Ingabire Marie Immaculée yisubiyeho ku irushanwa rya Miss Rwanda
Ingabire Marie Immaculée, uyobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), yahindukiye ku ijambo amaze umwaka umwe avuze, ubwo yandikaga ko atabona akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda, ariko akaba yagaragaye mu b’imbere barimo batanga amasomo mu mwiherero w’aba bakobwa anumvikana ataka irushanwa mu mwiherero.
Umwaka ushize wa 2019 muri Mutarama ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryarimo rishaka uzambara ikamba [ubu ryambawe na Nimwiza Meghan], Ingabire Marie Imaculée ukurikirwa na benshi kuri Twitter, yanditse ku rukuta rwe ati “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye Abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu. Pfffff”.
Bamwe bemeranyije na we bavuga ko ari irushanwa ridafite akamaro, ariko abandi bamwandikira bamunenga ko akwiye gutera intambwe agasobanukirwa icyo irushanwa rimaze aho kugaragara nk’urirwanya.
Nyuma y’umwaka umwe gusa avuze ibi, byatunguye abantu ubwo amafoto y’uyu mugore uvuga rikijyana yamugaragazaga ari imbere yigisha aba bakobwa ibijyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore, n’irikorerwa abana.
Atangira gutanga ikiganiro, Ingabire yaragize ati “Mbere y’umwaka ushize sinakurikiraga Miss Rwanda, ariko hari ikintu nayikundiye ko iha umwanya umwana w’umukobwa akigirira icyizere”.
Mu kiganiro kirekire yagiranye n’abakobwa 20 bari i Nyamata mu mwiherero, yagarutse ku kamaro k’irushanwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa, abereka ko ari bo igihugu giteze amaso mu minsi iri imbere, kuko ari bo bazavura Abanyarwanda, ndetse abibutsa ko bazanaba ababyeyi b’ejo hazaza bazarerera u Rwanda.
Kuri iyi nshuro ubwo yasuraga aba bakobwa, amafoto ya Ingabire Marie Immaculée yagaragaye ku mbuga za Miss Rwanda. Mu butumwa bwe, Ingabire yanashimiye cyane abategura iri rushanwa abasaba gukomeza iki gikorwa kuko giteza imbere abana b’abakobwa.
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubugabo butagaruka bubyara ububwa ni byiza kwisubiraho
Inicyo cyerekana umuntu usobanutse, ntatinya guhindura imyumvire iyo habayeho impamvu no gusobanukirwa.
S ukwihindukiza mw’ijambo nkuko mu bivuga ahubwo Bivugako atanenze gusa nkuko abanyarwanda dukunze kubikora, yegereye abo bakobwa aganira nabo yumva icyo ibamariye.
Yasanze iyo Miss Rwanda ifasha abana b’ababkobwa kwigirira icyizere yumva akamaro kayo.
Brovo Mme Ingabire, abantu nkawe bahesha igihugu ishema.
Birashoboka cyane kwishyubiraho niba ibyo yarinengaga abona byarakosowe.