Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu- Gen. Kabarebe

General James Kabarebe yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko intama y’umweru yagaragaye ku mafoto hamwe n’Inkotanyi yazikundaga ikanazikurikira, ko itari umupfumu wazo.

Intama yagendanaga n'Inkotanyi
Intama yagendanaga n’Inkotanyi

Ni nyuma y’ikibazo yabajijwe n’uwitwa Appolinnaire Bizimana, ubwo yari amaze kubaganirira tariki 9 Mutarama 2020.

Icyo kibazo cyagiraga kiti “Tuzi ko ku rugamba ingabo z’u Rwanda zifata igihugu, hari intama bagendanaga. Ese iriya ntama yavugaga iki cyangwa yabafashaga iki ku rugamba”?

Mu kumusubiza, Gen. Kabarebe yagize ati “Intama, hari ifoto ijya igaragaramo. Nta gitangaza cyari muri iriya ntama, nta n’ubwo yari umupfumu wacu nta n’ubwo yaraguraga”.

Iyo ntama ngo yari yatoraguwe n’Inkotanyi zo muri batayo ya 101, yayoborwaga n’uwitwaga Kayitare.

Gen. James Kabarebe
Gen. James Kabarebe

Gen. Kabarebe ati “Ako gatama iyo abasirikare bakoraga parade (imyiyereko) na ko kayikoraga nka bo, bahindukira na ko kagahindukira, kandi batayo yakwimuka na ko kakimuka, abasirikare baba bavanze, ntigatakare kakamenya batayo yako kakayigendamo”.

Iyo ntama ngo yagaragaye ubwo abari mu mashyaka anyuranye bajyaga gusura FPR Inkotanyi, bagakora umunsi mukuru.

Ati “Icyo gihe habayeho imyiyereko, na ko kayikora neza nk’abasirikare. Ariko tugiye guhagarika Jenoside intambara itangiye, igisasu kiragakubita kirakica. Ntabwo rero kahagaritse Jenoside”.

Abarimu b'amateka bari mu mahugurwa mu Karere ka Nyanza
Abarimu b’amateka bari mu mahugurwa mu Karere ka Nyanza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Aka gatama karambabaje. Biteye ubwuzu kumva amateka yako

Pierre yanditse ku itariki ya: 10-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka