Ibyiciro by’ubudehe bigiye gusubirwamo bitarenze ukwezi kwa Kanama

Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangarije abagize Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013, ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa kugirango bihuzwe n’imibereho ya nyayo y’Abanyarwanda, hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Ministiri w’Intebe yagize ati: “Bitarenze ukwezi gutaha kwa munani, ibyiciro by’ubudehe bizaba byavuguruwe; gusa hari abifuza kujya mu byiciro bitabakwiriye; ibi byiciro bigamije gufasha abatishoboye, ntabwo rero bireba ‘mituelle’ cyangwa kwiga mu mashuri makuru gusa, nk’uko abenshi babikekaga”.

Dr Habumuremyi yabitangaje ubwo yasobanuraga gahunda igizwe na porogaramu 13 Leta ifite mu gufasha abatishoboye bari mu byiciro bitandukanye; ahereye kuri VUP, Ubudehe, gufasha abarokotse Jenoside, Girinka, gufasha abatishoboye kubona ubuvuzi, gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka no gufasha impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda.

Muri izo gahunda 13 kandi harimo gufasha abavuye ku rugerero gusubira mu buzima busanzwe, kugaburira abana ku mashuri abanza mu turere dukennye, gufasha abaturage kubona inguzanyo, gufasha kuva muri nyakatsi n’abatuye habi, gufasha abafite ubumuga ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Mu myaka irindwi iri imbere ngo Guverinoma irateganya kugabanya umubare w’abakene kuva kuri 44.9% bakagera kuri 20%, umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi ngo uzagabanuka kuva kuri 44% ugere kuri 15%, imiryango ihabwa inkuga y’ingoboka na VUP ngo izava ku 57,000 igere ku 105,000 mu mwaka wa 2017.

Umuyobozi wa Guverinoma yavuze ko mu mwaka wa 2020, abaturarwanda bose mu cyaro (65%) bazaba batuye mu midugudu no mu mijyi (35%). Umubare w’abarokotse Jonoside batishoboye ngo uzagabanuka, ariko abahabwaga inkunga boroherezwe kwiteza imbere.

Abadepite n’abasenateri bifuje ko Guverinoma yafasha abatishoboye kwifasha, bakagira icyizere kirambye cy’imibereho myiza, aho kugirango bumve ko bagomba guhora bateze amaso Leta.

Ministiri w’Intebe yabashubije ko mbere y’uko abatishoboye bafashwa kwibeshaho, hari iby’ibanze bagomba guhabwa (ari nayo gahunda yabasobanuriye); ariko ko hazanakenerwa ubukangurambaga bw’inzego z’ibanze kugirango imyumvire ya benshi ihinduke.

Ati: “Nko mu karere ka Rusizi rwose hari abatubwiye ko barimo guharanira kwibeshaho nta muntu basabye inkunga, tukumva rero ko n’ahandi bagira iyo myumvire.”

Abagize inteko ishinga amategeko basaba Leta gukomeza gushishikariza abantu kuboneza urubyaro, kugirango amikoro y’igihugu asumbe ubwiyongere bw’abaturage, ndetse ko abaturage barimo kwimurwa kubera inyungu rusange bagombye guhabwa ingurane ibanogeye, kandi bagafashwa kubona aho batura handi badahawe gusa amafaranga.

Ingingo ya 134 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, iteganya ko Ministiri w’Intebe agomba kumenyesha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma igihe cyose bishoboka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Harebamungu sukwirukanwa akwiye gufungwa na degree ye bakayimwaka kuko ntacyo imumariye ugereranyije nibyo akora birenze ibyinjiji zize, bitonde umuntu ashyirwe mucyiciro bijyanye namakoro kdi birinde ikimenyane kuko nabakene bakeneye kwiga .murakoze

ALIAS yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

ALIKO TWIBARIZE ABO BIREBA ! UBUNDI IBICIRO MUKWIVUZA=N’IBICIRO MUKWIGA? NAMWE MUBA MUGIHUGU MUZASURE AMAVURIRO MWUMVE UKO BISHYUZA, MUSURE N’AMASHURI NAHO MWUMVE IBICIRO NONEHO MUGERERANYE? TUBISHINZE INTUMWA ZA RUBANDA MUGIHE GITO BASIGAJE.

kibamba yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Minister w’intebe yakoze cyane rwose yakuye aho umuhinzi yakuye inyoni.Ubuse Mathias nyasebye koko?? Abonye arangije phd none ari kudukina k’umubyimba ngo twabona schoolfess nkaho nawe yize atarihirwa na Leta.Php se afite imumariye iki? Guca amazi ibyo his excellence yavuze koko!!

MINANI Frodouard yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

INAMA NAGIRA MINISTER, REKA MBANZE MUSHIMIRE KUBWUKO KWIVUGURUZA KUKO TWE TUBA HANZE ABANYARWANDA BARABABAYE PE IBYICIRO BYAJE BATUBWIRA KO ALIBYO MUBWISUNGANE BWO KWIVUZA(UBUZIMA) MINEDUC IBA IBYURIRIRAHO ESE MINEDUC YO NTIYAHANGA UDUSHYA TWAYO? BASHYIZEHO UBWISUNGANE MUBUREZI?NTIBAFATIRE KUBWISUNGANE MUBUZIMA!!

MBOGO(KIBAMBA) yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

nge narebaga nkabona hari abagiye kurivamo(ishuri) atari uko babuze ubwenge ahubwo ari amikoro bari bagiye gushimangira ko gukira ukagira amafr aribwo bwenge bara kutworohereza ku kubunza imitima twibaza ahazaza h’abana bacu ngaho rero nibabyihutishe kugira ngo ahasabwa ibyiciro by’ubudehe huzuzweho ibyavuguruwe.Murakoze

MUZEHE yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

sha harebamunguwe akwiye kwirukanwa nta nteguza cg akivugurura wagira ngo PHD afite siye avuga ahubutse cg arangwa no guhubuka kuko mwibuke afata isuka agahinga telephone z’abanyeshuri ibigo byari byafashe. ese we ntabwo yize yishyurirwa na Leta no amaze kubona aho agejeje atangiye gukina ku mubyimba abanyarwanda.

kunenga yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Bahite basubiza buruse vuba na bwangu bareke kudukinisha sinon tuziyahura baturebaaaaaaaaaaaaaa

irahinda Jabiro yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

ibi ni byiza rwose ahubwo bibe kare kuburyo university zizatangira muri nzeri byarangiye ntihagire abacikisha amasomo yabo hejuru y’akarengane.

melo yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

ubu se uriya mwirasi ngoHarebamungu ntasebye? YARI YARAHIYE ARARENGA NGO IBYICIRO NTIBIZAVUGURURWA. ARIKO UMUNTU YIRATA BIGEZE HARIYA GUTE?

umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka