Ingabo za Congo zigabije zone neutre ku mupaka wa Rubavu
Inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu zihangayikishijwe n’ikibazo cy’ingabo za Congo zigabije ubutaka butagira uwo buharirwa hagati y’imipaka y’ibihugu bwitwa zone neutre.
Izi ngabo zashyize amahema muri ubu butaka butagira nyirabwo kuburyo iyo umupaka muto witwa petite barrier ufunze Abanyarwanda bacyererewe gutaha baca ku mupaka munini bahohoterwa n’izi ngabo.
Inzego z’umutekano zivuga ko iki kibazo cy’ingabo zihaye gutura kuri ubu butaka bidakwiye kuko butagomba kugira ubuturamo ndetse ntihagire n’igihugu kibukoreraho; nk’uko byagarutsweho mu nama y’umutekano y’akarere ka Rubavu yabaye tariki 18/10/2012.
Muri iyi nama y’umutekano kandi hagaragaye ikindi kibazo cy’Abanyekongo bigabiza ubutaka bw’u Rwanda mu mujyi wa Gisenyi ahitwa Mbuga Ngari hegeranye na Congo bakaza kuhahinga kandi badafite uburenganzira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko Abanyekongo babukoresha kubera ko Abanyarwanda bazi ko guhinga mu mujyi bitemewe bo bakaza kubukoresha cyane ko ubwo butaka ari ubwa Leta.
Nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu abivuga ngo birakwiye ko ibi bibazo biganirwaho n’ubuyobozi ku mpande zombi kugira ngo bishakirwe igisubizo, ndetse n’aba bahinga mu Rwanda bakihanangirizwa.
Abanyarwanda bahahira mu gihugu cya Congo bitwa intasi n’abajya gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo bagahohoterwa bikomeye, ariko u Rwanda rufata Abanyecongo nk’abavandimwe kandi bakazakomeza kubahiriza uburenganzira bwabo ariko ntibikwiye ko barengera.
Kuba inzego z’ubuyobozi n’umutekano zidashobora guhita zihagarika ibikorwa by’ubuhinzi bw’Abanyekongo mbere yo kubiganiraho n’ubuyobozi, ngo biraterwa nuko abaturage ba Congo kimwe n’abayobozi babo bakomeje gushaka urwiyenzo ku Banyarwanda bavuga ko bazitura abajya kwigayo hamwe n’abajya gukorerayo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burashishikariza abantu bose bajya muri Congo gukoresha impapuro z’inzira bakareka gukoresha irangamuntu gusa, kandi bagaca ku mupaka bakandikwa kugira ngo nibaburirwa irengero bashobore gushakishwa.
Bimaze kugaragara ko benshi mu bagenda batiyandikishije ku mipaka baburirwa irengero bagahohoterwa.
Inzego z’umutekano zitangaza ko hari Abanyarwanda umunani bagarutse mu Rwanda bamaze igihe bafungiye muri Congo barahohotewe kubera kutagira ibyangomba ahubwo bagenda batabaruwe ku mupaka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ayo mahema mu yabasenyereho.
iyo bigiye gutangira nuku bitangira, ubwo bushotoranyi nukugirango , tubakoreho akantu maze bavuge bati dore ibyo twavugaga nibi , ariko kuki noneho baba experts babo birirwa basakuza ndetse na Monusco batakwerekwa ubwo bushotoranyi , bakanihanangirizwa, nibidakorwa vuba, bazongera batere igisasu ku gisenyi nkuko babigiraga cyagihe cya za mugunga....nubwo baneshejwe ariko ntidukwiye no gutakaza n’umunyarwanda umwe azira ubusa...mube maso