Ingabire Marie Immaculée yisubiyeho ku irushanwa rya Miss Rwanda

Ingabire Marie Immaculée, uyobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), yahindukiye ku ijambo amaze umwaka umwe avuze, ubwo yandikaga ko atabona akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda, ariko akaba yagaragaye mu b’imbere barimo batanga amasomo mu mwiherero w’aba bakobwa anumvikana ataka irushanwa mu mwiherero.

Ingabire Marie Immaculée yatanze ikiganiro ku bakobwa 20 bari mu mwiherero
Ingabire Marie Immaculée yatanze ikiganiro ku bakobwa 20 bari mu mwiherero

Umwaka ushize wa 2019 muri Mutarama ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryarimo rishaka uzambara ikamba [ubu ryambawe na Nimwiza Meghan], Ingabire Marie Imaculée ukurikirwa na benshi kuri Twitter, yanditse ku rukuta rwe ati “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye Abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu. Pfffff”.

Bamwe bemeranyije na we bavuga ko ari irushanwa ridafite akamaro, ariko abandi bamwandikira bamunenga ko akwiye gutera intambwe agasobanukirwa icyo irushanwa rimaze aho kugaragara nk’urirwanya.

Nyuma y’umwaka umwe gusa avuze ibi, byatunguye abantu ubwo amafoto y’uyu mugore uvuga rikijyana yamugaragazaga ari imbere yigisha aba bakobwa ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, n’irikorerwa abana.

Atangira gutanga ikiganiro, Ingabire yaragize ati “Mbere y’umwaka ushize sinakurikiraga Miss Rwanda, ariko hari ikintu nayikundiye ko iha umwanya umwana w’umukobwa akigirira icyizere”.

Ingabire aganiriza abakobwa bari muri Miss rwanda 2020
Ingabire aganiriza abakobwa bari muri Miss rwanda 2020

Mu kiganiro kirekire yagiranye n’abakobwa 20 bari i Nyamata mu mwiherero, yagarutse ku kamaro k’irushanwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa, abereka ko ari bo igihugu giteze amaso mu minsi iri imbere, kuko ari bo bazavura Abanyarwanda, ndetse abibutsa ko bazanaba ababyeyi b’ejo hazaza bazarerera u Rwanda.

Kuri iyi nshuro ubwo yasuraga aba bakobwa, amafoto ya Ingabire Marie Immaculée yagaragaye ku mbuga za Miss Rwanda. Mu butumwa bwe, Ingabire yanashimiye cyane abategura iri rushanwa abasaba gukomeza iki gikorwa kuko giteza imbere abana b’abakobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ubugabo butagaruka bubyara ububwa ni byiza kwisubiraho

Rutaremara yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Inicyo cyerekana umuntu usobanutse, ntatinya guhindura imyumvire iyo habayeho impamvu no gusobanukirwa.
S ukwihindukiza mw’ijambo nkuko mu bivuga ahubwo Bivugako atanenze gusa nkuko abanyarwanda dukunze kubikora, yegereye abo bakobwa aganira nabo yumva icyo ibamariye.
Yasanze iyo Miss Rwanda ifasha abana b’ababkobwa kwigirira icyizere yumva akamaro kayo.
Brovo Mme Ingabire, abantu nkawe bahesha igihugu ishema.

Félicitas yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Birashoboka cyane kwishyubiraho niba ibyo yarinengaga abona byarakosowe.

Dominique yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka