Impamvu Bamporiki asanga abakirwana muri FDLR ari ‘abarwayi’

Depite Edourd Bamporiki amaze kumenyerwa nk’umwe mu batanga ubutumwa ariko ashyenga, aho yongeye gusobanura impamvu abona abarwanyi ba FDLR “abarwayi.”

Hon. Bamporiki yemeza ko utamara imyaka 25 ntacyo urwanira ngo ube ukitwa umurwanyi, ko ahubwo uba uri 'umurwayi"
Hon. Bamporiki yemeza ko utamara imyaka 25 ntacyo urwanira ngo ube ukitwa umurwanyi, ko ahubwo uba uri ’umurwayi"

Byagenze gute?

Hon Bamporiki yari umwe mu batanze ikiganiro mu Mushyikirano wakomeje ku munsi wa kabiri muri Kigali Convention Center (KCC) ahahuriye ingeri z’Abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse n’ababa hanze yarwo, abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu ndetse no mu z’ibanze.

Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gusigasira amateka ya Jenoside twimakaza indangagaciro zacu”, ingingo yari ihuriweho na Jean Damascene Bizimana ukuriye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Hon. Bamporiki nk’Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu ndetse na Umutesi Geraldine, umuyobozi wungirije w’Umuryango Imbuto Foundation.

Hon. Bamporiki uzwiho kwifashisha amateka mo gusobanura uburyo amateka y’u Rwanda yagiye rupfukiranwa, yashimangiye ko mu muco nyarwanda ko gukomeza kurwanya uwagutsinze kandi afite ukuri ari ubugwari.

Hon. Bamporiki yabivugiye mu kiganiro yatanze mu nama y'Umushyikirano
Hon. Bamporiki yabivugiye mu kiganiro yatanze mu nama y’Umushyikirano

Yifashishije urugero rwo mu gihe cy’abami, Bamporiki yavuze ko n’u Rwanda rwaguwe kuko aho Umwami yafataga abo asanze bayobokaga.

Yagize ati “Umwami wafataga u Bugesera avuye i Gasabo, Abanyabugesera bakamanika amaboko bati ubu twatsinzwe ubu turi abawe, abagore bacu, inka zacu ni ibyawe! Bakayoboka. Ariko ubu murebe imyaka 25 irashize tugifite abantu bitwa ngo bari muri FDLR bararwana.

“Ibyo kurwana sinjya mbishyikira neza kuko simbifitemo ubunararibonye, ubundi abantu bafite ubunararibonye mu burwanyi nabihindura nkabyita abarwayi, kuko kurwana imyaka 25 utarayoboka, utaremera ko watsinzwe ubundi si iby’i Rwanda.”

Bamporiki kandi yavuze ko ibyo bitizwa umurindi na bamwe mu babyeyi bagifite abana bakiri mu mashyamba ya Congo, batabakangurira ngo batahe.

Bamporiki kandi yibukije abagiriwe amahirwe yo kujya mu buyobozi kutirara ngo bumve ko baruta ubutumwa bahawe kurinda. Ati “Ubutumwa, icyo bampaye kuba nkora kiraremereye kurusha njyewe.”

Soma indi nkuru twigeze gukora ku cyo Hon. Bamporiki avuga k’uko abayobozi bakwiye kwibuka ko barindwa kubera ubutumwa bafite

Kureba andi mafoto menshi y’umunsi wa kabiri w’Umushyikirano kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

africans nicyo kitwica buriya ibyo avuga nuko ari ku mugati.

elias yanditse ku itariki ya: 17-12-2018  →  Musubize

Politike ni mbi.Ufite national bread wese abona ko ibintu byose bigenda neza.Nicyo kica iyi si.Byaba byiza umuntu yikoreye akicecekera,ntiyishinge politike,kubera ko kenshi ibeshya ko byose bimeze neza.
Ubu koko uyu Bampoliki adafite umugati bamuhaye yavuga ibi??Nubwo ntashyigikiye abantu barwana,nyamara nabo bavuga ko abo barwanya ari abarwayi.Buri wese akurura yishyira.Byaba byiza bose bakundanye ntibarwane.Nibwo isi yaba nziza.Intambara zose zikavaho.

gatama yanditse ku itariki ya: 14-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka