Ingabo za Congo zigabije zone neutre ku mupaka wa Rubavu
Inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu zihangayikishijwe n’ikibazo cy’ingabo za Congo zigabije ubutaka butagira uwo buharirwa hagati y’imipaka y’ibihugu bwitwa zone neutre.
Izi ngabo zashyize amahema muri ubu butaka butagira nyirabwo kuburyo iyo umupaka muto witwa petite barrier ufunze Abanyarwanda bacyererewe gutaha baca ku mupaka munini bahohoterwa n’izi ngabo.
Inzego z’umutekano zivuga ko iki kibazo cy’ingabo zihaye gutura kuri ubu butaka bidakwiye kuko butagomba kugira ubuturamo ndetse ntihagire n’igihugu kibukoreraho; nk’uko byagarutsweho mu nama y’umutekano y’akarere ka Rubavu yabaye tariki 18/10/2012.
Muri iyi nama y’umutekano kandi hagaragaye ikindi kibazo cy’Abanyekongo bigabiza ubutaka bw’u Rwanda mu mujyi wa Gisenyi ahitwa Mbuga Ngari hegeranye na Congo bakaza kuhahinga kandi badafite uburenganzira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko Abanyekongo babukoresha kubera ko Abanyarwanda bazi ko guhinga mu mujyi bitemewe bo bakaza kubukoresha cyane ko ubwo butaka ari ubwa Leta.
Nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu abivuga ngo birakwiye ko ibi bibazo biganirwaho n’ubuyobozi ku mpande zombi kugira ngo bishakirwe igisubizo, ndetse n’aba bahinga mu Rwanda bakihanangirizwa.
Abanyarwanda bahahira mu gihugu cya Congo bitwa intasi n’abajya gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo bagahohoterwa bikomeye, ariko u Rwanda rufata Abanyecongo nk’abavandimwe kandi bakazakomeza kubahiriza uburenganzira bwabo ariko ntibikwiye ko barengera.
Kuba inzego z’ubuyobozi n’umutekano zidashobora guhita zihagarika ibikorwa by’ubuhinzi bw’Abanyekongo mbere yo kubiganiraho n’ubuyobozi, ngo biraterwa nuko abaturage ba Congo kimwe n’abayobozi babo bakomeje gushaka urwiyenzo ku Banyarwanda bavuga ko bazitura abajya kwigayo hamwe n’abajya gukorerayo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burashishikariza abantu bose bajya muri Congo gukoresha impapuro z’inzira bakareka gukoresha irangamuntu gusa, kandi bagaca ku mupaka bakandikwa kugira ngo nibaburirwa irengero bashobore gushakishwa.
Bimaze kugaragara ko benshi mu bagenda batiyandikishije ku mipaka baburirwa irengero bagahohoterwa.
Inzego z’umutekano zitangaza ko hari Abanyarwanda umunani bagarutse mu Rwanda bamaze igihe bafungiye muri Congo barahohotewe kubera kutagira ibyangomba ahubwo bagenda batabaruwe ku mupaka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ko ingabo za LONI ziri kuri Goma, akamaro kazo nakahe? Ubundi zone neutre ntamuntu uhatura. Ikibazo kigaragara cyane hariya hafi ya petite barriere nuko amazu yarubatswe biragoye kumenya aho umupaka ugarukira, njyewe ndumva bakubahiriza umupaka wakozwe cyera amazu yubatswe muri iriya zone bakayasenya. Cyane cyane abakongomani nibo batubahiriza amategeko.
Aha ni ukwitonda no gushishoza bihagije. Ababiligi bashobora kuba barabwiye Congo bati "ubwo mutari kubona gihamya y’uko hari inabo z’ U Rwanda ziri muri Congo nimujye muri zone neutre barakare maze baze tubone gihamya yo gutanga muri Loni n’ahandi". Congo yabanje kugerageza yoshya bamwe mu baturage bayo guhohotera abanyarwanda ngo irebe ko twayitera cg natwe duhohotere abakongomani ariko ibi byarananiranye basanze umunyarwanda wese aho ava akagera afite imitekerereze n’imyumvire irenze uko basanzwe bafata abandi birabura.Mwibuke wa Mu minisitiri w’umubirigi waje hano akavuga ibintu yagera iwabo akavuga ibindi: double standard barayimenyereye ni nk’ibiryo kuri bo.Bagenzi banjye dukomeze tugire ubwenge ariko nibibaq ngombwa tuzaharanire icyubahiro cyacu n’igitinyiro cy’igihugu. Igihugu burya kiri hejuru y’ibindi byose
ahaaaaaaa,no comments
Ariko bariya banyabwoba barashaka ko dufata inkoni bafite imbunda tubazitagure kuko bo ntagihe cyo gukoresha imbunda dufite twaba dupfushije amasasu ubusa,kddi bibuke ko ubu turi super power hano muri africa ,abanyarda twanga agasuzuguro cyane cyane urubyiruko kuko dukunda agaciro abanyarwanda turi bake baduhe amahoro cg se babone uburyo inzu zabo zibirahure tuziteramwo amabuye ko twe ntakibazo se dufite ko tukwemera ko ibyacu bimeneka bitonde ntidujya dusinzira habe na gato
U Rwanda rutabaze za ngabo z’Afurika zidahengamye, maze zigire icyo zakora!
Ariko nubu ntibaratumenya, batuzi igice
baribeshya turi maso kdi ntacyo bazadutwara!
ubu bari gushaka aho tubahera ariko ntaho babona baribeshya,reka twagiye mu kanama ka onu kumutekano ,baraje tubafatire imyanzuro bibarenge
Njye ndabona tugomba guhaguruka tukajya gukubita izo ngirwa basirikari nako izo mpehe col MAKENGA atarahagera ngo adutange umushi. mwa bakongomani mwe , mushaka mwa kwitonda murebye nabi ejo narara i KINSHASA muranzi neza kandi .
nibazako ako ari agasuzuguro kindenga kamere.nyuma yo kwiha ahatari ahabo baranahohotera abanyarwanda?birakwiye ko hagira igikorwa amazi atararenga inkombe
Ubwo barongeye bareke twongere tubihanize
EREGA ABAYOBOZI BACU BAZI GUSHISHOZA NK`IBI BABA BARABIBONYE KERA bityo
Gako Hatangijwe imyitozo y’abasirikare bo muri EAC “Ushirikiano Imara”
Bazajya no mu kiyaga cya Kivu aho baziga kubumbatira umutekano wo mu mazi