Ibyiciro by’ubudehe byagizwe bitanu bihindurirwa n’amazina

Ibyiciro by’ubudehe bisanzwe bigenderwaho mu Rwanda byahinduriwe amazina, ubu bikazajya byitwa amazina hakurikijwe inyuguti zikoreshwa mu kwandika, bikaba kandi ari bitanu (5) mu gihe mbere byari bine.

Minisitiri Shyaka yasobanuye impinduka zabayeho mu byiciro by'ubudehe (Ifoto: MINALOC)
Minisitiri Shyaka yasobanuye impinduka zabayeho mu byiciro by’ubudehe (Ifoto: MINALOC)

Iby’ibyo byiciro byasobanuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kamena 2020.

Icyiciro kibanza ni icya A, iki kirimo abantu bishoboye, bafite ubushobozi bugaragara, mbese abo mu kinyarwanda bita ‘abakire’, bashobora no guhanga imirimo.

Icyiciro gikurikira ni icya B, kirimo abantu na none bafite uko babayeho, badakeneye ubasunika kuko babasha kwibonera ibyo bakenera mu ngo zabo n’ubwo baba nta modoka bafite cyangwa inzu zigerekeranye (étage), babayeho neza.

Icyiciro cya C, kirimo abantu Abanyarwanda bavuga ko ari abakene ariko umuntu wo muri iki cyiciro ni wa wundi uramutse umuhaye akantu gato yahita azamuka. Ni umuntu udakambakamba kuko ashobora gukora, akaba yatera imbere akajya mu cyiciro cya B.

Icyiciro cya D, iki kirimo abantu bakennye badafite imbaraga zihagije zo gukora. Uyu akeneye ubufasha bwisumbuye kugira ngo abashe kubaho no kuzamuka.

Icyiciro cya E ari cyo cya nyuma, iki ni icyiciro cyihariye kuko kirimo imiryango irimo abantu batabasha gukora na gato, bakennye cyane, harimo abantu bashaje cyane cyangwa bafite ubumuga bukabije ku buryo bigaragara ko uwo muntu ari uwa Leta n’abaturage bamufasha kubaho.

Abo muri iki cyiciro cya E, ngo nta n’imihigo basabwa yo kugira ngo babe bazamuka mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe abo muri D na C bazajya basinya imihigo ivuga ko mu myaka ibiri bazaba bazamutse mu cyiciro.

Ibyiciro by’ubudehe byatangiye bifite amazina y’Ikinyarwanda ariko aza gukurwaho kuko ngo hari abo ataheshaga agaciro, nyuma asimbuzwa imibare (icyiciro cya mbere, icya kabiri,…) ariko nabwo ngo ntibyishimirwa na bose ndetse ntibinakoreshwe uko bikwiye, ari yo mpamvu byavuguruwe.

Minisitiri Shyaka yanagarutse ku mpamvu eshatu zashingiweho kugira ngo ibyo byiciro by’ubudehe bivugururwe.

Agira ati “Icya mbere ni uko mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo hagaragaragamo ibibazo, uko Abanyarwanda bashyirwaga mu byiciro ugasanga harimo ba rusahurira mu nduru, uwishoboye ati sinishoboye, cyari ikibazo. Icya kabiri ni uko umusaruro twari dutegereje w’uko abantu bakwihuta mu kwigira wabuze, ahubwo bakomezaga kuvuga ngo Leta itugire”.

“Icyo kintu cyo gutega amaboko, cyo kumva ko Leta ari yo igomba gukora byose, iyo yari imyumvire ihabanye n’icyerekezo turimo cy’abaturage bigira, cy’igihugu cyigira, cy’iterambere ryihuse. Icya gatatu ni uko hari haraje umuco w’uko nufashijwe atashyiragamo agatege ngo azamuke, ikindi ni uko ibyiciro by’ubudehe byari bigiye kuba nk’aho umuturage atabifitemo uruhare, bigaharirwa Leta”.

Ibyo ngo byatumaga umuturage yumva ko byose bireba Leta n’inzego zayo, yo igahinduka nk’inka bakama buri gihe, idahumuza ndetse idateka, bigatuma abaturage bigira ntibindeba ku buryo abantu bibazaga ngo ese ubundi Leta irafasha kugeza ryari! Ni yo mpamvu rero ngo byagombaga kuvugururwa.

Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera guhekeshwa izindi serivisi kuko ngo ari byo bikunze kuvamo amakosa.

