Ingendo zagombaga gusubukurwa kuri uyu wa Mbere zongeye gusubikwa

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda biratangaza ko nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’Intara zitandukanye, ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe n’ingendo za moto zitwara abagenzi zikomeza gusubikwa.

Abatwara abagenzi kuri moto ni bamwe mu bari bamaze iminsi mu myiteguro yo gusubira mu kazi
Abatwara abagenzi kuri moto ni bamwe mu bari bamaze iminsi mu myiteguro yo gusubira mu kazi

Izi ngendo ngo ziracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe biratangaza ko ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 ni yo yari yemeje ko ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali zizasubukurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020.

Iyi tariki yari itegerejwe na benshi aho bamwe ndetse bari barayise ‘Save The Date’ imyiteguro ikaba yari imaze igihe irimbanyije haba mu batwara abagenzi kuri moto, ndetse no mu batwara abagenzi mu modoka, kimwe n’abifuzaga kujya kureba abo badaherukana, ndetse no gutemberera hirya no hino mu gihugu.

Hari harafashwe ingamba zikomeye z’uburyo izi ngendo zasubukurwa ariko n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 zigakomeza.

Icyakora isesengura rishobora kuba ryasanze hakiriho impungenge, bikaba byatumye gahunda yo gusubukura izi ngendo iba ihagaze, dore ko nko kuri iki Cyumweru mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umwe ba COVID-19, ibi bikaba bigaragaza ko icyorezo kigihari.

Icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye ku muntu wa mbere mu Rwanda ku itariki ya 13 Werurwe 2020.

Kugeza ku Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 abari bamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe ni 370. Muri bo, abantu 256 barakize, abandi 113 baracyavurwa, naho umuntu umwe ni we umaze gupfa.

Amakuru yakomeje gutangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda agaragaza ko benshi mu bagaragayeho iyo virusi babaga bayikuye mu mahanga, cyangwa bahuye n’abavuyeyo ariko bagatahurwa bataragera mu baturage imbere mu gihugu, bikaba byaratumye idasakara cyane.

Icyakora hari abagaragaza impungenge z’uko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kuyikumira, nyamara bimwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda ndetse bihahirana ugasanga byo nta ngamba zikomeye byafashe, ibi bikaba byagira n’ingaruka ku Rwanda mu guhashya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka