Imvo n’imvano ku ifungwa ry’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda

Umushumba w’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, hamwe n’uwari umwungirije ariko umaze umwaka ahagaritswe ku mirimo, basobanuye iby’amacakubiri no kutubahiriza gahunda za Leta byashingiweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) mu gufunga iryo torero.

Icyicaro gikuru cy'Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, i Kibagabaga
Icyicaro gikuru cy’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, i Kibagabaga

Mu gihe insengero zimwe na zimwe hirya no hino mu Rwanda zirimo gufungwa by’agateganyo kubera kutubahiriza ibisabwa ku nyubako n’ibyangombwa by’imikorere, Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ryo ryahagaritswe ryose by’umwihariko.

RGB ivuga ko yahagaritse ibikorwa by’iri torero kubera gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane mu bakristo, kugira inyigisho ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere, ndetse no kutagira inzego z’ubuyobozi zuzuye kandi zujuje ibisabwa.

Imvo n’imvano y’ikibazo

Ubwo inkingo za COVID-19 zahabwaga abaturage hirya no hino ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko guhera mu mwaka wa 2021, hari abayoboke b’Itorero Umuriro wa Pentekote batahise baziteza ku mpamvu z’uko ngo bumvaga bazifiteho amakenga, nk’uko no mu yandi madini hari abatarahise bumva iby’iyi gahunda.

Abo batahise bikingiza barimo Pasiteri Corneille Ntawuyirushintege uyobora iri torero, babanje kuguma mu rugo, icyorezo COVID-19 kirangiye ubuyobozi bubemerera kugaruka mu nsengero.

Abumvise vuba iyi gahunda yo kwikingiza barimo Pasiteri Rukundo Fidèle wari umwungurije ku buyobozi bw’iri torero, bagumanye insengero bahita banashyiraho ubuyobozi bushya bw’agateganyo, butagomba kurenza amezi 3 nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga iri torero.

Nyuma y’icyo gihe ubuyobozi bwa Pasiteri Ntawuyirushintege bwari bumaze kugaruka, abashumba bo ku mpande zombi basabana imbabazi kuko buri ruhande rwishinjaga ibyaha birimo kutita ku bakristo bose uko bikwiye.

Aba bashumba banasabye imbabazi abanyetorero muri rusange, bongera gukorera hamwe nk’uko bahoze mbere, bose bicarana ku ruhimbi imbere y’abanyetorero.

Pasiteri Ntawuyirushintege na Pasiteri Rukundo batangira kugendana hose mu Gihugu, mu nsengero zose, bakangurira abakristo kubana neza, abikingije n’abatarikingije.

Pasiteri Rukundo Fidèle yaje kwirukanwa ku buyobozi

Nk’uko Pasiteri Ntawuyirushintege yakomeje abisobanura, mugenzi we Rukundo ngo hari ubwo yasuzuguraga bagenzi be, aho ngo bamutumiraga mu nama akanga kuyizamo, bashaka kumubaza ibyo kurema uduce mu itorero no kutwihererana, ntagire icyo asubiza.

Nyuma y’igihe kandi Rukundo Fidèle ngo yaje kuvana amafaranga asaga miliyoni 18Frw kuri konti y’Itorero, afatanyije rwihishwa n’uwari umuvugabutumwa bari barasigaranye muri ya minsi yo kwikingiza, Kayiranga Jean Bosco, utari wemewe n’Itorero mu kubikuza amafaranga.

Andi mafaranga kugeza ubu ataramenyekana umubare n’aho aherereye Itorero Umuriro wa Pentekote rikomeje kubaza Rukundo na Kayiranga, ni ayo ryishyuwe ahanyujijwe umuhanda i Gashora mu Bugesera, nk’ingurane y’ikibanza n’urusengero by’iri Torero.

Ntawuyirushintege avuga ko bahamagaye Rukundo na Kayiranga, bagamije kubasobanuza iby’aya mafaranga y’Itorero arimo kuburirwa irengero, abo bagabo bombi bakanga kwitaba.

Gusa Rukundo, nyuma yo gushyirwaho igitutu n’Ubugenzacyaha, yaje kwerekana ahari ya mafaranga miliyoni 18Frw, Itorero rirayabikura birakunda.

Inama rusange y’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda yaje kubwira Rukundo na Kayiranga ko ibahagaritse ku buyobozi kubera izo mpamvu, ariko ntibarabyemera kugeza ubu.

Pasiteri Rukundo na komite yari yarashyizeho muri COVID-19, babwiye RGB ko iri torero ngo ririmo amacakubiri, rikaba rimwirukaniye kwikingiza, kandi ko ubuyobozi bwaryo ngo bwangisha abaturage (abakristo) zimwe muri gahunda za Leta.

Mu kiganiro kuri telefone Rukundo yahaye Kigali Today, yashimangiye iby’amacakubiri ashingiye ku kwirukanwa kwe ku buyobozi, ati "Ubu tumaze imyaka igera kuri itatu turwana n’ikintu cy’abikingije n’abatarikingije, kugeza n’ubwo banyima intebe mu rusengero (imbere mu bapasiteri)."

Abajijwe ibyo kwiha amafaranga y’Itorero, Rukundo yagize ati "Ibyo byabaye urwitwazo kuko ntigeze nanayakora no mu ntoki, kubera ya macakubiri twari dufite yo gukoresha ibintu uko bidakwiriye, amafaranga nayasabiye kuba ’term deposit’ (kuyafunga) mu mezi 6, kuko ni njye wari ubifitiye ubutware, ubwo rero habonetse impamvu (yo kumpagarika ku buyobozi)."

Ikijyanye no kwangisha abaturage ubuyobozi, Pasiteri Rukundo ahera ku kuba hari abayobozi batemeye gufata urukingo rwa COVID-19, bigatuma abakristo na bo babyanga, uretse ko ngo hari n’abo yumvise banga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle) n’Indangamuntu.

Ibisobanuro bya Pasiteri Corneille Ntawuyirushintege

Pasiteri Ntawuyirushintege Corneille avuga ko amakimbirane mu bakristo hamwe n’ibirego byose kuri iri torero, ngo byatangiye kwigaragaza nyuma y’uko Rukundo ahagaritswe ku buyobozi, kandi yumvise ko aregwa kunyereza amafaranga y’Itorero.

Yisobanura ku byo ashinjwa, uyu muyobozi w’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda avuga ko nta gahunda ya Leta n’imwe yanze kandi yangisha abakristo (abaturage), ahereye ku kijyanye n’urukingo rwa COVID-19.

Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko icyemezo kijyanye n’ubuzima bw’umuntu ari ibanga n’uburenganzira bwe, kubera iyo mpamvu ngo ntawe yagombaga kubuza kwikingiza no kureba ko atabikoze, ndetse akaba adashaka ko ibyo bihinduka ikiganiro kugira ngo adateza abantu kwishishanya.

Pasiteri Ntawuyirushintege aramagana abiherera bakaryanirana inzara bashingiye ku kwikingiza cyangwa ku yandi macakubiri, akavuga ko Itorero rizirukana bene uwo muntu rikanamutanga ku nzego za Leta zibishinzwe, nk’uko ryabigenje kuri Rukundo nyuma yo kurema amatsinda y’abo azi ko bikingije.

Yagize ati "Rwose ubivuge ko iby’inkingo ntaho bihuriye, ari abikingije n’abatarikingije babanaga mu mahoro, n’ikimenyimenyi Rukundo atari yakora ayo makosa ngo avane amafaranga y’Itorero kuri konti, yari asanzwe ari umushumba, ayobora ubukwe, akabwigisha, nta kibazo twari dufite."

Iri Torero rigizwe n’abakristo b’ingeri zitandukanye zirimo abasirikare n’abandi bashinzwe umutekano, bikaba ngo bidashoboka ko barangwa n’amacakubiri, ndetse ko nta gahunda ya Leta n’imwe badakurikiza bitewe n’uko ngo bakorana bya hafi n’inzego z’ibanze z’ahari insengero hose mu Gihugu.

Ku bijyanye no kudafata Mituweli, Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko buri muntu muri iri Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda yafashe ubwishingizi bw’ubuzima, utari ufite ubwo bushobozi abanyetorero bakaba barayimwishyuriye, kandi bose ntawe udasabwa kuba afite Indangamuntu.

Mu minsi y’amatora, Pasiteri Ntawuyirushintege yazengurutse mu nsengero zigize iri torero mu Gihugu hose, ategeka abakristo bose kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Ikijyanye n’inzego z’Ubuyobozi bw’Itorero zituzuye cyangwa abayobozi batujuje ibisabwa, Pasiteri Ntawuyirushintege avuga ko yakomeje gusaba ubuyobozi bwa RGB kumwakira kugira ngo baganire kuri icyo kibazo, ariko ngo ntibaramubonera uwo mwanya.

Avuga ko Itorero Umuriro wa Pentekote ryafatiwe icyemezo cyo gufungwa nta biganiro bibayeho kugira ngo ubuyobozi bwaryo bwisobanure kuri biriya birego byose kugeza ubu afata nk’ibihimbano.

Gusa, mu gushimangira iby’icyemezo cyafashwe, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yaciye amarenga ko Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda rishobora gufungwa burundu, aho agira ati "Ntimuzabura ahandi musengera niba ari ugushaka Imana."

Ibitekerezo   ( 16 )

Konumva Itorero ryumwuka rikomerewe. Harya Siyo ADEPER. Ra? Simperuka Aribo Berekwa Kucyi Baterekwa Igisubizo gihanye

Kwizera John Lovely yanditse ku itariki ya: 3-08-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza ngendeye kumyandikire yuyumunyamakuru nuburyo naweyabaye mubantubatikingije COVID-19 iyinkiruye yuzuyemo amarangamutima yokubogama cyane ko nawe arimubahunze urusengero jyesimubona nkumunyamakuru mubonankuyoboke mw itorero umuriro wa pentekote

Theogene kabandana yanditse ku itariki ya: 3-08-2024  →  Musubize

Ubundi se ko numva ushimangira ibyo kwikingiza no kutikingiza k’uyumunyamakuru, ndagirango nkubaze kandi unsubize: KWIKINGIZA COVID N’ITEGEKO??
KUTIKINGIZA COVID SE BYO N’ICYAHA ???

BYIRINGIRO Samuel yanditse ku itariki ya: 3-08-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza ngendeye kumyandikire yuyumunyamakuru nuburyo naweyabaye mubantubatikingije COVID-19 iyinkiruye yuzuyemo amarangamutima yokubogama cyane ko nawe arimubahunze urusengero jyesimubona nkumunyamakuru mubonankuyoboke mw itorero umuriro wa pentekote

Theogene kabandana yanditse ku itariki ya: 3-08-2024  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka