Imodoka ya Bralirwa yahirimye imara abaturage inyota
Impanuka y’ikamyo ya Bralirwa yahirimye igeze mu karere ka Gakenke, yatumye abaturage bari hafi aho bahita binywera inzoga yari yikoreye.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri 2015 igeze mu murenge wa Gashinyi, urugi rw’inyuma rurifungura bituma amakaziye ari hagati y’i 150 na 200 y’inzoga yari izanye i Kigali anyanyagira mu muhanda.

Gufunguka k’urugi rw’iyi ikamyo byatewe n’uko yahuriye na tagisi itwara abagenzi izwi ku izina rya twegerane yerekezaga i Musanze mu ikoni inakomeretsa undi mugabo witwa Salomon Hagenimana wari utwaye igare amakesi akamugwira, ariko yahise ajyanwa kwa muganga, nk’uko ababibonye babitangarije Kigali Today.


Abaturage bari hafi aho n’abari mu modoka zatambukaga aho batangiye gufata inzoga bashoboye, umushoferi w’iyi kamyo witwa Iyamuremye Ildephonse yagerageje kubabuza ariko aza gukomeretswa ku kiganza n’icupa arabireka.
Musengimana Jean Damascene ushinzwe Iterambere mu kagari ka Taba iyi mpanuka yabereyemo, abashinzwe umutekano bahise bahagera bagahita batangira kubabuza ku buryo nta muturage wongeye kubikora n’ubwo hari bamwe bari bamaze kuzijyana.

Ati “Abashinzwe umutekano bahageze rwose hari aba police n’abasirikare bahageze nta kibazo ubungubu umutekano umeze neza abaturage babirukanye nta muntu wongeye gutwara inzoga.”

Bamwe mu baturage bemeje ko hari abaturage bahageze mbere bagiye batwara amakaziye arenze imwe kuri buri muntu abandi bakazitwara mu ntoki.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Abobaturage Ntabwenge Bafite
Twirinde kuba ba Rusahuriramunduru! Aba ntaho bataniye na babandi babona accident ibaye nk’aho batabaye inkomere bagahitira mu mifuka yabo babacuza utwo bafite! Umuco mubi cyane
Uwari kungezayo nanjye ngo ninywere kuri ka rufuro!! Ntibitangaje ko hari uwari asomyeho bwa mbere! Ubundi bisomeraga igikwangari.Bralirwa ntiyahomba rwose! Kuki bataretse ngo abaturage binywere koko! Imana yari ibamaze inyota
Motari Asebeje Bagenzibe Agaragajeko Bakora Basinze.
poke kuri bralirwa motari feke sana.
Twihanganishije uwomuvandimwe wahakorekeye!
@ Mugume, umenya uvuze ukuri ariko nabo bakabije kugaragaza
inyota nyishi.
@ Mugume, umenya uvuze ukuri ariko nabo bakabije kugaragaza
inyota nyishi.
inzoga zirica abantu.....ibi biragaragaza ukuntu Blarirwa yatwishe iduhenda niyo mpamvu ababonye iz’ubusa bazicuranwa...
Ibi ni iki? uku ni ugukunda inzoga, ndumiwe, cg ni uko ari imbonekarimwe ari ukuzikunda byaba bibabaje kubona abantu bakuru bacuranwa batya, abantu nkaba kweli nabo nibajyanywe mungando
abaturage inzoga zirabica neza neza, wagirango hari haciyeho igihe batica inyota.
ahahahahhhhhhhhhhhhhhhh icyaka cyari kishe abantu...