Ati “Ibintu byo guhekesha serivisi zindi ubudehe nta gihe Abanyarwanda batabyamaganye kuko ari byo bikurura amarangamutima, bamwe bati abantu basumbanyijwe, hakazamo na twa ruswa. Nko kwishyurira umwana muri kaminuza, ntaho byagombye guhurira n’ubudehe, bizajya bishingira ku manota ye”.

Mu mezi atandatu abanza uhereye muri Kamena uyu mwaka, ibyo byiciro by’ubudehe bizaba birimo gusobanurirwa abaturage, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Nko kwishyurira umwana muri Kaminuza ni byiza kuko mbere hari abababaraga kubona umuswa yishyurirwa umuhanga agasigara ngo kubera icyiciro arimo.
Murakoze Minister👏

Kajos yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Umwarimu wa primary yigirwe icyiciro

Dona yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ibi byiciro ni byiza ariko kubishyira my bikorwa hazirindwe akageso kaba mu bayobozi ko kuvuga ngo *Bitagaragara ko abaturage banjye Bose bari muri E* nibyo bibyica aho usanga akarere gategeka ba Social b’utugari ngo iki cyiciro ntikirenze aba, rwose itekinika rihagarare. Byari bibabaje kubona umuntu ucuruza inyanya ku gataro cg ku kameza Ari mu cyiciro cya tatatu hamwe na Mwalimu,Mayor n’uranguza ibicuruzwa ???

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ndakeka ko ibi byiciro bizagirira buri munyarwanda akamaro

NESTOR GANDIKA yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Muri iki gihe cy’amezi atandatu bizaba bimaze gusobanuka neza,kuburyo umunyarwanda wese azaba asobanukiwe impamvu ya politique y’ibyiciro by’ubudehe.

Justin yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Mugushyiraho ibibyiciro twizeye ko byasuzumanywe ubushishozi.Ese umuntu uzaba ari mu cyiciro cya A na B atuye mu karere ka KICUKIRO azaba anganya ubushobozi n’uzaba ari mu cyiciro cya A na B atuye mu karere ka NYAMASHEKE ? Biramutse ariko bimeze hagenwa ibipimo fatizo bijyanye n’ubukungu,agace,n’imibereho yaburi muntu mukugena icyiciro cy’umuntu.

Vincent karimunda yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Icyiro cya B Ndabona cyagira udushami kuko abantu bishoye bose ntabwo banganya ubushobozi.Kuko urebye neza abakijyamo benshi ni abanyamishaharara kandi ntabwo bose bahebwa angana.

Hakizimana Faustin yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Nge numva kubijyanye no gutanga Mutuel icyiciro AnaB batanga amafranga angana n’abari mu cya C na D nabo bagatanga angana

RWEMA Emmy yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Rwose bagize neza kuko abaturage benshi babirenganiragamo ukabona abantu batagira aho barara babashyira mu cyiciro cya gatatu cga abandi bakabashyira mu cyiciro cya 4

Edouard yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ibi byiciro noneho Ni inyamibwa, n’ibindi icyabyishe n’uko babihekesheje,service z’ uburezi still bwa kaminuza byari bibabaje cyane. Kandi uburezi Ni merit. Kwima umwana amahirwe yo kwiga ngo Ni icyiciro cy’ubudehe nawe ubibona neza ko ntabushobozi afite byari bibabaje.Gusa icyo mbona muri ibi byiciro bishya, muri B hari abazarenganiramo, kuko bijya bipfira kumishahara, sho usanga umuntu uhenbwa 400,000frw cg 600,000frw, ari mu cyiciro kimwe nuhembwa 80,000frw cg 150,000frw.urugero.Mwairimu primary cg secondary arikumwe n’ umukozi wo ku karere cg ministere cg ibindi bigo by Leta, biba bihabanye cyane. Kdi ukurikije structure ubona ko ariko bizagenda. Byigweho neza cg bareshyeshywe mu mishahara. Murakoze cyane

Mucanzigo Deogratias yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Aha niko mbibona kuko ntabwo wafata mwalimu wa primary uhembwa 44000 ngo umugereranye nuhembwa 150000 cg hejuru ndumva bazashishoza mubyiciro byose

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 27-06-2020  →  Musubize

Ibibyiciromuzabishyiremo abaturage harebwe kubaturage nimibereho yabo nkatwenkabakorera bushake muzadutume dukore ibibereye abanyarwanda hano Gisagara umurenge WA Musha dukurikira ibiganiro byanyu dukomeze kwirinda covid_19

Dusenge valens yanditse ku itariki ya: 26-06-2020  →  Musubize

Ibi byiciro ndabona ari 100% right. Badusobanurire mutuel rero igendanye nabyo

BEST WINDD yanditse ku itariki ya: 25-06-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka