Imodoka zitwara abagenzi ziswe ‘shirumuteto’ hari abo zibangamiye

Bamwe mu bagenzi mu mujyi wa Kigali barinubira ko kugenda bahagaze kandi babyiganira mu modoka zahimbwe izina rya “shirumuteto” bibabangamiye.

Umubyigano ukabije muri bisi zitwara abagenzi waramenyerewe
Umubyigano ukabije muri bisi zitwara abagenzi waramenyerewe

Bavuga ko bahagirira umunaniro ukabije, kandi ko hari ba rusahurira mu nduru bakorakora abagore n’abakobwa bagamije kubasambanya, ndetse ko hari n’abajura b’amatelefone n’amafaranga.

Muri bisi y’ikigo KBS yavaga i Remera yerekeza i Nyabugogo, umwe mu babyeyi warimo kugerageza gushaka ubuhumekero mu mu mubyigano w’abantu benshi agira ati ”Wowe ntubona ko tugenda turyamana hejuru!

“Nta by’imiteto wazana hano, iyo unaniwe kandi ufite n’isereri kubera ko utwite inda ntoya, nta muntu wemera ko utwite, hano baribana amafaranga, telefone n’ibindi”.

Mugenzi we nawe yemeza ko hari abagabo n’abahungu bajya bamukorakora bitwaje umubyigano no kugenda bahagaze, ndetse bikamusaba kugenda yingesereye yahishe amafaranga na telefone muri “mugondo”.

Umwe mu bagabo yamushubije agira ati ”Twebwe se kuki mutwegekaho amabere yanyu tutabishaka!”

Depite Diogene Bitunguramye yibaza niba imirongo miremire y’abantu cyangwa umubyigano muri bisi zitwara abagenzi i Kigali, atari uguhutaza uburenganzira bw’abantu.

Iki kibazo yakibajije Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, ubwo yagezaga ku Nteko raporo y’ibyagenzuwe birimo ibijyanye n’ingendo z’abantu, hari ku wa mbere w’iki cyumweru.

Ati ”Uburyo abagenzi batwarwa haba mu kubatendeka cyangwa gukora imirongo bajya mu modoka, ko bisi zikoreshwa mu mujyi wa Kigali zahawe izina ngo “shirumuteto”, aho si uburenganzira bwa muntu butubahirizwa?”

Abandi badepite banibaza impamvu hakoreshwa imodoka nke zitwara abagenzi, nyamara ngo hari izindi nyinshi zirirwa ziparitse zitagira icyo zikoreshwa.

Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko bo baribaza niba nta burenganzira bwa muntu buhutarizwa mu mubyigano n'imirongo yo gutegereza imodoka
Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko bo baribaza niba nta burenganzira bwa muntu buhutarizwa mu mubyigano n’imirongo yo gutegereza imodoka

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine asobanura ko raporo k’uburyo bwo gutwara abagenzi buvugwamo ibibazo, ngo yayigejeje ku Kigo gishinzwe igenzuramikorere (RURA).

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ikomeza ivuga ko uretse abagenzi, hari n’uburenganzira bw’abashoferi butubahirizwa nk’ikibazo cyo gukora amasaha y’ikirenga ku munsi, umushahara muto no kutagira amasezerano y’akazi.

Ku ruhande rw’abatwara abagenzi, Umuyobozi w’Ikigo “KBS” Charles Ngarambe, avuga ko abemerewe kugenda bicaye muri bisi(bus) nini ari abafite intege nke, abandi ngo bashobora kugenda bahagaze.

Ati ”Ni uko ziriya modoka zikoreshwa n’ahandi mu bindi bihugu, intebe zirimo zagenewe ababyeyi batwite, abantu bashaje cyangwa abafite ubumuga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

RWOSE TURASHIMA ABABONYE KO ABAGENZI BABANGAMIWE N’UBURYO BATWARWA MURI BUS ZA KBS, RWOSE UMUGENZI NTABURENGANZIRA AFITE BARADUPAKIRA NKAHO TUTARI ABANTU BATWAYE HAHANDI DUHAGARARA UMUNTU AFATANYE NUNDI, GUKINGA UMRYANGO BIKABA IKIBAZO KUBURYO NA SHOFERI UTWAYE UTAMUBAZA UMBARE WABAGENZI ATWAYE NGO ABE YABAMENYA, RWOSE TWARUMIWE PE, NAHO IBYO BAVUGA KO INTEBE ZAHARIWE ABAGORE BATWITE N;ABASHESHE AKANGUHE NTABWO ARIKO BIMEZE, KUKO ABASAZA N’ABACYECURU BAGENDA BITURA HASI,KUBERA IKIZUNGERA, ABASHINZWE GUTWARA ABANTU NIBONGERE UBUMUNTU MU AKAZI KABO KO GUTWARA ABANTU; IKINDI KIBAZO NICYUKO IYO BUS ITAJYA YUZURA NA RIMWE KUKO NIYO ABANTU BABYIGANA GUTYO SHOFERI IYO AGEZE KUCYAPA YONGERAMO ABANDI BAGENZI,KUBERAKO ABAGENZIU BABA HAHAGAZE UMWANYA ININI NTAYANDI MAHITAMO BAFITE N,UBUNDI BACENGERA MURI UWO MUBYIGANO NUKU ABANTU BAKAGENDA MURI UWO MUHANGAYIKO. IKIFUZO : TWIFUZA KO TWAHABWA BUS ABANTU BAGENDA BICAYE KU ZITWARABANTU BISHYUYE NTAWE BATWARIRA UBUNTU, NIBA IZO BUS ZA KBS ZIDAHAGIJE HARI IZINDI BUS ZIBA ZIPAARTSE ZBUZE ABAGENZI IGIHE TWE TUBA DUTONZE UMURONGO TUMARAHO AMASAHA MURI GARE CYANGWA MU UNZIRA DUTEGEREJE IZO BUS ZA KBS.MURAKOZE

UMUGENZI GUTURUKA KABUGA yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

kugenda uhagaze ndetse banakubyiga wagira umwaku bakanakwibira mumodoka kd wishyuye nihohoterabagenzi rwose.

Jd yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

Njye uko mbibona hakwiye gushakwa bus abantu bagenda bicaye Uzi kuba wiriwe mu kazi unaniwe ukava remera ukagera kabuga uhagaze?ritco ntitwara benshi kandi bicaye?abagore bataka ko bahohoterwa kandi nibyo.ariko ntamahitamo kuko n’abagabo ntibaba babigambiriye.abayobozi nibadufashe.kandi ndashimira intumwa zacu zatuvugiye

Rutanga francois yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

Oya njye sinemeranya nuwo muyobozi uvuga ko intebe zo muri bus za KBS, ziba arizabantu batwite cg abandi bintege nke, wowe c ujya muri bus kwinginga umuntu ngo nyimukira nfite intege nke ndatwite mbabarira umpe nicare?kucyumweru navuye nyabugogo nko muma saa 18:30 abantu bapakizwa nkapakiza za nka zijya mwibagiro, wagira ngo uravuze bati sohoka hajye mo abandi, twaje bamwe guhumeka ari ikibazo pe, naho abo bo mubindi bihugu, wabwirwaniki c ko wenda bose batagenda bicaye cg c nabahagarara ko wasanga baba ari bake, naho c gupakira nkupakira imyumbati sibyo, nibisubireho kabisa birababaje!

VB yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

Birababaje kubona akarengane kabera muri ziriya Bus kandi rura ibirebera. Uyu mwanditsi nawe yagaragaje guhengama gukabije. Azagere muri Bus za rftc zanditseho 305 abantu bagenda baruka kubera kubatsindagira nk’ibitoki muri Fuso.

Dusabimana yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

Ntago aribyo bazane izo tuzajya tugendactwicaye,,ibyo Ngarambe avuga ni ubucuruzi ariko turabangamiwe,nimpamvu abivuga niko adatega ,,hhhhmmmm

Alias yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka