Joe Ritchie wari inshuti ikomeye y’u Rwanda yitabye Imana

Umunyemari w’Umunyamerika akaba n’inshuti ikomeye y’u Rwanda, Joe Ritchie, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, afite imyaka 75.

Joe Ritchie yitabye Imana
Joe Ritchie yitabye Imana

Joe Ritchie yigeze kuyobora Komite Ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ndetse akaba yaranayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Joe Ritchie yari umwe mu banyamahanga bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba kandi yafatwaga nk’inshuti ikomeye y’u Rwanda, uwo mugabo yitabye Imana, gusa icyo azize ntikiramenyekana, nk’uko The New Times yabigaragaje.

N’ubwo yari afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko, akomoka muri Leta ya Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ritchie kandi yagize uruhare rukomeye mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere u Rwanda.

Yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe, Dr Paul Farmer na we wafatwaga nk’inshuti ikomeye y’u Rwanda, wanagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda, aho yanabiherewe umudari w’Igihango n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, akaba yitabye Imana ku myaka 62, azize uburwayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka