Ibyiciro by’ubudehe bishya bizatangira gukoreshwa muri Gashyantare 2021

Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, ni igikorwa kizarangira mu kwezi kwa Mutarama 2021.

LODA yaganiriye n'abanyamakuru ku byiciro bishya by'ubudehe bigiye gushyirwaho
LODA yaganiriye n’abanyamakuru ku byiciro bishya by’ubudehe bigiye gushyirwaho

Nyuma yaho mu kwezi kwa Gashyantare 2021 ni bwo ibyiciro bishya bitanu by’ubudehe bizatangira gukoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu guhera icyo gihe, nk’uko LODA yabisobanuriye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020.

Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga avuga ko guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020 bagiye gutangira kujya muri buri karere, aho bazajya babona amakuru bifashishije abayobozi b’amasibo.

Nyinawagaga avuga ko abaturage batazongera kurwanira kujya mu cyiciro cy’abatishoboye, bitewe n’uko LODA yasobanuye abakwiriye guhabwa ubufasha, abandi bakaba basabwa kwishakamo ubushobozi.

Yakomeje agira ati "Mu kwezi kwa Mutarama 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (mu mabwiriza ya Minisitiri) izasobanura neza icyo ibyiciro by’ubudehe bizakoreshwa".

Claudine Nyinawagaga
Claudine Nyinawagaga

LODA yibukije ko icyiciro cya mbere cyitwa A kirimo imiryango yinjiza amafaranga arenze ibihumbi 600 ku kwezi, cyangwa urugo rufite ubutaka burenga hegitare 10 mu cyaro na hegitare imwe mu mujyi.

Icyiciro cya kabari B, ari na cyo cyateje impaka kubera intera y’ubukungu iri hagati y’abagishyizwemo, kigizwe n’ingo zinjiza amafaranga guhera ku bihumbi 65 kugera ku bihumbi 600 buri kwezi, cyangwa ubutaka guhera kuri hegitare imwe kugera kuri hegitare 10 mu cyaro na metero kare 300 kugera kuri hegitare imwe mu mujyi.

Umunyamakuru witwa Karegeya yabajije ati "umuntu uhembwa ibihumbi 590, mu mwaka utaha ashobora kunguka agahita ajya mu cyiciro cya mbere A, ariko umuntu uhembwa ibihumbi 65 ashobora kwisanga mu cyiciro cya nyuma ari cyo E mu mwaka umwe, kuki abo bantu bajya mu cyiciro kimwe?"

Mu kumusubiza, Umuyobozi Mukuru wa LODA yavuze ko urugo rwinjiza amafaranga ibihumbi 65 rushobora kubona iby’ibanze birimo amafunguro no kwiga, ku buryo ngo abakwiye kwitabwaho cyane ari abo mu byiciro bindi.

Yagize ati "ntiwajya mu byiciro binezeza buri muntu kereka ahari ufashe urugo rwinjiza amafaranga miliyoni ebyiri".

Nyinawagaga avuga ko kuba bagiye kujya mu baturage ari byo bizafasha kumenya neza amakuru y’abahungababyijwe n’ibyiciro by’ubudehe byari bisanzweho, kugira ngo bashyirwe muri gahunga y’abagomba gufashwa.

Karegeya yakomeje abariza abantu bamaze amezi atandatu barambuwe imirimo n’ingamba zo kwirinda Covid-19, icyiciro cy’ubudehe bazashyirwamo.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’inzego z’ibanze muri LODA, Sibomana Saidi yashubije ko bazashingira ku makuru y’imibereho agezweho ya buri muturage, kandi ko hazabaho kwizera ukuri kw’abaturage, amakuru atangwa n’abayobozi b’amasibo ndetse no gukorana n’imiryango itari iya Leta.

LODA ikomeza ivuga ko n’ubwo izashingira ku mafaranga cyangwa ingano y’amasambu ishyira abaturage mu byiciro, hazabaho kureba umusaruro uva muri iyo mitungo n’impamvu.

Iki kigo kivuga ko akamaro k’ibyiciro by’ubudehe bishya ari uko bizafasha Leta kumenya kugira amakuru y’imibereho y’abaturage.

"Nta muntu uzabirenganiramo, abantu barwaniraga ibyiciro by’abakene bitewe n’ubufasha bahabwaga nko kwivuza, buruse yo kwiga, ariko ibyo byakuweho, bizasobanurwa neza mu mabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Mutarama 2021", Nyinawagaga

Icyiciro cya gatatu C kirimo ingo zinjiza buri kwezi amafaranga kuva ku bihumbi 45 kugera kuri 65,000, cyangwa izifite ubutaka kuva ku gice cya hegitare kugera kuri hegitare imwe mu cyaro, na metero kare 100 kugera kuri 300 mu mujyi.

Icyiciro cya kane D kibarurirwamo urugo rwinjiza munsi y’amafaranga ibihumbi 45 ku kwezi cyangwa ubutaka buri munsi ya 1/2 cya hegitare mu cyaro no munsi ya metero kare 100 mu mujyi.

Icyiciro gatanu ari na cyo kigizwe n’abahabwa inkunga y’ibibatunga, ni abantu bageze mu zabukuru, abafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, abana b’impfubyi, ndetse n’urugo ruyobowe n’umuntu ukiri umunyeshuri, bigakorwa mu gihe aba bose baba nta handi bakesha imibereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Nonese ahubwo kwigihe batanze cyarenze tuzakomeza gukoresha ibisanzwe cgtuzahabwa ibindi

Callixte yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Turasaba ko Kigali today yadukurikiranira itangwa rya motivation ya profilling kuko haru turere turigutanga amafaranga make bitwaje ngobya kozwe na youth volunteer kuko aba youth volunteer bakoze profilling baravunitse kuko haruturere turigutanga 100k utundi 17k mutubarize loda agashimwe bageneye enumerate umwe mumudugudu kuko birababaje kuba mwokora bimwe bamwe gafata agashitse aba bagatwara ubusa murakoze bagenzure uturere twose

Alias yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

amakuru yibyiciro ahenshi barayahindura ntibashaka kujya inyuma

nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

Nibyiza kbx turabyishimiye

Tuyishimire Damascene yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Umva twe mumudugudu wacu abantu badushyize mu b ngonibashaka umukene mumudugudu mutuvuganire rwose kuko birakaze bamporeze ya2 murikicukiro akagarika busanza umurenge kanombe mutuvuganire pe namuturajye uvuga nabayobozi barikubyikorera

Sirasi yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Umva twe mumudugudu wacu abantu badushyize mu b ngonibashaka umukene mumudugudu mutuvuganire rwose kuko birakaze bamporeze ya2 murikicukiro akagarika busanza umurenge kanombe mutuvuganire pe namuturajye uvuga nabayobozi barikubyikorera

Sirasi yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

NDUMVA UMUNTU UTAGIRA AHOKUBA NTAMITUNGO YAJYA MURI E UFITE AHOKUBA NTAMITUNGO D BYABA BYIZA ABARIMU BAHEMBWA MUNSI YA65000 BAGAHABWA C HEJURUYAHO B

HABINTWARI JEAN yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Rulindo-cyungo ho bafite amabwiriza bashingiraho bashyira umuntu mu kiciro anyuranye n’aya LODA. Nko mu kagari ka Marembo Gitifu avuga ko mwarimu agomba kujya muri B kandi atanahembwa 65000frw.Mutubarize niba bafite andi mabwiriza atanditse bakurikiza.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Mubyukuri ibi byiciro ni ngombwa. Ariko mwishyirwa mubikorwa rya byo riragoranye ubu umwalimu A2MPG utarize uburezi ko akora ikiraka nogusaba inguzanyo bamuha igihe ntarengwa,akaba acumbika,akaba ntabutaka agira. ubwo amafaranga ibihumbi mirongo ine na bitanu(FRW45000) yakagiye mukiciro cy’ubudehe nkicyo bahaye umwalimu w’umwuga. ngewe mbona yakagiye mu kiciro cya C kubera afite imbaraga zo gukora.

NSHIMIYUMUREMYI Dominique yanditse ku itariki ya: 9-12-2020  →  Musubize

Njyewe nduye mumurenge wabugeshi mukarere karubavu ndi mwarimu amashuri abanza nasanze banjyize mucyiciro cyaB kandi sirarimbari abaturage bemeje C urikubikora arrange none mungire Inama njyenabuze icyonakora.

Bimenyimana fidele yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Rero ikiki bazo cyibyiciro amakuru Umuturage yitangiye niyo yagakurikijwe kuko niwe Uzi uko abayeho,nahubundi abaturanyi nabakuru Bisibo ntamakuru ahagije babafite nukubina wameshe akenda gasaneza bakagira bakajyira ngo ufite akazi kazima?

Nkotanyi Bruno yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize

Njyewe mbona ibintu by’ibyiciro ntazi. Ubuse umuntu uhembwa 70k aba muri Ghetto ya 30k yariye yanyoye muzamubarira mu cyihe cyiciro?

Ibaze ariko intera iri hagati ya 65k na 600k muribaza Iyo difference koko? Njyewe numvaga usibye icyiciro cya 5 ibindi byose byavugururwa bigakurwamo Ibindi nka 18

Umubyeyi Claubinianne yanditse ku itariki ya: 5-12-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka