Itegeko rihana ubusambanyi: Ingimbi n’abangavu barabyinira ku rukoma

Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana muri Nyarugenge, rwakomye akaruru k’ibyishimo nyuma yo kumva ko rutazahanirwa gukora ubusambanyi.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki kigorwa
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki kigorwa

Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) warusobanuriye Igitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha cyo muri 2018, yavuze ko muri icyo gitabo harimo itegeko rivuga ko abana babiri (umuhungu n’umukobwa) basambanye batazabihanirwa.

Yabitangarije imbere y’abaturage barimo urubyiruko rw’abanyeshuri bitabiriye ibiganiro ahitwa kuri "Maison des jeunes" i Kimisagara, agira ati:"Abana babiri bafite hagati y’imyaka 14 na 18 basambanye, ntibahanwa".

Itegeko yasobanuye rikomeza rivuga ko umwana w’umukobwa utarageza imyaka 18, iyo yatewe inda yemerewe kujya kwa muganga bakayikuramo ku bushake bwe.

Benshi mu rubyiruko rw’abanyeshuri bamaze kumva ingingo z’itegeko zibakuriraho ibihano ku bijyanye no gusambana, bahise batera hejuru barasakuza kubera ibyishimo.

Umwana w’umukobwa witwa Saphine w’imyaka 15, akaba yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara agira ati:" Birashimishije kuko abahungu bateraga inda abakobwa bakabihanirwa, ariko ubu twese nta muntu uzahanwa, ni ubwumvikane nyine".

Yanishimiye ko ababishaka bazajya bakuramo inda agira ati "Birakwiye mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’abaturage. Ikindi kurera umwana nawe uri umwana biragoye cyane".

Bamwe mu babyeyi basobanuriwe iby'itegeko ridahanira abana ubusambanyi bumiwe
Bamwe mu babyeyi basobanuriwe iby’itegeko ridahanira abana ubusambanyi bumiwe

Icyakora mugenzi we w’umusore w’imyaka 18 bari kumwe we yavuze ko abishimiye kudahanwa kubera ubusambanyi ari ibirara byumva ko byakomorewe gukora ibyaha.

Iby’Itegeko ryasomewe urubyiruko, byamaganywe n’umubyeyi witwa Niyoyita Alphonse w’imyaka 64 wahise yifata ku munwa, avuga ko habayeho "gushumuriza abana gukora ubusambanyi".

Niyoyita ufite abana icyenda barimo n’abangavu, avuga ko amategeko mashya arengera umwana ashobora gufatwa nabi n’abantu benshi, bigateza ibyaha bikomeye aho kubikumira.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa mu miryango bwakozwe n’Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu(CLADHO).

Umuyobozi wawo akaba n’Umuvugizi w’imiryango ya Sosiyete Sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard avuga ko bishimiye kuba amategeko arengera abana amaze gusobanuka, ndetse ko nta mwana uzongera guhanwa.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwateguwe n'Umujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge n'abafatanyabikorwa barimo umuryango CLADHO
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwateguwe n’Umujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge n’abafatanyabikorwa barimo umuryango CLADHO

Sekanyange yabwiye urubyiruko ko n’ubwo rutazahanwa n’amategeko, gukora ibyaha birimo ubusambanyi bibicira ubuzima bikanabateza igisebo mu muryango nyarwanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2015 kugeza ubu, rumaze kwakira ibirego birenga ibihumbi birindwi mu gihugu hose, by’abana bahohotewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

iritegeko nababadepite dutoye ejo bundise barishyigikiye kobaba batangiye nabi gutangira bagatangira bakorere satani problem kbsa

mbega yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

Nibakureho iryo tegeko, ntibakwemerera abana gusambana kdi babibuza ababyeyi nabo"nta bagore beza n’abagabo b’ejo hazaza twazabona peee!!!;"ni mutabare u Rwanda kbs.murakoze

Habarurema yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ni agahinda Urubyiruko rwacu amizero y’igihugu? Umwana arekuriwe gusambana ariko mugenzi we akatirwa uro gupfa ngo atareba izuba?

Ibirego byinshi by’abatewe inda byaturenze dutanga uruhushya se rwo gukora rwo gusambana ntamutima ubacira urubanza?

Biteye agahinda n’amarira. Ubuse ejo hazira amasugi n’imanzi huzuye ababyeyi bazaba bafite ibikomere by’amateka yo gukuramo inda, ikizere gike n’urwikekwe hagati y’abashakanye bashinjanya kuba barakuyemo inda mubwangavu bwabo bizubaka uwuhe muryango?ko numva nshishwa? Hakwiriye kure kureba icyakorwa iri tegeko rigasubirwamo.

Ruzindana yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

ndabona mu rwanda hagiye kuba nko m’ubushinwa pe!

ERNESTO yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

ubwo ugirango umukobwa wa 17 aba arumwana.umuhungu wa17aba amwana abarigusambana cyane.kandi bagakora ntagakingirizo nabo murikkikigero sha batinyaga gufungwa baraje baswerane baterane amada zasida ubundi mwifate kumunwa

yes yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

Biteye agahinda pe!!! Tugeze muri Sodomu na Gomora!!! Leta ko mbona ntacyo irimo gufasha abenegihugu mu gusegasira indangagaciro z’umuryango nyarwanda!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize

BIRAKOMEYE PE KOKO MUSHYIGIRE UBURAYA PEEEEEEEEEEEEEEEEEE,BIRACITSE NDAKAMBURA MAMA

GATETE yanditse ku itariki ya: 17-10-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka