Imodoka iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana 15
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imodoka yo mu bwoko bwa Quaster itwara abagenzi yavaga mu Majyaruguru igana i Kigali, iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana abagera kuri 15.

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 ni umwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka, aho yayisimbutse itaragwa mu kabande akomereka byoroheje, aho yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

Ababonye iyi Mpanuka iba batangaje ko yatewe n’Umuvuduko ukabije w’uwaruyitwaye, aho yabanje kugonga izindi modoka zari mu muhanda, imodoka ye igacika intege igahita imanuka mu kabande .
Polisi y’Igihugu yahise itabara, ubu bari kureba uburyo bakura iyo
modoka mu Kabande.
ikaba yatangaje ko imaze kubarura abagera kuri 15 bahitanywe n’iyo mpanuka

Ibitekerezo ( 52 )
Ohereza igitekerezo
|
nange nihanga nishije imiryango yabuze ababo muriyo mpanuka ariko porisi ikomeze ikaze umutekano womumuhanda ariko nabashoferi wagirango ntibunva
Mes condoléances a Toutes les familles a cette nouvelle le plus atristee. Rendons-nous homages a tous ceux qui Ont perdu leurs vie dans cet accident inhabituelle au rwanda.que leurs ames reposent en paix.
ABASHO FERI BAJE BAGE NDA NEZA
Rip kbx, n’igihombo gikomeye kurwanda n’abanyarwanda muri rusange, gsa ntacyo wahindura ubwo niko Imana yabishatse. Bivuze ko, uwo wayisimbutse ariwe wabaye muzima gsa? Ese abo bose bitabye Imana nabo yaritwaye gusa, cga harimo nabo yagonze?
Njyew ndanenga cyane ba boss babashoferi babakoresha nkamapunda akenshi baba biruka bagirango babone uko baruhuka
So nubwo impanuka ibaho arko nidukoma urusyo tujye dukoma ningasire gusa imana ibakire nirwo rugendo nubwo ntawuterwa yitegiuye
Imana ibakire mubayo
Gusa abashoferi bisubireho nubwo baba bakoreshwa nababayobora bakabasaba gutanga umusaruro mwinshi ibyiza nukugenda neza mugatahana atashye ntakwiruka ngo mugwize amaturu yumunsi mubone kwandikirwa
ababuze ababo muriyomanika bihagane imana ibacyire mubayo
birababaje gusa Imana ibakire mubayo dushime nImana kiruwo warokotse nawe niko Imana yabishatse nimba atanasengaga ubu ahere abikora ashima Imana yamurinze ,twongere twinginge abatwara ibinyabiziga cyane nkabatwara quaster bagabanye kuko nibo bakunze kugira imibuduko idasanzwe kandi nibo batwara abantu benshi
Muraho bandimwe badusangiza ibitekerezo ,gusa icyo nasaba abasho feri rwose bagarageze bagabanye umuvuduko ,kand na police ishyireho ibihano bikarishye kuba shoferi batubahiriza amategeko ,aba yashyizweho.
Birababaje who umuntu umwe atwara abantu nkutaye imyaka cyangwa ibindi bintu , babikurikirane bareba icyamuteraga kwiruka .Aba ruhutse baruhukire mumahoro
Abashoferi batwara izi modoka zitwara abagenzi benshi bakwiye gushyirwa mu ngando bakigishwa bihagije kwubaha ubuzima bw’ abantu. Ntabwo ari abatwara mu ntara gusa ahubwo muzarebe n’ abatwara hano mu mujyi uburyo bagenda nabi cyane mu muhanda. Birababaje cyane.
Twifatanyije Niyo Miryango Yagize Ibyago Imana Ibahe Kwihangana
ABABUZE ABABO BIHANGANE KANDI IMANA IKOMEZE IHU
MURIZE ABASIGAYE