Dr Paul Farmer wateje imbere ubuvuzi mu Rwanda yitabye Imana

Dr Paul Edward Farmer wari impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi, wafatwaga nk’intwari ikomeye mu guhindura urwego rw’ubuzima mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Dr Farmer witabye Imana afite imyaka 62, yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, ndetse yari n’umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (Inshuti Mu Buzima) wagize uruhare mu kubaka Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose (UGHE).

Mu mwaka wa 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yambitse umudali (Order of Outstanding Friendship – Igihango) uyu munyamerika bitewe n’uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi ndetse by’umwihariko mu Rwanda.

Icyo gihe Perezida Kagame yamushimiye akazi gakomeye yakoze, atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose, aho yagize uruhare mu guteza imbere ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.

Dr. Agnes Binagwaho, umuyobozi wungirije wa UGHE, yatangaje ko uyu munsi ubabaje ku Banyarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange

Ati: “Uyu munsi ni umunsi ubabaje kuri twese, ku muryango wa UGHE, umuryango wa Partners In Health, u Rwanda, Afurika, ndetse no ku Isi. Dr Farmer yari inshuti, n’icyitegererezo kuri benshi muri twe.”

Dr Paul Farmer
Dr Paul Farmer

Dr Farmer, uretse kugira uruhare mu gushinga Umuryango Partners in Health cyangwa Inshuti Mu Buzima washinze imizi mu Rwanda mu 2005, ugafasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage, yagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo mu buzima.

Harimo Ibitaro bya Butaro byubatswe mu Karere ka Burera bifite umwihariko wo kuvura kanseri ndetse bimaze kuba icyitegererezo mu Karere, hakiyongeraho Kaminuza ya Global Health Equity (UGHE) yatangijwe mu 2015 i Butaro, itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuzima.

Perezida Paul Kagame, na we yagaragaje ko urupfu rwa Dr. Paul Farmer ari igihombo gikomeye, yihanganisha umuryango we ndetse n’inshuti ze.

Reba mu mashusho umuhango wo kwambika Dr. Paul Farmer umudali w’Igihango

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka