Imodoka za Volcano zemerewe gutwara abagenzi muri Kigali

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje imihanda ihuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali itangira gukorerwamo n’imodoka z’ikigo gitwara abagenzi cya Volcano guhera kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022.

RURA yatangaje ko ari mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi rusange muri iyo mihanda, imenyesha abagenzi ko iyi gahunda yo kongera imodoka izakomereza no ku yindi mihanda ifite imodoka nke.

Ibi bije ari nk’igisubizo nyuma y’uko hamaze iminsi hagaragara abagenzi binubira kumara umwanya munini bari muri Gare bategereje ko babona imodoka ziza kubatwara.

Inkuru bijyanye:

Kigali: Abafite bisi barasabwa kuzizana zigatwara abagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimiye kutugezaho amakuru ku gihe kandi yizewe kacyiru ville muriyi minsi hari ikibazo
Cyimodoka mwatubariza murakoe

Niyonizeye venuste yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

murakoze kudufasha byajyaga bitugora

alex yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

ubuse tuvuge ko amajyepfo bari bihagije kuma bus cga mukemuye kimwe kizongera ibindi?umenya mutaramenyeko no muntara bisigaye bikomeye?!

umugenzi yanditse ku itariki ya: 8-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka