Nta muyobozi urindwa, harindwa ubutumwa yaragijwe- Bamporiki

Umukuru w’Itorero ry’igihugu Edouard Bamporiki asaba buri wese waragijwe imirimo runaka, kumva ko inshingano afite zikomeye kumurusha bityo akicisha bugufi.

Umukuru w'Itorero ry'Igihugu avuga ko Ubutumwa buruta Intumwa agasaba ko abantu babonanamo icyo bamariye igihugu kuruta iyo baturuka
Umukuru w’Itorero ry’Igihugu avuga ko Ubutumwa buruta Intumwa agasaba ko abantu babonanamo icyo bamariye igihugu kuruta iyo baturuka

Abitangaza mu butumwa bwo kwiyoroshya no guca bugufi mu buzima bwa buri munsi no mu mirimo itandukanye buri muntu ashinzwe.

Bamporiki avuga ko "ubutumwa buruta intumwa, kandi burindirwa mu ntumwa", bityo buri wese akaba adakwiye gutwarwa na kamere ngo yikomeze kuruta ubutumwa yaragijwe.

Agira ati” Burya Minisitiri ntarindwa harindwa ubuminisitiri n’inshingano aba atwaye. Iyo uwabimuragije abimwambuye nimugoroba, mu gitondo uwamurindaga ntagaruka iwe ahubwo ajya gushaka aho ubwo buminisitiri bwimukiye.”

Umukuru w’itorero ry’Igihugu anakangurira abantu kureka kurebanamo aho baturuka n’abo baribo kuruta kurebanamo icyo buri wese amariye mugenzi we ndetse anamariye igihugu muri rusange.

Ati ”Icyo Njye Bamporiki mariye igihugu kiremereye kuruta njye. Niba dushaka kugira aho tugeza igihugu cyacu abazadukomokaho bagakomereza aho tugeze, Bamporiki dukwiye kumubonamo bwa mbere icyo akora mbere yo kumubonamo mwene Mwitende.”

Uwo muyobozi anakangurira Abanyarwanda kurushaho gusenyera umugozi umwe nk’Intore,bakorera igihugu banakemura ibibazo gifite, ngo kuko ntawe Abanyarwanda basiganya kubaka igihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka