Kigali: Abafite bisi barasabwa kuzizana zigatwara abagenzi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burashakisha bitarenze ibyumweru bibiri, abantu bafite imodoka nini za bisi zishobora kunganira izitwara abagenzi muri uyu mujyi, mu rwego rwo kugabanya imirongo miremire y’abantu muri gare.

Abagenzi bakomeje kwinubira gutinda ku mirongo bategereje bisi
Abagenzi bakomeje kwinubira gutinda ku mirongo bategereje bisi

Hashize iminsi abagenzi binubira kumara umwanya munini ku mirongo muri za gare, aho bamwe bavuga ko bibahombya ndetse bikabicira gahunda, hakaba n’abataha mu masaha akuze cyane.

Mu bagenzi baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru hari ugira ati “Bimaze kuba isaha n’igice maze hano niruka ku matagisi, iyo ngira amafaranga mba nateze moto.”

Undi ati “Turatonda umurongo, mu masaha yo gutaha ushobora kugera na saa ine cyangwa saa tanu n’igice z’ijoro”, hakaba n’uvuga ko asigaye atanga serivisi mbi ku buryo yakwirukanwa mu kazi kubera gukererwa.

Umuyobozi w’Ikigo gitwara abagenzi Jali Transport Ltd, ndetse n’uwo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), batanze ikiganiro kuri Televiziyo Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru, basobanura ingamba z’igihe cya vuba n’ikirambye bafashe, ku bijyanye no gutwara abantu muri uyu mujyi.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Enj Emmanuel Asaba Katabarwa, yasobanuye ko mu gihe cya vuba kitarenze ibyumweru bibiri, hari bisi zitwara abagenzi bazaba basabye abazifite bose kunganira muri iyi gahunda.

Yagize ati “Ni byo turimo gufatanya na RURA (Urwego Ngenzuramikorere) kureba uburyo ki mu bashoramari bari mu Gihugu, twashakisha bisi zose zishobora kuba zihari zaza kunganira iz’aba batatu basanzwe bakora. Ni byo turimo byo kuzibarura, kureba ubunini bwazo n’aho zakoreshwa (lignes) zikeneweho cyane.”

Kugeza ubu bisi zikoreshwa mu gutwara abagenzi muri Kigali ni iz’ibigo bitatu bya Jali Transport, Kigali Bus Services (KBS), hamwe na Royal Express.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko mu mpera za 2019 bwari bwatanze isoko ryo gutumiza bisi 500 nshya, zo gusimbuza izishaje zirimo izatangiye gukoreshwa kuva mu mwaka wa 2013, ariko iyo gahunda ikaba yaraje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Enjeniyeri Asaba Katabarwa Emmanuel, avuga ko kugeza ubu bafite icyuho kinini cyane kuko ngo habura bisi zirenga 270, kugira ngo babashe kugabanya imirongo miremire muri gare.

Umuyobozi wa Jali transport Ltd, Innocent Twahirwa, yizeza ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2022 bazaba babonye imodoka nshya zigera kuri 70, ariko ko zitazashobora kwihuta mu gihe zizaba zibyiganira mu mihanda n’izindi modoka z’abantu ku giti cyabo.

Twahirwa agira ati “Turateganya gutumiza imodoka 70 zo kongera izihari muri zone dusanzwe dukoreramo, mu mpera z’uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza-Mutarama zizaba zabonetse, ariko izo modoka zije mu muhanda uyu munsi kugira ngo habeho serivisi nziza, ni uko tugomba kubona imihanda dukoreramo, izo bizi zikabona aho zica zihuta.”

Twahirwa avuga ko imiterere y’Umujyi wa Kigali ihombya abashoramari batwara abantu, kuko mu gitondo imodoka zijya muri uyu mujyi zuzuye abantu zikavayo nta barimo, nimugoroba bikaba imbusane.

Umuyobozi Mukuru muri MININFRA ushinzwe Ubwikorezi, Fabrice Barisanga avuga ko bakomeje kuganira n’izindi nzego ku buryo haboneka inzira zihariye zagenewe imodoka za rusange, ndetse ko mu gihe kidatinze Urwego Ngenzuramikorere RURA ruzatangaza uko bisi zongerewe muri uyu mujyi.

Hashize igihe kitararenga ukwezi kumwe Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Merard Mpabwanamaguru, na we atangaje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse n’ibyerekezo zijyamo bigomba kongerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mwebwe sinzabakumbura rwose iyomutangiyekuvuga NGO zizabyigana nizindi muba mushatse kuvugiki?ubundise twegerane zari zibatwayiki usibye indanini,ibaze Aho umubyeyi unatwite atonda umuronko Agatha satanu zijoro,harya NGO akari kuwundi karahanditika? Sawa ariko perezida azabyicyemurira nibarinyo mushaka

Chris yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ibyanyu twarabirmbiwe ubuse imyaka bimaze ntimwabirebaga? Cg nuko muba mwicaye muzamyu?

Emile yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Mwabisambo mwe mwaraduhombeje none ngo abafite imodoka zitwara abagenzi,ubu se mwadukuye mu muhanda mutabona ko twese dukeneye gukora? Ubwo kuva 2012 imodoka yaba ikibitse ikaza igakora? Muraga puuuu,ntituzabakumbura !

Gatebegatoki yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Ngaho se nibabikore.Kuva kera batubeshya ko bagiye kugura izindi Bus bigahera mu magambo gusa.Ikibazo iyi si yacu igira,nuko iyo atari wowe ufite ikibazo,wumva abandi ntacyo bakubwiye.Nibyo bita Egoisme (kwikunda).Niba ba Nyakubahwa aribo bamaraga amasaha 3 muli Gare babuze Taxi,ikibazo kiba cyarakemutse kera.Tekereza ko hashize imyaka 9 yose abagenzi birirwa muli Gare no ku mihanda.Nyamara Leta ifite ibigo bitabarika bishinzwe gutwara abagenzi (RURA,Minitransports,Kigali City,...)
Ababiyobora bahembwa amafaranga atabarika.

karangwa yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Icyi cyemezo tura cyakirite pe kd neza

Nkubito yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Icyi cyemezo nubwo cyatinze cyije gikenewe ariko uyu muyobozi wo muri jali ntasubire kuvuga ko imodoka zabo niziza ngo zizabyigana nuza bikorera kugiti cyabo kuki yumva ko bakora bonyine rubanda tubihomberamo kubera service zabo mbi na ka wawundi wavugaga ko igihugu Ari kito Koko ngo zizabyigana zizabyigana tujya cg tuva ariko tudahagaze.

Janvier yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Iby’umurongo byo ntiwabona aho ubihera ubivuga kuko kugera ubu nandika ntajambo ryiza riraboneka ryasobanura uko turemerewe!nubishobora uzanyarukire I gasanze mu isoko Aho bapakiririra maze wikoze n’ibatsinda

Noneho wikoze nyabugogo umurongo usumba iyindi wigoronzoye wisuboramo abo bazaba baje muri ibyo nice navuze haruguru
Mugenzi wange no akamaramaza gusa
Ubu ndimo ndandika nicaye kukagare ngo ntaza kuvugana nabi n’umukoresha nakererewe Nako hari Aho katariburenge ngo batagafata Kandi n’ubundi amasaha yo gutanga umusaruro ndaba mpunyiza kubwo kutamara ibitotsi
Nimugire amahoro
Nange reka nkagereho

Gasanze yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka