Imvo n’imvano ku ifungwa ry’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda
Umushumba w’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, hamwe n’uwari umwungirije ariko umaze umwaka ahagaritswe ku mirimo, basobanuye iby’amacakubiri no kutubahiriza gahunda za Leta byashingiweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) mu gufunga iryo torero.
Mu gihe insengero zimwe na zimwe hirya no hino mu Rwanda zirimo gufungwa by’agateganyo kubera kutubahiriza ibisabwa ku nyubako n’ibyangombwa by’imikorere, Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ryo ryahagaritswe ryose by’umwihariko.
RGB ivuga ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero kubera gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane mu bakristo, kugira inyigisho ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere, ndetse no kutagira inzego z’ubuyobozi zuzuye kandi zujuje ibisabwa.
Imvo n’imvano y’ikibazo
Ubwo inkingo za COVID-19 zahabwaga abaturage hirya no hino ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko guhera mu mwaka wa 2021, hari abayoboke b’Itorero Umuriro wa Pentekote batahise baziteza ku mpamvu z’uko ngo bumvaga bazifiteho amakenga, nk’uko no mu yandi madini hari abatarahise bumva iby’iyi gahunda.
Abo batahise bikingiza barimo Pasiteri Corneille Ntawuyirushintege uyobora iri torero, babanje kuguma mu rugo, icyorezo COVID-19 kirangiye ubuyobozi bubemerera kugaruka mu nsengero.
Abumvise vuba iyi gahunda yo kwikingiza barimo Pasiteri Rukundo Fidèle wari umwungurije ku buyobozi bw’iri torero, bagumanye insengero bahita banashyiraho ubuyobozi bushya bw’agateganyo, butagomba kurenza amezi 3 nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga iri torero.
Nyuma y’icyo gihe ubuyobozi bwa Pasiteri Ntawuyirushintege bwari bumaze kugaruka, abashumba bo ku mpande zombi basabana imbabazi kuko buri ruhande rwishinjaga ibyaha birimo kutita ku bakristo bose uko bikwiye.
Aba bashumba banasabye imbabazi abanyetorero muri rusange, bongera gukorera hamwe nk’uko bahoze mbere, bose bicarana ku ruhimbi imbere y’abanyetorero.
Pasiteri Ntawuyirushintege na Pasiteri Rukundo batangira kugendana hose mu Gihugu, mu nsengero zose, bakangurira abakristo kubana neza, abikingije n’abatarikingije.
Pasiteri Rukundo Fidèle yaje kwirukanwa ku buyobozi
Nk’uko Pasiteri Ntawuyirushintege yakomeje abisobanura, mugenzi we Rukundo ngo hari ubwo yasuzuguraga bagenzi be, aho ngo bamutumiraga mu nama akanga kuyizamo, bashaka kumubaza ibyo kurema uduce mu itorero no kutwihererana, ntagire icyo asubiza.
Nyuma y’igihe kandi Rukundo Fidèle ngo yaje kuvana amafaranga asaga miliyoni 18Frw kuri konti y’Itorero, afatanyije rwihishwa n’uwari umuvugabutumwa bari barasigaranye muri ya minsi yo kwikingiza, Kayiranga Jean Bosco, utari wemewe n’Itorero mu kubikuza amafaranga.
Andi mafaranga kugeza ubu ataramenyekana umubare n’aho aherereye Itorero Umuriro wa Pentekote rikomeje kubaza Rukundo na Kayiranga, ni ayo ryishyuwe ahanyujijwe umuhanda i Gashora mu Bugesera, nk’ingurane y’ikibanza n’urusengero by’iri Torero.
Ntawuyirushintege avuga ko bahamagaye Rukundo na Kayiranga, bagamije kubasobanuza iby’aya mafaranga y’Itorero arimo kuburirwa irengero, abo bagabo bombi bakanga kwitaba.
Gusa Rukundo, nyuma yo gushyirwaho igitutu n’Ubugenzacyaha, yaje kwerekana ahari ya mafaranga miliyoni 18Frw, Itorero rirayabikura birakunda.
Inama rusange y’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda yaje kubwira Rukundo na Kayiranga ko ibahagaritse ku buyobozi kubera izo mpamvu, ariko ntibarabyemera kugeza ubu.
Pasiteri Rukundo na komite yari yarashyizeho muri COVID-19, babwiye RGB ko iri torero ngo ririmo amacakubiri, rikaba rimwirukaniye kwikingiza, kandi ko ubuyobozi bwaryo ngo bwangisha abaturage (abakristo) zimwe muri gahunda za Leta.
Mu kiganiro kuri telefone Rukundo yahaye Kigali Today, yashimangiye iby’amacakubiri ashingiye ku kwirukanwa kwe ku buyobozi, ati "Ubu tumaze imyaka igera kuri itatu turwana n’ikintu cy’abikingije n’abatarikingije, kugeza n’ubwo banyima intebe mu rusengero (imbere mu bapasiteri)."
Abajijwe ibyo kwiha amafaranga y’Itorero, Rukundo yagize ati "Ibyo byabaye urwitwazo kuko ntigeze nanayakora no mu ntoki, kubera ya macakubiri twari dufite yo gukoresha ibintu uko bidakwiriye, amafaranga nayasabiye kuba ’term deposit’ (kuyafunga) mu mezi 6, kuko ni njye wari ubifitiye ubutware, ubwo rero habonetse impamvu (yo kumpagarika ku buyobozi)."
Ikijyanye no kwangisha abaturage ubuyobozi, Pasiteri Rukundo ahera ku kuba hari abayobozi batemeye gufata urukingo rwa COVID-19, bigatuma abakristo na bo babyanga, uretse ko ngo hari n’abo yumvise banga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle) n’Indangamuntu.
Ibisobanuro bya Pasiteri Corneille Ntawuyirushintege
Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille avuga ko amakimbirane mu bakristo hamwe n’ibirego byose kuri iri torero, ngo byatangiye kwigaragaza nyuma y’uko Rukundo ahagaritswe ku buyobozi, kandi yumvise ko aregwa kunyereza amafaranga y’Itorero.
Yisobanura ku byo ashinjwa, uyu muyobozi w’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda avuga ko nta gahunda ya Leta n’imwe yanze kandi yangisha abakristo (abaturage), ahereye ku kijyanye n’urukingo rwa COVID-19.
Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko icyemezo kijyanye n’ubuzima bw’umuntu ari ibanga n’uburenganzira bwe, kubera iyo mpamvu ngo ntawe yagombaga kubuza kwikingiza no kureba ko atabikoze, ndetse akaba adashaka ko ibyo bihinduka ikiganiro kugira ngo adateza abantu kwishishanya.
Pasiteri Ntawuyirushintege aramagana abiherera bakaryanirana inzara bashingiye ku kwikingiza cyangwa ku yandi macakubiri, akavuga ko Itorero rizirukana bene uwo muntu rikanamutanga ku nzego za Leta zibishinzwe, nk’uko ryabigenje kuri Rukundo nyuma yo kurema amatsinda y’abo azi ko bikingije.
Yagize ati "Rwose ubivuge ko iby’inkingo ntaho bihuriye, ari abikingije n’abatarikingije babanaga mu mahoro, n’ikimenyimenyi Rukundo atari yakora ayo makosa ngo avane amafaranga y’Itorero kuri konti, yari asanzwe ari umushumba, ayobora ubukwe, akabwigisha, nta kibazo twari dufite."
Iri Torero rigizwe n’abakristo b’ingeri zitandukanye zirimo abasirikare n’abandi bashinzwe umutekano, bikaba ngo bidashoboka ko barangwa n’amacakubiri, ndetse ko nta gahunda ya Leta n’imwe badakurikiza bitewe n’uko ngo bakorana bya hafi n’inzego z’ibanze z’ahari insengero hose mu Gihugu.
Ku bijyanye no kudafata Mituweli, Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko buri muntu muri iri Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda yafashe ubwishingizi bw’ubuzima, utari ufite ubwo bushobozi abanyetorero bakaba barayimwishyuriye, kandi bose ntawe udasabwa kuba afite Indangamuntu.
Mu minsi y’amatora, Pasiteri Ntawuyirushintege yazengurutse mu nsengero zigize iri torero mu Gihugu hose, ategeka abakristo bose kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Ikijyanye n’inzego z’Ubuyobozi bw’Itorero zituzuye cyangwa abayobozi batujuje ibisabwa, Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko yakomeje gusaba ubuyobozi bwa RGB kumwakira kugira ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko ngo ntibaramubonera uwo mwanya.
Avuga ko Itorero Umuriro wa Pentekote ryafatiwe icyemezo cyo gufungwa nta biganiro bibayeho kugira ngo ubuyobozi bwaryo bwisobanure kuri biriya birego byose kugeza ubu afata nk’ibihimbano.
Gusa, mu gushimangira iby’icyemezo cyafashwe, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yaciye amarenga ko Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda rishobora gufungwa burundu, aho agira ati "Ntimuzabura ahandi musengera niba ari ugushaka Imana."
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho!ngendeye kubyo umunyamakuru yanditse,ndumva kd ndizera ko Ibya Covid 19 atari cyo kibazo,nibyo byo kugumura abakristu sicyo kibazo.kuko Na abo bayobozi bitorero bemeza ko ntamuyoboke bagumuye. Niba bemera amategeko agenga iki Gihugu cyacu Imana yadutuje,nizeye ko Leta yacu itazafata umwanzuro udakwiriye Umuturage wayo kd Umuturage i Rwanda ari k isonga.burya kd Twese twemera ko gusenga bifite byinc bitumariye kd Umuturage wasenze ninawe umenya icyaha icyo ari cyo,niwe kd umenya umubabaro wa mugenzi we,..Mbese gusenga nizeye ko Leta yacu itabirwanyije.Nyuma ya byose,Imana ihora itsinda kd ntikoza isoni abayo.
