Ibyiciro by’ubudehe byagizwe bitanu bihindurirwa n’amazina

Ibyiciro by’ubudehe bisanzwe bigenderwaho mu Rwanda byahinduriwe amazina, ubu bikazajya byitwa amazina hakurikijwe inyuguti zikoreshwa mu kwandika, bikaba kandi ari bitanu (5) mu gihe mbere byari bine.

Minisitiri Shyaka yasobanuye impinduka zabayeho mu byiciro by'ubudehe (Ifoto: MINALOC)
Minisitiri Shyaka yasobanuye impinduka zabayeho mu byiciro by’ubudehe (Ifoto: MINALOC)

Iby’ibyo byiciro byasobanuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kamena 2020.

Icyiciro kibanza ni icya A, iki kirimo abantu bishoboye, bafite ubushobozi bugaragara, mbese abo mu kinyarwanda bita ‘abakire’, bashobora no guhanga imirimo.

Icyiciro gikurikira ni icya B, kirimo abantu na none bafite uko babayeho, badakeneye ubasunika kuko babasha kwibonera ibyo bakenera mu ngo zabo n’ubwo baba nta modoka bafite cyangwa inzu zigerekeranye (étage), babayeho neza.

Icyiciro cya C, kirimo abantu Abanyarwanda bavuga ko ari abakene ariko umuntu wo muri iki cyiciro ni wa wundi uramutse umuhaye akantu gato yahita azamuka. Ni umuntu udakambakamba kuko ashobora gukora, akaba yatera imbere akajya mu cyiciro cya B.

Icyiciro cya D, iki kirimo abantu bakennye badafite imbaraga zihagije zo gukora. Uyu akeneye ubufasha bwisumbuye kugira ngo abashe kubaho no kuzamuka.

Icyiciro cya E ari cyo cya nyuma, iki ni icyiciro cyihariye kuko kirimo imiryango irimo abantu batabasha gukora na gato, bakennye cyane, harimo abantu bashaje cyane cyangwa bafite ubumuga bukabije ku buryo bigaragara ko uwo muntu ari uwa Leta n’abaturage bamufasha kubaho.

Abo muri iki cyiciro cya E, ngo nta n’imihigo basabwa yo kugira ngo babe bazamuka mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe abo muri D na C bazajya basinya imihigo ivuga ko mu myaka ibiri bazaba bazamutse mu cyiciro.

Ibyiciro by’ubudehe byatangiye bifite amazina y’Ikinyarwanda ariko aza gukurwaho kuko ngo hari abo ataheshaga agaciro, nyuma asimbuzwa imibare (icyiciro cya mbere, icya kabiri,…) ariko nabwo ngo ntibyishimirwa na bose ndetse ntibinakoreshwe uko bikwiye, ari yo mpamvu byavuguruwe.

Minisitiri Shyaka yanagarutse ku mpamvu eshatu zashingiweho kugira ngo ibyo byiciro by’ubudehe bivugururwe.

Agira ati “Icya mbere ni uko mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo hagaragaragamo ibibazo, uko Abanyarwanda bashyirwaga mu byiciro ugasanga harimo ba rusahurira mu nduru, uwishoboye ati sinishoboye, cyari ikibazo. Icya kabiri ni uko umusaruro twari dutegereje w’uko abantu bakwihuta mu kwigira wabuze, ahubwo bakomezaga kuvuga ngo Leta itugire”.

“Icyo kintu cyo gutega amaboko, cyo kumva ko Leta ari yo igomba gukora byose, iyo yari imyumvire ihabanye n’icyerekezo turimo cy’abaturage bigira, cy’igihugu cyigira, cy’iterambere ryihuse. Icya gatatu ni uko hari haraje umuco w’uko nufashijwe atashyiragamo agatege ngo azamuke, ikindi ni uko ibyiciro by’ubudehe byari bigiye kuba nk’aho umuturage atabifitemo uruhare, bigaharirwa Leta”.

Ibyo ngo byatumaga umuturage yumva ko byose bireba Leta n’inzego zayo, yo igahinduka nk’inka bakama buri gihe, idahumuza ndetse idateka, bigatuma abaturage bigira ntibindeba ku buryo abantu bibazaga ngo ese ubundi Leta irafasha kugeza ryari! Ni yo mpamvu rero ngo byagombaga kuvugururwa.

Minisitiri Shyaka yavuze kandi ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera guhekeshwa izindi serivisi kuko ngo ari byo bikunze kuvamo amakosa.

Ati “Ibintu byo guhekesha serivisi zindi ubudehe nta gihe Abanyarwanda batabyamaganye kuko ari byo bikurura amarangamutima, bamwe bati abantu basumbanyijwe, hakazamo na twa ruswa. Nko kwishyurira umwana muri kaminuza, ntaho byagombye guhurira n’ubudehe, bizajya bishingira ku manota ye”.

Mu mezi atandatu abanza uhereye muri Kamena uyu mwaka, ibyo byiciro by’ubudehe bizaba birimo gusobanurirwa abaturage, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Mutuvuganire turikuregana b niyobarigushiramo abantugusa bamporeze y2kanombe busanza mudugudu niwe urikubikora

Sirasi yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Koko ibibyiciro byubudehe bivuguruye nibyiza ariko abaturajye barigutanga amakuru atariyo nabayobozi binzego zibanze nabontibavanyomoze kandi babababazineza ese murumvabitagiye kumerankivyambere urugero mumurenge warweru akagari kankanga abaturage turikubeshya kugirango tuze muri c cg d ibibinruntago bikwiye mutuvuganire kbs kuko birababaje

Dufitumukiza Albert yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

Ngewe ndi muri C kumwe ntabantu bafite (imodoka,amazuy’ ubucuzi.namasambu) kd ngewe baracumbikiye kd ntaninkweto yokwambara Mfite ubwo nibyo koko.

Etienne yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Ikiciro cya C numuntu ufite inzu abamo ye adakodesha

Seth yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Etien, umuntu ufite are3(meterokare 300) [m15×m20] ntibatandukanye cyane kuko nikibanza nticyuzuye.

Pierre yanditse ku itariki ya: 17-04-2021  →  Musubize

Ibibyiciro byashyizweho nibyiza ark ahantu hamwe nahamwe barikurengana aho usanga umuntu ufite nka are 3 z’ubutaka ashyirwa hamwe nudafite igice cya are mudufashe rwose urugero nko muri Gakenke,Rushashi,BUSANANE.

HABUMUGISHA Eliezer yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Ese nkange ubu maze umwaka kgl ngewe nzakorerwa ikiciro gute mumbabarire munsubixe

Alias yanditse ku itariki ya: 30-11-2020  →  Musubize

the abatwara moto tuzajya mucyakangahe ko tutanganya ubushobzi

ni Jado yanditse ku itariki ya: 22-10-2020  →  Musubize

Mwaramutse neza? Ese muri ibi byiciro abasore n’inkumi barabarizwa hehe?

Alias yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Nibyiza kuba mwadutengushye guhindura ibyikiro cyane ku kurihira Abigail muri University.

Ntarindi Ildephonse yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Ubuse abantu bafite etage ariko nanone barayubatse bikokoye nabo bari muri A

Alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Ubuse abantu bafite etage ariko nanone barayubatse bikokoye nabo baba bari muri A?

Teta yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

kubantu bafite akazi ka leta bibaye byiza hajya harebwa kungano yumushahara bahembwa abatarenza ibihumbi50fr bagashyirwa mukicyiro cya C naho abarenza 50fr kugeza 150fr bakajya muri B MURAKOZE

Alias yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka