Imodoka ya Bralirwa yahirimye imara abaturage inyota

Impanuka y’ikamyo ya Bralirwa yahirimye igeze mu karere ka Gakenke, yatumye abaturage bari hafi aho bahita binywera inzoga yari yikoreye.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri 2015 igeze mu murenge wa Gashinyi, urugi rw’inyuma rurifungura bituma amakaziye ari hagati y’i 150 na 200 y’inzoga yari izanye i Kigali anyanyagira mu muhanda.

Amafoto yafashwe kuri telefoni y'umwe mu bahitaga ubwo impanuka yari ikimara kuba agaragaza amakaziye n'ibisate by'amacupa byuzuye mu muhanda.
Amafoto yafashwe kuri telefoni y’umwe mu bahitaga ubwo impanuka yari ikimara kuba agaragaza amakaziye n’ibisate by’amacupa byuzuye mu muhanda.

Gufunguka k’urugi rw’iyi ikamyo byatewe n’uko yahuriye na tagisi itwara abagenzi izwi ku izina rya twegerane yerekezaga i Musanze mu ikoni inakomeretsa undi mugabo witwa Salomon Hagenimana wari utwaye igare amakesi akamugwira, ariko yahise ajyanwa kwa muganga, nk’uko ababibonye babitangarije Kigali Today.

Abaturage bahise batangira kuza gufata izo bashoboye batangurawa.
Abaturage bahise batangira kuza gufata izo bashoboye batangurawa.
Umuhanda wahise wuzura inzogan'ibimene by'amavide.
Umuhanda wahise wuzura inzogan’ibimene by’amavide.

Abaturage bari hafi aho n’abari mu modoka zatambukaga aho batangiye gufata inzoga bashoboye, umushoferi w’iyi kamyo witwa Iyamuremye Ildephonse yagerageje kubabuza ariko aza gukomeretswa ku kiganza n’icupa arabireka.

Musengimana Jean Damascene ushinzwe Iterambere mu kagari ka Taba iyi mpanuka yabereyemo, abashinzwe umutekano bahise bahagera bagahita batangira kubabuza ku buryo nta muturage wongeye kubikora n’ubwo hari bamwe bari bamaze kuzijyana.

Hari abahisemo kuzinywera aho abandi batahana amavide.
Hari abahisemo kuzinywera aho abandi batahana amavide.

Ati “Abashinzwe umutekano bahageze rwose hari aba police n’abasirikare bahageze nta kibazo ubungubu umutekano umeze neza abaturage babirukanye nta muntu wongeye gutwara inzoga.”

Umwe mu bamotari nawe yafotowe atwaye inzoga zirenze imwe.
Umwe mu bamotari nawe yafotowe atwaye inzoga zirenze imwe.

Bamwe mu baturage bemeje ko hari abaturage bahageze mbere bagiye batwara amakaziye arenze imwe kuri buri muntu abandi bakazitwara mu ntoki.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 16 )

ibi bigaragaza ko abanyarwanda bafite inyota ka byari, yewe ntanufite ubwoba bwa amacupa ya mutema mu birenge.byeri irakundwa kabisa

tereza yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

abaturage ndabona baryohewe buriya wasanga ntanumwe waruherutse ka mitsingi binyweraga twatuyoga twinkorano

ange yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Muzadukurikiranire amakuru munatugezeho niba muri aba bantu barwaniraga inzoga gutya niba nabo nta muntu zahitanye cg ngo zibakoreshe izibdi degat

Muberwa yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Pole kuri bralirwa arko motari arisebeje kuko sibyiza gufata agacupa uri mukazi noneho unayisahuye.

Silas yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka