ari iy’abandi barwayi bapfiraga mu bitaro bya Kabgayi baba barahashyinguwe, ariko ngo si byo ugereranyije n’uburyo bashyinguwemo n’ubusanzwe bushyingurwamo umuntu uguye kwa muganga.

Agira ati “Kubera ko i Kabgayi hari harahungiye Abatutsi benshi bagendaga bicwa imirambo ikaguma aho kuko nta buryo bwo kubashyingura bwabaga buhari, nibwo rero abakorerabushake ba Croix Rouge bafataga iyo mirambo bakayizingira mu mashitingi bakajya kubajugunya muri icyo cyobo”.

Ati “Usanga hari abafatanye, abari kumwe n’abana, bagerekeranye kandi i Kabgayi nta cyiza kigeze gihitana abantu ku buryo bari gushyingurwa gutyo mu cyobo kimwe abapfiraga kwa muganga bajyanwaga gushyingurwa n’imiryango yabo, ibyo byose bikatugaragariza ko imibiri yabonetse ari iy’Abatutsi bishwe bagashyingurwa n’abo ba Croix Rouge.”

Kuki amakuru yatinze kumenyekana kandi hari abakoraga ku bitaro bagihari?

Rudasingwa avuga ko amakuru kuri iyi mibiri yabonetse nta muntu uyatanze ku bushake kuko yabonetse igihe basizaga ikibanza, bikaba bigayitse kuba nta makuru yigeze atangwa, mu gihe amakuru yakomeje gusabwa.

Avuga ko nta watangirwa ikirego kubera ko amakuru atatanzwe ahubwo ibyiza ari ugusaba amakuru kandi agatangwa n’umunyarwanda uwo ari we wese bireba.

Agira ati “Iyaba twashoboraga kubona ayo makuru dore ko nta n’itegeko rihana uwatanze amakuru, icyo gihe inzego zibishinzwe ni zo zishobora kwikurikiranira abakekwaho gukora Jenoside, twe si ngombwa ko dutanga ibirego”.

Abarokokeye i Kabgayi na bo bahamya ko bajyaga bajya gushyingura abantu babo bapfiriye mu nkambi hirya y’inzu y’uburuhukiro bwa Kabgayi, ari na ho iyabonetse yari yarajugunywe, ariko bigakorwa mu buryo bwo kubakura hafi y’abakiri bazima bitari ugushyingura mu by’ukuri.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Muhanga avuga ko mu minsi ya vuba hari guteganywa gahunda yo gushyingura imibiri yabonetse hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, imibiri ikomeje kuboneka na yo ikaba igomba gutunganywa ikazashyingurwa mu cyubahiro.

Ibikorwa byo gushakisha imibiri aha hazubakwa inzu ababyeyi bazajya babyariramo birakomeje kugira ngo niboneka na yo izashyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hali ibintu bigoye kumva abantu batahigwaga ndavuga a bahutu batanishe abatutsi ko bagendaga,bareba ibiba byose wasobanura ute ukuntu hagati mungo zabantu bali bahatuye kuli za à kiriziya mubitaro nka Kabgayi Gitwe Gahogo nahandi haboneka ubu imibiri abo bantu baraho babibonye ndavuga abatarahigwaga bakaba bararuciye bakatumira,ahantu hali abantu bakoraga aho hantu kuva ku bayobozi kuva ku biyita abihayimana kugeza kubakozi,babo bamwe nuyumunsi wahabasanga,croix rouge yose niba gutabara abatutsi cyagihe itari ibishiboye uwabaza ko alibo bataye.bariya bishwe hariya kuki ntanumwe wigeze avuga !!abantu bakwiye kwigaya kutabivuga nukuvuga ko kwica abatutsi ali umugambi waruhuriweho na benshi kutabivuga ubwabyo ni nicyaha ubizi azapfana,aakicujije

lg yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka