Ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2021
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, ni igikorwa kizarangira mu kwezi kwa Mutarama 2021.

Nyuma yaho mu kwezi kwa Gashyantare 2021 ni bwo ibyiciro bishya bitanu by’ubudehe bizatangira gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu guhera icyo gihe, nk’uko LODA yabisobanuriye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga avuga ko guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020 bagiye gutangira kujya muri buri karere, aho bazajya babona amakuru bifashishije abayobozi b’amasibo.
Nyinawagaga avuga ko abaturage batazongera kurwanira kujya mu cyiciro cy’abatishoboye, bitewe n’uko LODA yasobanuye abakwiriye guhabwa ubufasha, abandi bakaba basabwa kwishakamo ubushobozi.
Yakomeje agira ati "Mu kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (mu mabwiriza ya Minisitiri) izasobanura neza icyo ibyiciro by’ubudehe bizakoreshwa".

LODA yibukije ko icyiciro cya mbere cyitwa A kirimo imiryango yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa urugo rufite ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.
Icyiciro cya kabari B, ari na cyo cyateje impaka kubera intera y’ubukungu iri hagati y’abagishyizwemo, kigizwe n’ingo zinjiza amafaranga guhera ku bihumbi 65 kugera ku bihumbi 600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.
Umunyamakuru witwa Karegeya yabajije ati "umuntu uhembwa ibihumbi 590, mu mwaka utaha ashobora kunguka agahita ajya mu cyiciro cya mbere A, ariko umuntu uhembwa ibihumbi 65 ashobora kwisanga mu cyiciro cya nyuma ari cyo E mu mwaka umwe, kuki abo bantu bajya mu cyiciro kimwe?"
Mu kumusubiza, Umuyobozi Mukuru wa LODA yavuze ko urugo rwinjiza amafaranga ibihumbi 65 rushobora kubona iby’ibanze birimo amafunguro no kwiga, ku buryo ngo abakwiye kwitabwaho cyane ari abo mu byiciro bindi.
Yagize ati "ntiwajya mu byiciro binezeza buri muntu kereka ahari ufashe urugo rwinjiza amafaranga miliyoni ebyiri".
Nyinawagaga avuga ko kuba bagiye kujya mu baturage ari byo bizafasha kumenya neza amakuru y’abahungababyijwe n’ibyiciro by’ubudehe byari bisanzweho, kugira ngo bashyirwe muri gahunga y’abagomba gufashwa.
Karegeya yakomeje abariza abantu bamaze amezi atandatu barambuwe imirimo n’ingamba zo kwirinda Covid-19, icyiciro cy’ubudehe bazashyirwamo.
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’inzego z’ibanze muri LODA, Sibomana Saidi yashubije ko bazashingira ku makuru y’imibereho agezweho ya buri muturage, kandi ko hazabaho kwizera ukuri kw’abaturage, amakuru atangwa n’abayobozi b’amasibo ndetse no gukorana n’imiryango itari iya Leta.
LODA ikomeza ivuga ko n’ubwo izashingira ku mafaranga cyangwa ingano y’amasambu ishyira abaturage mu byiciro, hazabaho kureba umusaruro uva muri iyo mitungo n’impamvu.
Iki kigo kivuga ko akamaro k’ibyiciro by’ubudehe bishya ari uko bizafasha Leta kumenya kugira amakuru y’imibereho y’abaturage.
"Nta muntu uzabirenganiramo, abantu barwaniraga ibyiciro by’abakene bitewe n’ubufasha bahabwaga nko kwivuza, buruse yo kwiga, ariko ibyo byakuweho, bizasobanurwa neza mu mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Mutarama 2021", Nyinawagaga

Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.
Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.
Icyiciro gatanu ari na cyo kigizwe n’abahabwa inkunga y’ibibatunga, ni abantu bageze mu zabukuru, abafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri umunyeshuri, bigakorwa mu gihe aba bose baba nta handi bakesha imibereho.
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye mbona kugira ngo abantu bisange nibura mu cyiciro kimwe bajya kunganya ubushobozi ni uko hashyirwaho nk’ibyiciro by’ubudehe 50.
Ntanze urugero nka Gitifu w’Umurenge azisanga mu cyiciro kimwe na Guverineri w’Intara ndetse na Jenerali uyobora ingabo muri iyo ntara. Bazajya mu cyiciro cya A.
Mwalimu wigishamu mashuri abanza uhembwa 65.000 Frw kubera uburambe bw’imyaka 15 amaze yigisha azajya mu cyiciro kimwe na mawlimu wo muri Kaminuza uhembwa 600.000 Frw.
Hashyirweho n’amasoko hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe.
Nari nturanye n’Umusaza wazaga kwenga ibitoki byacu witwaga Nzabandora.
Hari abantu bitwa abakozi ba Leta nka Mwalimu A2 ahembwa 56.ooof yishyura ideni rya 42.000f rizamara imyaka 6 asigarana 14.000f nta butaka agira azashyirwa mu kihe cyiciro? Numva yaba mucya D(4)
Hari abantu bitwa abakozi ba Leta nka Mwalimu A2 ahembwa 56.ooof yishyura ideni rya 42.000f rizamara imyaka 6 asigarana 14.000f nta butaka agira azashyirwa mu kihe cyiciro? Numva yaba mucya D(4)
Abakora igikorwa bazatege amatwi abaturage cyane bitazongera guteza ibibazo
shakakumenya ikicirondimo
Guhera Ku mafaranga sibyo!
Ibihumbi 65, urabihembwa yego, arko ubaye ubihembwa, ntacumbi ugira,uhaha, ariyo ukuramo ibintu byose nkenerwa, ufite ka avance, harya ubwo usigarana iki ? Ahubwo se urahembwa?
Umukozi wa Leta winjiza 100,000 akaba afite inguzanyo yafashe yubaka inzu yo kubamo Kandi akaba bamukata 50000 Yo kwishura ,ubwo azashirwa mu kihe cyiciro?K bwanjye yajya Muri c
Kuvugurura ibyiciro by’ubudehe birakwiye, ariko numva bidakwiriye guhera ku frw umuntu yinjiza kukwezi; Kuko hari nuwo ukwezi gushira atabonye na 20.000frw Ahubwo bibande kureba uko umuntu abayeho mubuzima bw’umunsi kuko hari benshi batari: abasaza, abakecuru, abamugaye... ariko bariho nabi nokurenza abo mwavuze bazajya bafaswa. Kandi ibi Leta ikora byo gufasha abatishoboye nabyo bijye byigwaho cyane kuko abenshi babirenganiramo abandi bakabyungukiramo.
Ariko c nigute bavuga ngo umuntu winjiza ibihumbi 65 kukwezi gusa yabasha kubona ibyibanze no kwishyurira umwana ishuri? ngira ngo imishinga ya leta yakanje ikajya ahagaragara igasobanurirwa abaturage hanyuma bagatanga ibitekerezo bigasuzumwa leta ikabona gufata umwanzura kugushyira mubikorwa iyo gahunda hagendewe kubitekerezo byatanzwe n’abagenerwabikorwa aribobaturage.
Twizere ko abaturage
Bazavugisha ukuri!
Mu kubarura