Imodoka zitwara abagenzi ziswe ‘shirumuteto’ hari abo zibangamiye
Bamwe mu bagenzi mu mujyi wa Kigali barinubira ko kugenda bahagaze kandi babyiganira mu modoka zahimbwe izina rya “shirumuteto” bibabangamiye.

Bavuga ko bahagirira umunaniro ukabije, kandi ko hari ba rusahurira mu nduru bakorakora abagore n’abakobwa bagamije kubasambanya, ndetse ko hari n’abajura b’amatelefone n’amafaranga.
Muri bisi y’ikigo KBS yavaga i Remera yerekeza i Nyabugogo, umwe mu babyeyi warimo kugerageza gushaka ubuhumekero mu mu mubyigano w’abantu benshi agira ati ”Wowe ntubona ko tugenda turyamana hejuru!
“Nta by’imiteto wazana hano, iyo unaniwe kandi ufite n’isereri kubera ko utwite inda ntoya, nta muntu wemera ko utwite, hano baribana amafaranga, telefone n’ibindi”.
Mugenzi we nawe yemeza ko hari abagabo n’abahungu bajya bamukorakora bitwaje umubyigano no kugenda bahagaze, ndetse bikamusaba kugenda yingesereye yahishe amafaranga na telefone muri “mugondo”.
Umwe mu bagabo yamushubije agira ati ”Twebwe se kuki mutwegekaho amabere yanyu tutabishaka!”
Depite Diogene Bitunguramye yibaza niba imirongo miremire y’abantu cyangwa umubyigano muri bisi zitwara abagenzi i Kigali, atari uguhutaza uburenganzira bw’abantu.
Iki kibazo yakibajije Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, ubwo yagezaga ku Nteko raporo y’ibyagenzuwe birimo ibijyanye n’ingendo z’abantu, hari ku wa mbere w’iki cyumweru.
Ati ”Uburyo abagenzi batwarwa haba mu kubatendeka cyangwa gukora imirongo bajya mu modoka, ko bisi zikoreshwa mu mujyi wa Kigali zahawe izina ngo “shirumuteto”, aho si uburenganzira bwa muntu butubahirizwa?”
Abandi badepite banibaza impamvu hakoreshwa imodoka nke zitwara abagenzi, nyamara ngo hari izindi nyinshi zirirwa ziparitse zitagira icyo zikoreshwa.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madeleine asobanura ko raporo k’uburyo bwo gutwara abagenzi buvugwamo ibibazo, ngo yayigejeje ku Kigo gishinzwe igenzuramikorere (RURA).
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ikomeza ivuga ko uretse abagenzi, hari n’uburenganzira bw’abashoferi butubahirizwa nk’ikibazo cyo gukora amasaha y’ikirenga ku munsi, umushahara muto no kutagira amasezerano y’akazi.
Ku ruhande rw’abatwara abagenzi, Umuyobozi w’Ikigo “KBS” Charles Ngarambe, avuga ko abemerewe kugenda bicaye muri bisi(bus) nini ari abafite intege nke, abandi ngo bashobora kugenda bahagaze.
Ati ”Ni uko ziriya modoka zikoreshwa n’ahandi mu bindi bihugu, intebe zirimo zagenewe ababyeyi batwite, abantu bashaje cyangwa abafite ubumuga”.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
Abirizariza barire bihanagure kuko zaje zije! nonec ko ubuyobozi buvugako bureberera abaturage kd bukabatekerereza ibyabateza imbere,buriya inzego zose ntizibizi?Niturire twihanagure nyine biriya bimodoka ni ndakumirwa mu gupakira ntikijya cyuzura.Gusa birabangamye n’ubwo nta ruvugiro.
Muraho,
Kuba ahandi bus zikoreshwa kandi bigaragarako uberengazira bw’abantu bubangamiwe ntabwo twakabitanze ho urugero. Ntabwo ibibi twajya tubyigiraho kuko abandi babikora.
Ikindi kuvuga ngo kwicara byagenewe abakuze, abatwite nabyo ntabwo aribyo kuko abantu bose baba baguze serivisi zimw kdi bishyuye angana. Ese bibayeko abarimo bose batwite cg bageze muzabukuru byagenda gute? Ni muhe agaciro umuntu! Thx
Leta nifashe abaturage bararengana cyaneee kugenda muri bus bahagaze birababaje.
Kugenda muri bus umuntu ahahagaze nk’ibimasa bigiye kubagwa, this should STOP. RURA please do your job as regulator
Uwavuze ko abakire atari abantu ntiyabeshye koko. Igitangaza kumva umuntu avuga ibintu nka biriya rwose, ngo intebe ni iz’ abafite intege nke abandi bajye bagenda bahagaze?
Ni Lift baba baduhaye se?
Qoaster koko buriya ntiyari ihagije? Ndashimira abadepite babonye ko tubangamiwe, izi modoka ntizijyanye n’ aho uRwanda rwari rugeze mu mihigo, abashinzwe Transport ni abo kugawa.
Abashoferi babo nabo nta discipline bagira Kimironko-Nyabugogo bagenda baducyurira mpaka aho ugiye, ngo: "Tugusubize ayawe wiviremo?" "Niba utabishaka uzagure iyawe"
N’iyo waba udafite ayo kugenda muri Taxi Voiture, 200Rwf yawe wishyuye wayakoreye yakuvunnye nahabwe agaciro.
Murakoze
Ariko se ni ngombwa ko bagura imodoka zo kugendamo abantu bamwe bahagaze? nta zindi modoka zaboneka zitwara abantu benshi icyarimwe kandi bose bicaye? Ibyo kuvuga ngo no mubindi bihugu niko bagenda ( bahagaze) ntabwo ari igisobanuro. Kereka niba nta zindi modoka zaboneka kuburyo abantu bose bagenda bicaye ibyo byaba byumvikana.
Mbabaze , ninde wababwiye ko abagabo bo batagira aho babangamirwa. Iyo ugenda umanitse amaboko ujya kumva ukumvaumwana aciyeho akubise inkokora mu myanya y’ibanga, umugore yacaho agakubitaho isakoshi none muravuga ngo abagore bagenda babakorakora. Ninde watakaza umwanya ajya gukorakora umuntu bataganiriye cyangwa bataziranye. Nibakemure ikibazo hatajemo amarangamutima
Charles NGARAMBE we yigaana ibibi gusa aho kwigaana ibyiza.Niba ahandi bagenda babyigana,bakorakora abagore,nibyo ashaka kwigaana aho kwigaana ibyiza. Charles ça c’est le MOI qui gouverne cette approche, igana services nziza aho kwigaana services mbi zo mubindi bihugu.Wigeze ubona Rwandair ikuramo intebe ngo yigaane abaturanyi bagira indege zitagira intebe? Please!!!
Ntabwo ikibazo aruko izi zitwara abantu benshi nonese gutwara benshi kandi ubutwaye nabi babyigana bataka bimwe biba,kandi ejo aribo bazongera bakakubera aba clients izi bus zifite poor custome care , oya RURA nidufashe rwose,
Nukuri nibadufashe abadamu turaharenganira kuburyo bukabije , ziriya bus mumasaha yogutaha ntizijyira umubare ntaregwa, wanabwira drive ngo twuzuye ukuva ngo vamwo nimba udashaka kujyana nabandi, ibindi bihugu avuga nibihe koko, ko muri za Europe bajyira umubare mucye wabahagarara kd nkurwanda rumaze gutera imbere tugomba kujyira umwihariko wacu kuburyo nudutembereye atajyira icyibazo nkibyo duhuriramwo muri bus , mudufashe muhindure imitwarire yabantu muri kgl peee dore imyaka ibaye myishi dufite icyo cyibazo ! Kd warakoze kutwibuka rubanda rugufi wowe watuvuganiye
RWOSE TURASHIMA ABABONYE KO ABAGENZI BABANGAMIWE N’UBURYO BATWARWA MURI BUS ZA KBS, RWOSE UMUGENZI NTABURENGANZIRA AFITE BARADUPAKIRA NKAHO TUTARI ABANTU BATWAYE HAHANDI DUHAGARARA UMUNTU AFATANYE NUNDI, GUKINGA UMRYANGO BIKABA IKIBAZO KUBURYO NA SHOFERI UTWAYE UTAMUBAZA UMBARE WABAGENZI ATWAYE NGO ABE YABAMENYA, RWOSE TWARUMIWE PE, NAHO IBYO BAVUGA KO INTEBE ZAHARIWE ABAGORE BATWITE N;ABASHESHE AKANGUHE NTABWO ARIKO BIMEZE, KUKO ABASAZA N’ABACYECURU BAGENDA BITURA HASI,KUBERA IKIZUNGERA, ABASHINZWE GUTWARA ABANTU NIBONGERE UBUMUNTU MU AKAZI KABO KO GUTWARA ABANTU; IKINDI KIBAZO NICYUKO IYO BUS ITAJYA YUZURA NA RIMWE KUKO NIYO ABANTU BABYIGANA GUTYO SHOFERI IYO AGEZE KUCYAPA YONGERAMO ABANDI BAGENZI,KUBERAKO ABAGENZIU BABA HAHAGAZE UMWANYA ININI NTAYANDI MAHITAMO BAFITE N,UBUNDI BACENGERA MURI UWO MUBYIGANO NUKU ABANTU BAKAGENDA MURI UWO MUHANGAYIKO. IKIFUZO : TWIFUZA KO TWAHABWA BUS ABANTU BAGENDA BICAYE KU ZITWARABANTU BISHYUYE NTAWE BATWARIRA UBUNTU, NIBA IZO BUS ZA KBS ZIDAHAGIJE HARI IZINDI BUS ZIBA ZIPAARTSE ZBUZE ABAGENZI IGIHE TWE TUBA DUTONZE UMURONGO TUMARAHO AMASAHA MURI GARE CYANGWA MU UNZIRA DUTEGEREJE IZO BUS ZA KBS.MURAKOZE