Imodoka ya Bralirwa yahirimye imara abaturage inyota
Impanuka y’ikamyo ya Bralirwa yahirimye igeze mu karere ka Gakenke, yatumye abaturage bari hafi aho bahita binywera inzoga yari yikoreye.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri 2015 igeze mu murenge wa Gashinyi, urugi rw’inyuma rurifungura bituma amakaziye ari hagati y’i 150 na 200 y’inzoga yari izanye i Kigali anyanyagira mu muhanda.

Gufunguka k’urugi rw’iyi ikamyo byatewe n’uko yahuriye na tagisi itwara abagenzi izwi ku izina rya twegerane yerekezaga i Musanze mu ikoni inakomeretsa undi mugabo witwa Salomon Hagenimana wari utwaye igare amakesi akamugwira, ariko yahise ajyanwa kwa muganga, nk’uko ababibonye babitangarije Kigali Today.


Abaturage bari hafi aho n’abari mu modoka zatambukaga aho batangiye gufata inzoga bashoboye, umushoferi w’iyi kamyo witwa Iyamuremye Ildephonse yagerageje kubabuza ariko aza gukomeretswa ku kiganza n’icupa arabireka.
Musengimana Jean Damascene ushinzwe Iterambere mu kagari ka Taba iyi mpanuka yabereyemo, abashinzwe umutekano bahise bahagera bagahita batangira kubabuza ku buryo nta muturage wongeye kubikora n’ubwo hari bamwe bari bamaze kuzijyana.

Ati “Abashinzwe umutekano bahageze rwose hari aba police n’abasirikare bahageze nta kibazo ubungubu umutekano umeze neza abaturage babirukanye nta muntu wongeye gutwara inzoga.”

Bamwe mu baturage bemeje ko hari abaturage bahageze mbere bagiye batwara amakaziye arenze imwe kuri buri muntu abandi bakazitwara mu ntoki.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bigaragaza ko abanyarwanda bafite inyota ka byari, yewe ntanufite ubwoba bwa amacupa ya mutema mu birenge.byeri irakundwa kabisa
abaturage ndabona baryohewe buriya wasanga ntanumwe waruherutse ka mitsingi binyweraga twatuyoga twinkorano
Muzadukurikiranire amakuru munatugezeho niba muri aba bantu barwaniraga inzoga gutya niba nabo nta muntu zahitanye cg ngo zibakoreshe izibdi degat
Pole kuri bralirwa arko motari arisebeje kuko sibyiza gufata agacupa uri mukazi noneho unayisahuye.