Muraho!ngendeye kubyo umunyamakuru yanditse,ndumva kd ndizera ko Ibya Covid 19 atari cyo kibazo,nibyo byo kugumura abakristu sicyo kibazo.kuko Na abo bayobozi bitorero bemeza ko ntamuyoboke bagumuye. Niba bemera amategeko agenga iki Gihugu cyacu Imana yadutuje,nizeye ko Leta yacu itazafata umwanzuro udakwiriye Umuturage wayo kd Umuturage i Rwanda ari k isonga.burya kd Twese twemera ko gusenga bifite byinc bitumariye kd Umuturage wasenze ninawe umenya icyaha icyo ari cyo,niwe kd umenya umubabaro wa mugenzi we,..Mbese gusenga nizeye ko Leta yacu itabirwanyije.Nyuma ya byose,Imana ihora itsinda kd ntikoza isoni abayo.
Byari ngombwa kuko gusenga ntabwo bikuraho kubahiriza gahunda za leta
Iyi nkuru iracukumbuye kuko ndumva ivuga iby’imoande zombi bavuga zifitanye amakimbirane ,ntejereza KO uyu munyamakuru kuvuga KO atikingije atari cyo kibazo ,kandi rero mukwiriye kuva mu byashije mugasingirz ibiri imbere n’iyo haba iki n’iyo hakoreshwa imbaraga z’umurengera ntago Imana ibohozwa ,ubutumwa bwiza ntibupfukiranwa ntagihe n’a kimwe abavuga ukuri kweruye ba tarwanijwe no mu ntumwa byabayeho.ariko mujye mwibuka amaherezo y’abagiye batambamira umugambi w’Imana.nuko rero mwibuke Hamani agambiriye kwica Morudekayi n’abayuda,ikindi mwibuke Sawuli ukuntu yarwanije Daxidi Abo n’abandi ntavuze mujye mwibuka amaherezo yabo.Ibi nabyo rero bifite igihe byategekewe ni isaha y’Imana itaragera.Kandi mujye mwibuka KO ikinyoma Nziko kidahabwa intebe muri iki gihugu cyacu.
Itorero umuriro wa pantekote n’ADEPR n’amatorero 2 atandukanye
Ibyo imana irimo ibivuzo biramera , kd ntirya yemera ko uwayo akorwa ni Soni, Koko nib iyo bizera kd bemera Atari Bayal nibatuze izigaragaza, mwegucumuriramo mutuka mwuka wear, gusa turashimira abayobozi ba RGB kurino gahunda barimo babungabunga imibereho myiza yabanyarwanda
Ubwo c woe waba umurushije iki? Ntutangaje uruhande uriho? Mutuze Imana izigaragaza niyo izi ibyiherereye mu mitima yanyu. Itorero rya Kristo n’aho amarembo y’ ikuzimu yazikuka ntazarishobora. Mutuze rero kurwana ni ukwayo.
Ariko mwaretse kuburana amafuti ko imana ihari ko izaruca.Abantu bajyamwijuru Koko baratikura.
KigaliToday nk’ikinyamakuru twemera gute mutambutsa inkuru nk’iyi irimo ibibazo n’umunyamakuru wanyu arimo ubwo mwumva nta marangamutima arimo koko? Nta n’umutima mwagize wo kuyandika ku wundi munyamakuru? This is unprofessional. Ubu RGB muyigize injajwa tubyemere. None se mu ibaruwa ya RGB mwabonyemo uwo Rukundo mwazanyemo? N’Uwo Rukundo nta kigenda cye kuki atanga interview y’ibitamureba? Yakwicecekeye.
Ikigaragara cyo iri torero riracyari mu ijambo Niba umuntu yiba bakamuhagarika ,igihe abandi babakingira ikibaba.rwose rero abafashe icyemezo cyo kurihagararika ndetse no kuriharabika bakwiriye gushishozz ntibumve ababwire bakagira ubutabera muri bo.
Uyusimubona nkumunyamakuru mubonankumuyoboke mw itorero umuriro wa pentekote kuko inkuruye yuzuyemo amarangamutima yokubogama cyane ko nawe arimubahunze urusengero akajya mubihanamanga muruhande rwabatarikingije ibyo atangaza sikiganiro yakoze ya ivuzenkufite uhande abogamiyemo
Konumva Itorero ryumwuka rikomerewe. Harya Siyo ADEPER. Ra? Simperuka Aribo Berekwa Kucyi Baterekwa Igisubizo gihanye