Ibyiciro by’ubudehe bigiye gusubirwamo bitarenze ukwezi kwa Kanama
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangarije abagize Inteko ishinga amategeko kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013, ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kuvugururwa kugirango bihuzwe n’imibereho ya nyayo y’Abanyarwanda, hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye.
Ministiri w’Intebe yagize ati: “Bitarenze ukwezi gutaha kwa munani, ibyiciro by’ubudehe bizaba byavuguruwe; gusa hari abifuza kujya mu byiciro bitabakwiriye; ibi byiciro bigamije gufasha abatishoboye, ntabwo rero bireba ‘mituelle’ cyangwa kwiga mu mashuri makuru gusa, nk’uko abenshi babikekaga”.
Dr Habumuremyi yabitangaje ubwo yasobanuraga gahunda igizwe na porogaramu 13 Leta ifite mu gufasha abatishoboye bari mu byiciro bitandukanye; ahereye kuri VUP, Ubudehe, gufasha abarokotse Jenoside, Girinka, gufasha abatishoboye kubona ubuvuzi, gusubiza mu buzima busanzwe Abanyarwanda batahuka no gufasha impunzi z’abanyamahanga ziri mu Rwanda.
Muri izo gahunda 13 kandi harimo gufasha abavuye ku rugerero gusubira mu buzima busanzwe, kugaburira abana ku mashuri abanza mu turere dukennye, gufasha abaturage kubona inguzanyo, gufasha kuva muri nyakatsi n’abatuye habi, gufasha abafite ubumuga ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka.
Mu myaka irindwi iri imbere ngo Guverinoma irateganya kugabanya umubare w’abakene kuva kuri 44.9% bakagera kuri 20%, umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi ngo uzagabanuka kuva kuri 44% ugere kuri 15%, imiryango ihabwa inkuga y’ingoboka na VUP ngo izava ku 57,000 igere ku 105,000 mu mwaka wa 2017.
Umuyobozi wa Guverinoma yavuze ko mu mwaka wa 2020, abaturarwanda bose mu cyaro (65%) bazaba batuye mu midugudu no mu mijyi (35%). Umubare w’abarokotse Jonoside batishoboye ngo uzagabanuka, ariko abahabwaga inkunga boroherezwe kwiteza imbere.
Abadepite n’abasenateri bifuje ko Guverinoma yafasha abatishoboye kwifasha, bakagira icyizere kirambye cy’imibereho myiza, aho kugirango bumve ko bagomba guhora bateze amaso Leta.
Ministiri w’Intebe yabashubije ko mbere y’uko abatishoboye bafashwa kwibeshaho, hari iby’ibanze bagomba guhabwa (ari nayo gahunda yabasobanuriye); ariko ko hazanakenerwa ubukangurambaga bw’inzego z’ibanze kugirango imyumvire ya benshi ihinduke.
Ati: “Nko mu karere ka Rusizi rwose hari abatubwiye ko barimo guharanira kwibeshaho nta muntu basabye inkunga, tukumva rero ko n’ahandi bagira iyo myumvire.”
Abagize inteko ishinga amategeko basaba Leta gukomeza gushishikariza abantu kuboneza urubyaro, kugirango amikoro y’igihugu asumbe ubwiyongere bw’abaturage, ndetse ko abaturage barimo kwimurwa kubera inyungu rusange bagombye guhabwa ingurane ibanogeye, kandi bagafashwa kubona aho batura handi badahawe gusa amafaranga.
Ingingo ya 134 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, iteganya ko Ministiri w’Intebe agomba kumenyesha Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko, ibikorwa bya Guverinoma igihe cyose bishoboka.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuki Bamwe! Mana Twibuke Natwe.Kuko Ibyo Tuzira Ntabyo Tuzi!
ibi bintu by’ubudehe ntibisobanutse nonese muravuga ngo icyiciro cya 3 ni cya 4 bazajya bishyura amafranga amwe kandi badahuje ubushobozi nkabo mucya 3 ngo ni abantu bafite inzu mbi batagira isambu bona icyokurya bibagoye mwarangiza mukabashyira hamwe ni icyiciro 4 kandi muvuga ko bo bifashije, aho kuvuga ngo mushyizeho icya 1,2 icya 3,4 icya 5,6 mwabivanaho mukavuga nibura muti hariho icy 1 kujyeza kucya 6 mutagiye mubifatanya kuko biragaragara ko bitateguranye ubushishozi, igitekerezo cyanjye nuko byashyirwamo ubushishozi bigasubirwamo uko bikwiye.
dore ye ibiranga umunyarwanda uri mu cyiciro cya 3
• Afite isambu idahagije
• Aba afite inzu mbi
• Arya nabi
• Umusaruro udahagije, nta sagurira isoko
• Abana biga nabi, bivuza nabi
• Nta tungo
none se ibihumbi 300000Rwf ku mwaka azayakura he?????
njye nkurikije uko mbibona nsanga hari ikibazo ibi by’ubudehe byateje cyane cyane mubanyeshuri.ntiwanyumvisha ukuntu umuntu na secondaire ya yize arihirwa,ngo nagera kaminuza azirihire ngo ari muri 3 cg 4.
nonese ko nshimye yuko yavuze ko babisubiramo none kwiyandikisha hamwe bikaba birangiye kanjdi bakaba baratwangiye kwiyandikisha tudatanze school fees bizagenda bite?imirenge n’uturere batubwirako ntabyo bazi nyabuna ni mudutabare murakoze.
Uwaba azi igihe nyacyo ibyo byiciro bizatangirira gukosorwa yabivuga kuko ndabona Mr Minister we Adatangaza umunsi nyawo dore Amashuri agiye gutangira,naho kwiga haziga abifite kabisa
njye nsanga yari amayeri yo gukuraho bourse bakatubeshya ngo bazishyurira abo mucyiciro cya 1&2 kdi ikigaragara nuko ntamuntu ukomoka muribyo ushobora kugera muri kaminuza ndetse na secondaire kereka yize muri nine years kdi twe twize secondaire izo nyanyazi zitaraza, aha reka dutegereze tuzaba twumva!!!
njye nsanga yari amayeri yo gukuraho bourse bakatubeshya ngo bazishyurira abo mucyiciro cya 1&2 kdi ikigaragara nuko ntamuntu ukomoka muribyo ushobora kugera muri kaminuza ndetse na secondaire kereka yize muri nine years kdi twe twize secondaire izo nyanyazi zitaraza, aha reka dutegereze tuzaba twumva!!!
abayobozi bacu rwose turabashimira kubwuko baba bagerageje gutekereza kubaturage bayobora, ariko ikibabaje nuko ibyiza badutekerereza bizambira hasi mubuyobozi bw’ibanze guhera mu midugudu.
nkubu nkiyo urebye usanga biriya byiciro byarakozwe nabi cyane,twabasabaga ngo mbere yo kongera kubisubiramo musobanurire cyane ibigenderwaho inzego z’imidugudu n’utugari kuko niho bizambira.
biratangaje nko kumva umuntu wo mucyaro ngo nuko afite imodoka imwe bamushyira mu kiciro kimwe n’umuntu wo mumugi ufite amagorofa n’amamodoka. murakoze
Dore igitekerezo ibyiciro by’ubudehe bigomba gukorwa harebya ikigamijwe. Mbega umuntu agomba kujya mu byiciro nka 3: Ku byerekeye amashuri, ubuvuzi, gufashwa. Kuko shobora kuba fite ibyo kurya ariko nta mafaranga nabona yo kwishyurira umwana muri université, nshobora kubona ubuvuzi by’ibanze ariko ubuhenze sinshobore n’ibindi mbega ni ukuzakora ibintu babona gigomba kujya mu byiciro nibyo byiciro gicibwamo ibice. Ugakoresha nka A,b,c,d. Uwifashije hose azaba a, uwifashije hagati wenda abe b hose. Ibi bizatuma tutongera gusubira muyindi mibare ahubwo umuntu nazajya yuzuza ibi cg bikagabanuka azajya yimurwa
ALIKO TWIBARIZE ABO BIREBA ! MUZEE WACU NARAMUKA YUMVISHE AMALIRA Y’ABANA, ASHAKA KUZARAGA IGIHUGU GITEMBA AMATA N’UBUKI ATARAMARIRA YACU, ABAMUFASHA KUYOBOBORA BO BANIGIYE KUMAFRANGA Y’IGIHUGU BASHAKA KUTUGIRA INZEREREZI N’IMPUNZI KUBAZABISHOBORA,TUKAZAHORA TUBITA BA NSEKARIJE N’IRINGANIZA RYE MUMASHURI ?NIBAREKE AMATORA TUYINJIREMO NEZA ABANYESHURI DUKEYE .NIBA MINISTER ALUMUNYAMURYANGO KOKO!!!!!!!!!!!!!!
mu by’ukuri nawe usomye ibiranga umuntu uri mu kiciro bavuga ngo ni icya 3ni4 wasanga nariya batanga bakayongereye kuko birababaje n’ukuntu uyu muturage aba abyeho?gusa dutegereze turebe n’iba n’ibisubirwamo amarira atazatemba kubera akarengane noneho gashora kubonekamo cyangwa impundu zikavuzwa kubera igisubizo baba batanze kuri benshi! tubisengere imana izabiyobore!!!!!amen.