Inzoga yitwa “Igiswika”, intandaro y’amakimbirane

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi, akarere ka Nyaruguru, bemeza ko inzoga yitwa Igiswika, iteza amakimbirane mu ngo.

Iyi nzoga ngo ikoze mu isukari, umusemburo ukora imigati n’amandazi ndetse ngo n’amazi.

Aba baturage bavuga ko iyi nzoga ikorwa hirya no hino muri uyu murenge kandi ko abayinyoye basinda birenze urugero, bikabatera urugomo.

Umwe mu bagore baganiriye na Kigali Today utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:”Birahari hano iwacu abagore barabinywa bagasinda bakarwana, abagabo nabo ni uko… Mana Nyagasani dukwiye gutabarwa ahubwo”.

Iyo ibiswika byafashwe biramenwa, ariko bikomeza gukorwa, aba ni abari bafashwe babikora abandi babicuruza
Iyo ibiswika byafashwe biramenwa, ariko bikomeza gukorwa, aba ni abari bafashwe babikora abandi babicuruza

Uretse kuba ngo hari abanywa iyo nzoga bakarwanira mu tubari banywereyemo kandi, ngo bamwe mu bagabo cyangwa se abagore iyo bayinyoye barataha bakarwana n’abo bashakanye.

Aba baturage basanga ngo iyi nzoga ariyo iteza amakimbirane mu miryango.

Umwe mu bagabo ati:”Abagabo twarasenye. Umugore aragenda akanywa igiswika, yataha wamubaza impamvu atatunganyije ibyo mu rugo akakubwira ko aba yanywereye aye, ubwo rero imirwano ikava aho”.

Hakizimana Vincent agira ati:”Ibiswika byarahahoze koko, ariko ubuyobozi bw’akarere bwarahagurutse buraza burabimena, abazicuruzaga barafungwa, ubu ntamuntu ukizicuruza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyagisozi Assoumpta Byukusenge, avuga ko izo nzoga koko zihari kandi ko zishobora kuba mu biteza amakimbirane mu miryango.

Gusa Byukusenge avuga ko umuti nyawo wo kurandura burundu izi nzoga ngo ari ugusaba abaturage bacuruza inzoga kujya mu makoperative bakajya benga inzoga zemewe, bityo ngo abaguraga Ibiswika bakabura aho babigurira.

Agira ati:” Umuti urambye nyawo ni uko abantu bajya mu makoperative bakore ibintu bizwi, bityo abaturage nibabura aho bakura ibiswika bazagura inzoga zabo”.

Ikibazo cy’inzoga z’inkorano si ubwa mbere kivugwa muri aka karere, ndetse akenshi inzego z’umutekano zikunda gufata abazikora zikamenwa ndetse n’ibikoresho bakoresha bikajy

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

N’ahandi biri hose bazabifate babimene.Erega nibyo bituma ababinyoye bafata ku mbaraga no gusambanya abana b’abaturarwanda n’amakimbirane y’urudaca mu miryango ku buryo hari n’abavutsanya ubuzima.

Luke yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ahubwo uretse no guteza amakimbirane, izabica, murumva ibintu biyigize(ingredients) ubwose bawirwa niki urugero bakoresha, ni uburozi neza neza nibayice burundu, nibayice icike neza.

Kagina yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Oya rwose iyonzoga nibayice naho ubundi yamara abantu,amakimbirane aterwa niyinzoga aba arenze ukwemwera jyew niboneye umuntu wayinyoye aba ameze neza neza nk’umusazi.

ISABANE yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Saidi rwose uri umugabo cyane, inzoga ntawe zishe, abafitanye amakimbirane bashobora no kuyagira batanyweye, ubu se abanywa Fanta bo ntibagirana amakimbirane

KABALIRA yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Nimutureke twinywere agahiye, inzoga zishe nde mwabonye? abanyweye igiswika bakaba babaye abakabiri...... nimureke twinywere ko byeli zihenda

saidi yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ba gitifu bararengana, ntako baba batagize ubuse igihe police yaciriye urumogi ko itararurimbura, izi nzoga nazo kuzirimbura ntibyoroshye kakenewe uruhare rwa buri munyarwanda, buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we muguhashya ikibi, abantu bose nibagera kurwego rwo kumenya kudahishira ikibi ibi byose bizarimbuka.

Kalibu yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ngo igiswika ariko se ba gitifu b’imirenge bakora iki? kuki ibintu nkibi bidacika burundu, nibagerageze babirandure pe naho ubundi abantu bashira.

Rimwe na rimwe abakora ibintu nkibi hari nubwo baba batazi ububi bwabyo bo bumva ko icyangobwa aruko babona icyo bakora bagatera imbere bakagaburira imiryango yabo bakubaka n’igihugu, iyo rero batabonye umuntu ubegera ngo abigishe bakora ibibi nk’ibi kandi batabigambiriye, abayobozi b’inzego z’ibaze nibafashe abaturage rwose.

kilimobenecyo yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

igiswika nicyamaganwe sana!kuko kiratumo ingo zisenyuka aho bukera ikindi kandi bishobora no gutera indwara kuko iba itapimwe ubuziranenge. rero abaturage tubere ijisho inzego zumutekano kugirango tumenye aho ikorerwa tubibwire ababishinzwe

kamatari yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Nasabaga ko iyi nzoga bayica burundu nuwo bayifatanye bakamuhana byintanga rugero naho ubundi bamarana mumago yabo.

Chris Rugema yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Izi nzoga Police igomba kuzikorera umukwabo mpaka zozse zicitse kuko ziranmgiza zigateza numutekano muke cyane mu bice byo mu cyaro

Juma yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

ayiweee amakimbirane mungo ni bayarwanye naho ubundi abashakanye bazamarana

Mado yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

abayiyahuza bazabajyane iwawa bazagaruka barayibagiwe

Kibwa yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka