Imana iguha ibya ngombwa ntiguha byose - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi, abemera Imana n’Abanyarwanda muri rusange kumva neza ko Imana itanga ibya ngombwa idatanga ibintu byose.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Isengesho ryo gusengera Igihugu n’abayobozi bacyo, ndetse no gushima Imana, isengesho rizwi nka ‘National Prayer Breakfast’ rikaba ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022.

Iryo sengesho ryitabirwa n’abantu bari mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi bakuru b’ibihugu, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye abikorera ku giti cyabo, abo muri sosiyete sivile ndetse n’inshuti z’u Rwanda hrimo n’iziba zaturutse mu mahanga.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ari Igihugu cy’Imana, kandi na we yemera Imana ko ishobora byinshi kurusha umuntu. Icyakora ngo kugira ngo ibyo itanga bigere ku wo ibigenera na we agomba gukora cyane kandi agakorana ubunyangamugayo.

Agendeye ku rugero rw’umwami Dawudi uvugwa muri Bibiliya wahanganye n’ibikomerezwa akabihirika byashakaga kumuhitana, Perezida Kagame avuga ko ibyo yabishobojwe n’Imana ariko na we akagira byinshi akora.

Yagize ati “U Rwanda rwanyuze muri byinshi rutakaza abantu batagira ingano, ruhura n’ibibazo byinshi ariko ni byiza ko abantu bashingira ku bibazo bikomeye banyuramo bikababera intangiriro yo kwiteza imbere, u Rwanda nk’Umwami Dawidi”.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwatereranwe n’amahanga, Isi yose ikarwanga ariko rukaza gutsinda ibyo bigeragezo rukizibukira imijugujugu n’ibindi byago barushakiraga rukaba rugeze ku ntera ishimishije.

Perezida Kagame avuga ko iterambere ry’u Rwanda n’uko rugaragara mu ruhando mpuzamahanga, hari ibyo Imana ifasha Abanyarwanda kugeraho, ariko kubigeraho bisaba gushyiramo imbaraga kugira ngo bikorwe neza.

Perezida Kagame avuga ko inzego za Leta n’iz’amadini n’inyigisho zigenda zitangwa, kandi nziza zikwiye no kujyana n’ibikorwa kuko 50% by’inyigisho zitangwa bikwiye kuba bifasha kubigeraho kuri 50% isigaye.

Agira ati “Abantu bigisha bavuga bakitangaho ingero buri rugero rwose rwiza rukaba bo, ibyo nta kibazo mbifiteho, ariko ngutegerejeho kuba urugero ku byo wigisha, ibyo ni byo bituma habaho impinduka, mu gihe bitabaye ibyo uba uta igihe cyawe ku busa”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko kwigirira icyizere ari kimwe mu byatuma Abanyarwanda n’Abanyafurika babasha kugira ibyo bakora ngo biteze imbere kuko bidakwiye ko Abanyafurika ari bo bahora ari urugero rubi.

Agira ati “Habura iki ngo tureke guhora turi urugero rubi, bipfira he, abandi ko bishoboka twebe kuki? Ngira ikibazo uwampa amahirwe nkaruhuka nkajya kugira ibindi nkora. Simbona aho umuntu ava ikantarange akaza agutunga urutoki ngo ukore uko atekereza wowe uri Imana ya hehe”?

Perezida Kagame avuga ko buri wese agira uko abona ibintu n’uko aba yifuza uko bikorwa kubera icyo agamije, ibyo ngo bikaba bivuze ko ibyo yumva n’uko ashaka gukora ibintu bimufitiye akamaro ubwe aho kubihatira abandi.

Mu gutangira ijambo rye, Perezida Kagame yasabye abitabiriye iri sengesho gufata umunota wo kwibuka Abanyamerika babiri bari inshuti zikomeye z’u Rwanda, bakaba baherutse kwitaba Imana. Abo ni Dr. Paul Farmer na Joe Ritchie.

Perezida Kagame ati “Bari barabaye Abanyarwanda, inshuti zacu. Bagize uruhare runini mu itermbere ry’iki Gihugu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka