Itegeko rihana ubusambanyi: Ingimbi n’abangavu barabyinira ku rukoma

Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana muri Nyarugenge, rwakomye akaruru k’ibyishimo nyuma yo kumva ko rutazahanirwa gukora ubusambanyi.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki kigorwa
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki kigorwa

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) warusobanuriye Igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha cyo muri 2018, yavuze ko muri icyo gitabo harimo itegeko rivuga ko abana babiri (umuhungu n’umukobwa) basambanye batazabihanirwa.

Yabitangarije imbere y’abaturage barimo urubyiruko rw’abanyeshuri bitabiriye ibiganiro ahitwa kuri "Maison des jeunes" i Kimisagara, agira ati:"Abana babiri bafite hagati y’imyaka 14 na 18 basambanye, ntibahanwa".

Itegeko yasobanuye rikomeza rivuga ko umwana w’umukobwa utarageza imyaka 18, iyo yatewe inda yemerewe kujya kwa muganga bakayikuramo ku bushake bwe.

Benshi mu rubyiruko rw’abanyeshuri bamaze kumva ingingo z’itegeko zibakuriraho ibihano ku bijyanye no gusambana, bahise batera hejuru barasakuza kubera ibyishimo.

Umwana w’umukobwa witwa Saphine w’imyaka 15, akaba yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara agira ati:" Birashimishije kuko abahungu bateraga inda abakobwa bakabihanirwa, ariko ubu twese nta muntu uzahanwa, ni ubwumvikane nyine".

Yanishimiye ko ababishaka bazajya bakuramo inda agira ati "Birakwiye mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’abaturage. Ikindi kurera umwana nawe uri umwana biragoye cyane".

Bamwe mu babyeyi basobanuriwe iby'itegeko ridahanira abana ubusambanyi bumiwe
Bamwe mu babyeyi basobanuriwe iby’itegeko ridahanira abana ubusambanyi bumiwe

Icyakora mugenzi we w’umusore w’imyaka 18 bari kumwe we yavuze ko abishimiye kudahanwa kubera ubusambanyi ari ibirara byumva ko byakomorewe gukora ibyaha.

Iby’Itegeko ryasomewe urubyiruko, byamaganywe n’umubyeyi witwa Niyoyita Alphonse w’imyaka 64 wahise yifata ku munwa, avuga ko habayeho "gushumuriza abana gukora ubusambanyi".

Niyoyita ufite abana icyenda barimo n’abangavu, avuga ko amategeko mashya arengera umwana ashobora gufatwa nabi n’abantu benshi, bigateza ibyaha bikomeye aho kubikumira.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa mu miryango bwakozwe n’Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu(CLADHO).

Umuyobozi wawo akaba n’Umuvugizi w’imiryango ya Sosiyete Sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard avuga ko bishimiye kuba amategeko arengera abana amaze gusobanuka, ndetse ko nta mwana uzongera guhanwa.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwateguwe n'Umujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge n'abafatanyabikorwa barimo umuryango CLADHO
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwateguwe n’Umujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge n’abafatanyabikorwa barimo umuryango CLADHO

Sekanyange yabwiye urubyiruko ko n’ubwo rutazahanwa n’amategeko, gukora ibyaha birimo ubusambanyi bibicira ubuzima bikanabateza igisebo mu muryango nyarwanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu, rumaze kwakira ibirego birenga ibihumbi birindwi mu gihugu hose, by’abana bahohotewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Jyewe ku giti change ibi SI nabishyigikira kuko gusambana ubwayo ni icyaha,byongeye kubantu batujuje imyaka, byibura byaruta bakabyemerera abakuru"kuko u Rwanda rurarimbutse,ubwo SE abagabo n’abagore b’ejo bazavahe? Niba n’umukuru amuteye inda yamufasha umwana nayitera undi ngo bazayikuramo nizere ko bazajya bayikuramo kubuntu(ariko uwo muganga ubikora nawe akamenya ko Ari umwicanyi(kdi wica abaziranenge akazabihanirwa n’Imana, aphazard bareke bajye bazibyara, kuko nibamara gukuramo nyinshi n’umura wabob uzanyerera nibaba abagore nti bazabona n’izovamo bazaba ingumba"abahungu nabo bazaba bafite experiences mu kurongora kubera kubitangira Ari bato rero ntibazubaka izabo bazajya bajya gusambana nabo barongoranaga mbere bakiri bato"ababifitiye ububasha mutabare murikureho ahubwo risimburwe no guhana abasambanyi hatitawe ho imyaka" cg n’abakuru bareke kuko si bibaza uburyo uzemerera umwana gusambana kdi ukabibuza nyina cg SE aribo bakuru(Murakoze).

Habarurema yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Yooo Evode araturangije noneho. Wamugani nanjye ndibaza ukuntu intumwa zarubanda bifata bagatora itegeko nkiri rishishikariza urubyiruko kwishora mu busambanyi (kwiyandarika) no gukuramo inda (kwica) bikanyobera. Harya tugira Ministeri y’Umuco? Aho ntiyaba ari Ministeri y’imikino n’ibirori? Ya nteko y"ururimi nimuco se irabivugaho iki? Gusa ndumiwe peeeee

DIDI yanditse ku itariki ya: 21-10-2018  →  Musubize

Noneho iritegeko rirandagije, uziko burya nabana bakunda ubusambanyi di wumvise uriya mwana.ngaho nibazikuremo nababwira iki

Butera yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

ahubwo n’abagabo ni babareke bashake umugore urenze umwe kuko ndabona ibyitwaga ko bikomeye kubera amategeko yabihanaga ntacyo bikivuze!

lima yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

Njye ndumva ntacyo iritegeko ritwaye! Niba abana bombi babyumvikanye ntampamvu yo guhanwa! Mugihe kdi umukobwa atewe inda atiteguye kurera nibyiza koroherezwa akayikuramo nuburenganzira bwe! Gusa impungenge z’urubyiruko rwejo hazaza ninyinshi.

Inama:
 ubukangurambaga mugukoresha agakingirizo zirakenewe
 ubukangura mbaga kundwara zandurira mumibonano mpuzabitsina idakingiye harimo HIV,Hepatitis B, ....

Urubyiruko rufite ubuzima buzima n’umusingi w’iterambere.

#Twubake U Rwanda Twifuza!

Alias yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

muvandimwe igitekerezo cyanyu nikiza.
ariko c ra buriya usibye kwijijisha urumva umwana wemerewe gukuramo inda ko ntakimubangamira niba atangiye gukuramo inda kumyaka15 azagira 19 akuyemo zingahe?
none c u Rwanda twifuza nuruzayoborwa numuntu wakuze aziko gukuramo inda (kwica) ntacyo bitwaye?

none c u Rwanda twifuza nuruzajya rukora ibidahesha agaciro abanyarwanda?

nyakubahwa president wa Republic natabare adusobanurire u Rwanda twifuza uko ruzaba ruteye kuko ndumva tutabyumva Kimwe.

mana tabara abatuye isi.

Adolphe yanditse ku itariki ya: 30-10-2018  →  Musubize

hahahhahah
jyewe biransekeje cyane, ibyahanuwe birigusohora.
satani amaze gufata isi kbsa.
ubusambanyi no gukuramo inda nibyaha Imana yanga urunuka, ubworero uranda narwo Imana ishobora kurukuraho amaboko kubera ibyaha birenze.

Kamuntu yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

Akarenze umunwa karushya ihamagara. Aya mahano ni nde uzayirengera nibiramuka byakomeye. N’umuco twaganyiragaho na wo uratakaye peeeee.Genda Rwanda wari nziza,ariko uwiyishe ntaririrwa.

Nkindi yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

Business yabonetse nugushaka ibyangombwa nkafungura ivuriro

Sam yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

isi irashize..Nyagasani tabara u Rwanda

[email protected] yanditse ku itariki ya: 18-10-2018  →  Musubize

birababaje kuko I by sambanyi Ni umuco mubi pe. let’s nidutabare hakiri kare

alias yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

HHHHH Kuva nava i Rubavu !!!! ubwo c urumva amategeko adasobanutse aka kantu nikeza p. banjye bakora ntacyo bikanga ninda ninjyamo bazanjye bakuramo kbx.

Mutima jean baptiste yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

Ubu se ibi abantu ntibakumva ko bihabanye n’umuco nyarwanda?
Hakenewe ubusobanuro buhuza Iri tegeko n’umuco nyarwanda,hato tutabyumva nabi tugata umuco.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka