Imodoka iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana 15
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imodoka yo mu bwoko bwa Quaster itwara abagenzi yavaga mu Majyaruguru igana i Kigali, iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana abagera kuri 15.

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 ni umwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka, aho yayisimbutse itaragwa mu kabande akomereka byoroheje, aho yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

Ababonye iyi Mpanuka iba batangaje ko yatewe n’Umuvuduko ukabije w’uwaruyitwaye, aho yabanje kugonga izindi modoka zari mu muhanda, imodoka ye igacika intege igahita imanuka mu kabande .
Polisi y’Igihugu yahise itabara, ubu bari kureba uburyo bakura iyo
modoka mu Kabande.
ikaba yatangaje ko imaze kubarura abagera kuri 15 bahitanywe n’iyo mpanuka

Ibitekerezo ( 52 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje pe!!! imaba ikomeze imitima yababuze ababo.
manawe,ubakire mubawe,kukotwe nkabantu biratugora kubyumva
Mbega urwandarwahahahombeye kabisa
Gusabibere isomo abashoferi bajye batwararagahoro kandi bakyrikize INAMA za porisi kuko nabareberezi bigihugu
Mana we! Twihanganishije ababuze ababo muri iyi mpanuka
amagara araseseka ntayorwe , bagenzure neza niba uwo mushoferi atariyafashe ibiyobyabwenge kandi imiryo yababuze ababo mukomeze mwihangane. abashoferi bajye bibuka ko batwaye ikiremwa muntu mbere yo gusiganwa nigihe cq birinde no gutanguranwa
twihanganishije imiryango yababuze ababo muri iyi manuka, Inana ibakire
Nonese nta spid Gavan yarimo Nibakomere cyane abagir impanu mwiyo modoka nababuze ababo mukomeze kwihangana
Imana ibacyire mubayo kuko urupfu turarugendana
twihanganishije ababuriye ababo muriyi mpanuka gusa abayobozi bibinyabiziga bubahirize umuvuduko bahawe turwanye impanuka kuko zitumazeho abacu pe!
Imana ibakire baruhukire my mahoro
yewe n’agahomamunwa speed se yari yavuyemo koko Imana ibakire mu bayo
Birababaje pe abitabyimana imana ibakire mubayo
Abobantuimana Ibazigame Mubwawami Bwayo Kabisanatwe Abatwara Abagenze Tukwi Kumenyako Ubuzima Bukwiye Kubungwabungwa Bikwiriye.