Imodoka ya Bralirwa yahirimye imara abaturage inyota

Impanuka y’ikamyo ya Bralirwa yahirimye igeze mu karere ka Gakenke, yatumye abaturage bari hafi aho bahita binywera inzoga yari yikoreye.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri 2015 igeze mu murenge wa Gashinyi, urugi rw’inyuma rurifungura bituma amakaziye ari hagati y’i 150 na 200 y’inzoga yari izanye i Kigali anyanyagira mu muhanda.

Amafoto yafashwe kuri telefoni y'umwe mu bahitaga ubwo impanuka yari ikimara kuba agaragaza amakaziye n'ibisate by'amacupa byuzuye mu muhanda.
Amafoto yafashwe kuri telefoni y’umwe mu bahitaga ubwo impanuka yari ikimara kuba agaragaza amakaziye n’ibisate by’amacupa byuzuye mu muhanda.

Gufunguka k’urugi rw’iyi ikamyo byatewe n’uko yahuriye na tagisi itwara abagenzi izwi ku izina rya twegerane yerekezaga i Musanze mu ikoni inakomeretsa undi mugabo witwa Salomon Hagenimana wari utwaye igare amakesi akamugwira, ariko yahise ajyanwa kwa muganga, nk’uko ababibonye babitangarije Kigali Today.

Abaturage bahise batangira kuza gufata izo bashoboye batangurawa.
Abaturage bahise batangira kuza gufata izo bashoboye batangurawa.
Umuhanda wahise wuzura inzogan'ibimene by'amavide.
Umuhanda wahise wuzura inzogan’ibimene by’amavide.

Abaturage bari hafi aho n’abari mu modoka zatambukaga aho batangiye gufata inzoga bashoboye, umushoferi w’iyi kamyo witwa Iyamuremye Ildephonse yagerageje kubabuza ariko aza gukomeretswa ku kiganza n’icupa arabireka.

Musengimana Jean Damascene ushinzwe Iterambere mu kagari ka Taba iyi mpanuka yabereyemo, abashinzwe umutekano bahise bahagera bagahita batangira kubabuza ku buryo nta muturage wongeye kubikora n’ubwo hari bamwe bari bamaze kuzijyana.

Hari abahisemo kuzinywera aho abandi batahana amavide.
Hari abahisemo kuzinywera aho abandi batahana amavide.

Ati “Abashinzwe umutekano bahageze rwose hari aba police n’abasirikare bahageze nta kibazo ubungubu umutekano umeze neza abaturage babirukanye nta muntu wongeye gutwara inzoga.”

Umwe mu bamotari nawe yafotowe atwaye inzoga zirenze imwe.
Umwe mu bamotari nawe yafotowe atwaye inzoga zirenze imwe.

Bamwe mu baturage bemeje ko hari abaturage bahageze mbere bagiye batwara amakaziye arenze imwe kuri buri muntu abandi bakazitwara mu ntoki.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 16 )

Abobaturage Ntabwenge Bafite

Zanowa yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Twirinde kuba ba Rusahuriramunduru! Aba ntaho bataniye na babandi babona accident ibaye nk’aho batabaye inkomere bagahitira mu mifuka yabo babacuza utwo bafite! Umuco mubi cyane

Mutikuzi yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Uwari kungezayo nanjye ngo ninywere kuri ka rufuro!! Ntibitangaje ko hari uwari asomyeho bwa mbere! Ubundi bisomeraga igikwangari.Bralirwa ntiyahomba rwose! Kuki bataretse ngo abaturage binywere koko! Imana yari ibamaze inyota

Alias kweli yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Motari Asebeje Bagenzibe Agaragajeko Bakora Basinze.

Bonane yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

poke kuri bralirwa motari feke sana.

NIYIGENA yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Twihanganishije uwomuvandimwe wahakorekeye!

NIYIGENA yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

@ Mugume, umenya uvuze ukuri ariko nabo bakabije kugaragaza
inyota nyishi.

Kalimba yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

@ Mugume, umenya uvuze ukuri ariko nabo bakabije kugaragaza
inyota nyishi.

Kalimba yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

inzoga zirica abantu.....ibi biragaragaza ukuntu Blarirwa yatwishe iduhenda niyo mpamvu ababonye iz’ubusa bazicuranwa...

Mugume yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ibi ni iki? uku ni ugukunda inzoga, ndumiwe, cg ni uko ari imbonekarimwe ari ukuzikunda byaba bibabaje kubona abantu bakuru bacuranwa batya, abantu nkaba kweli nabo nibajyanywe mungando

BIRASA yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

abaturage inzoga zirabica neza neza, wagirango hari haciyeho igihe batica inyota.

kansiime yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

ahahahahhhhhhhhhhhhhhhh icyaka cyari kishe abantu...

KABARE yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka