Amafoto+Video: Imyiteguro yo gutwara abantu mu Ntara irarimbanyije

Kuva tariki 21 Werurwe 2020 ubwo hatangazwaga ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere zihagaze, keretse ku bafite impamvu zihutirwa, izi ngendo byitezwe ko zisubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020.

Umujyi wa Kigali ufatwa nk’izingiro ry’izo ngendo zerekeza hirya no hino mu Ntara. Imyiteguro irarimbanyije by’umwihariko muri Gare ya Nyabugogo. Amasosiyete atandukanye atwara abagenzi berekeza mu Ntara yamaze gushyiraho udushushanyo twerekana uko abantu bahagarara bahanye intera.

Abandi bari kumanika ibyapa bishya, bakaba bashyize za kandagira ukarabe imbere y’imiryango bakoreramo. Kuri iki cyumweru abaganga bapimye abashoferi bose b’amasosiyete atwara abagenzi kugira ngo batangire akazi bose bazi uko bahagaze ku kijyanye na Coronavirus.

Icyakora bari bategerezanyije amatsiko menshi ibiciro Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruri bushyireho kuko bigeze kuri iki cyumweru batarabimenyeshwa kandi ingendo zitangira ku wa Mbere.

Dore amwe mu mafoto agaragaza uko imyiteguro yari irimo gukorwa:

Abashoferi basuzumwe COVID-19
Abashoferi basuzumwe COVID-19
Hashyizweho ibishushanyo bigaragaza uko abagenzi bagomba guhagarara bahanye intera
Hashyizweho ibishushanyo bigaragaza uko abagenzi bagomba guhagarara bahanye intera
Ibyapa byatunganyijwe ndetse hashyirwaho na Kandagira Ukarabe
Ibyapa byatunganyijwe ndetse hashyirwaho na Kandagira Ukarabe

Reba mu mashusho (Video) uko imyiteguro yari yifashe:

Amafoto + Video: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka