Inzoga yitwa “Igiswika”, intandaro y’amakimbirane
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi, akarere ka Nyaruguru, bemeza ko inzoga yitwa Igiswika, iteza amakimbirane mu ngo.
Iyi nzoga ngo ikoze mu isukari, umusemburo ukora imigati n’amandazi ndetse ngo n’amazi.
Aba baturage bavuga ko iyi nzoga ikorwa hirya no hino muri uyu murenge kandi ko abayinyoye basinda birenze urugero, bikabatera urugomo.
Umwe mu bagore baganiriye na Kigali Today utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Birahari hano iwacu abagore barabinywa bagasinda bakarwana, abagabo nabo ni uko… Mana Nyagasani dukwiye gutabarwa ahubwo”.

Uretse kuba ngo hari abanywa iyo nzoga bakarwanira mu tubari banywereyemo kandi, ngo bamwe mu bagabo cyangwa se abagore iyo bayinyoye barataha bakarwana n’abo bashakanye.
Aba baturage basanga ngo iyi nzoga ariyo iteza amakimbirane mu miryango.
Umwe mu bagabo ati:”Abagabo twarasenye. Umugore aragenda akanywa igiswika, yataha wamubaza impamvu atatunganyije ibyo mu rugo akakubwira ko aba yanywereye aye, ubwo rero imirwano ikava aho”.
Hakizimana Vincent agira ati:”Ibiswika byarahahoze koko, ariko ubuyobozi bw’akarere bwarahagurutse buraza burabimena, abazicuruzaga barafungwa, ubu ntamuntu ukizicuruza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyagisozi Assoumpta Byukusenge, avuga ko izo nzoga koko zihari kandi ko zishobora kuba mu biteza amakimbirane mu miryango.
Gusa Byukusenge avuga ko umuti nyawo wo kurandura burundu izi nzoga ngo ari ugusaba abaturage bacuruza inzoga kujya mu makoperative bakajya benga inzoga zemewe, bityo ngo abaguraga Ibiswika bakabura aho babigurira.
Agira ati:” Umuti urambye nyawo ni uko abantu bajya mu makoperative bakore ibintu bizwi, bityo abaturage nibabura aho bakura ibiswika bazagura inzoga zabo”.
Ikibazo cy’inzoga z’inkorano si ubwa mbere kivugwa muri aka karere, ndetse akenshi inzego z’umutekano zikunda gufata abazikora zikamenwa ndetse n’ibikoresho bakoresha bikajy
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
inzoga igiswika iratumarira abanyarwanda,turayamaganye