Ibitekerezo by’abatwandikiye nyuma y’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Nyuma y’Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bamwe bishimiye ibyemezo byayifatiwemo, icyakora abandi bagaragaza ko hari ibindi bikorwa na byo bikwiriye kudohorerwa, nk’uko ibitekerezo batanze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bibigaragaza.

Uwitwa Theofils yagize ati “Mwaramutse neza, mu byemezo by’inama y’abaminisitiri turabona ntacyo barigutangaza ku bantu bacuruza imikino y’amahirwe, kandi kuva tariki 17/03/2020 kugeza ubu imiryango iracyafunze. Ubushomeri butumereye nabi ku bantu twakoragamo.

Urubyiruko twakoragamo dukeneye kwiteza imbere, ndetse no gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye muguteza imbere igihugu cyacu. Mudukorere ubuvugizi natwe dukomorerwe. Murakoze @kigalitoday.”

Icyakora uwitwa Abraham yahise amusubiza ati “Ahakinirwa imikino y’amahirwe ntihakwiye gufungurwa ubu kubera ko hahurira abantu benshi bakaba batuma icyorezo kirushaho gukwirakwira.”

Ema Vedaste na we yatwandikiye ati “Mwiriwe, mu Karere ka Rubavu mwatubariza ikibazo cy’abantu twubatse amashuri by’umwihariko nk’abayubatse ari abanyeshuri mu bihe bya covid-19 bakaba bataratwishyura kandi tugiye gutangira amashuri tutishyuwe. Nyabuna nimutubarize kuko ndabizeye ko ikinyamakuru cyanyu amakuru muyatangira ku gihe kandi yizewe murakoze!”

Kadaffi Rwigema we yagize ati “Mwiriweho rubuga ruhugura Abanyarwanda ku byemezo byafashwe, ni byiza kuko abana bari bamaze kuba ibirara gusa amashuri nagaruka vuba bizaba ari akarusho kuko bazongera batozwe umuco bari basanganywe mbere ya covid.”

Ati "Naho ku byerekeranye na Youth Volunteers, turasaba Nyakubahwa Intore izirusha intambwe Paul Kagame kudufasha agakurikirana abanyereza agashimwe kacu kuko twumva ngo karahari ariko ntitukabona uko bikwiye, byibura mu nama y’ubutaha akatubariza ababishinzwe uko gahunda zacu zimeze cyangwa kimwe muri byo bakabireka tugakomeza gukorera ubwitange kuko tubishaka kandi tunabishoboye aho kugira icyo batugenera kikaribwa n’abandi. Kuko biratangaje kuba kuva mu kwa 4 kugeza ubu hari n’umuntu utarahabwa n’agashimwe ka 20,000frw kandi akora buri munsi kandi twumva ko hari icyo bagenerwa ariko kukibona bikaba bikomeye sinzi aho bipfira! Murakoze haragahoraho U RWANDA n’ABANYARWANDA.”

Kadaffi Rwigema yatanze n’igitekerezo ku bijyanye no kuba amasaha yo kugera mu rugo yashyizwe ku isaha ya saa yine z’ijoro, ati "Iyo myanzuro ni myiza gusa mu bice by’icyaro ubwo ni nk’aho bagiye kujya birarira mu tubari n’ubwo bitemewe ariko n’ubusanzwe barabikora."

Uwitwa Iradukunda we yasabye ko abigisha gutwara ibinyabiziga na bo batekerezwaho. Yagize ati “Nasabanga ko mwadukorera ubuvugizi abigisha gutwara ibinyabizinga kuko tumeze nabi natwe nibadufungurire. Abana bacu n’iyo bafungura amashuri ntibazinga kuko turashonje mutuvuganire rwose barebe icyakorwa pe, tubaye tubashimiye.”

Ku byerekeranye no gufungura amashuri mu gihe cya vuba kandi akazagenda afungurwa mu byiciro, Nsanzimfura Olivier yagize ati “Turabyishimiye cyane!! Kuko ababyeyi barahangayitse cyane!!! Ariko twabasabaga ko mwadufasha tugatagira bundi bushya.”

Uwitwa Zenko we yagize ati “Murakoze kutugezaho ayo makuru ariko ntabwo bidushimishije kubera ko abazatangira nyuma bazaba bari gusiganwa nkibaza niba abiga mu wa Gatandatu badatangiriye rimwe ubwo bakorera ikizamini cya Leta icyarimwe?”

Delphine we ati “Turifuza ko mwadutangariza abemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda 2020-2021. Si ibyo gusa kandi mutugiriye neza mwadufungurira insengero kuko abantu bamaze guta icyerekezo cy’ubuzima, Murakoze.”

Nsengiyumva Isaie yanditse ati “Turashimira Leta y’u Rwanda mu ngamba nziza ifata mu kurengera abaturage bayo! Ndasaba ko bagerageza no gusuzuma uburyo bafunguramo imipaka imwe n’imwe nk’iya Rusizi na Rubavu kuko abaturage baho babeshejweho n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka! Nukuri ubu baricwa n’ubukene bukabije! Bayifunguye hanyuma tugakomeza gukaza ingamba zo kuyirwanya byadufasha cyane! Murakoze”

Buregeya Elie Nazar yadutumye ati “Muzambwirire Ministiri w’Uburezi na Ministeri ahagarariye ngo amashuri niyongera gufungura harazarebwe ukuntu hakongerwa imbaraga mu gice cy’ikoranabuhanga(ICT) kuko nk’iriya WIFI itangwa ku bigo by’amashuri bya Leta usanga igenda gake. Bibaye byiza yakongererwa umuvuduko wayo bityo bigafasha n’abanyeshuri bayikoresha.

Hari abagaragaje impungenge ku ngofero abanyonzi basabwe kujya bambara, dore ko hari n’umunyonzi wagaragaye yambaye izigenewe abafundi kuko ngo izigenewe abanyonzi zihenze kandi zitaboneka henshi. Hari uwagize ati “Izibagenewe zirahita zihenda cyane. Ariko uretse ubujura no gukenesha abantu ingofero yabarinda Corona? Ubu ntihabuze umujura wikinzemo wafashe isoko ryo kuzicuruza. N’ubusanzwe zahendaga kuko zirengeje ibihumbi 10, zigura 12.”

Icyakora uwitwa Bizimana Jean Pierre yishimiye ko abanyonzi na bo bakomorewe, ati "Muraho nukuri nyuma y’igihe kinini amagare afunze nyuma mukaba muyadufunguriye biratunejeje cyane kandi natwe tuzaharanira kwirinda iki cyorezo cya covid-19. Murakoze Imana ibahe umugisha."

Ku bijyanye n’ingendo zihuza Kigali n’Intara ndetse n’izijya i Rusizi zasubukuwe, na zo hari abazitanzeho ibitekerezo.

Uwitwa Tuyambaze Marie yagize ati "Turishimye cyane kuko bafunguye ingendo, mwakoze."

Ngabire Eugenie we ati "Icyari cyaratumye zihagarikwa ntaho kirajya, ibyo buri wese akwiye kubizirikana bityo akirinda ko byazongera kuba ngombwa ko zihagarikwa."

Iradukunda Sylvestre ati "Ndishimye, nari narabuze uko nsura umukunzi, ni byiza kabisa."

Ruzindana Eric we yagize ati "Ni byiza, natwe turakomeza kubahiriza ingamba kugira ngo ubutaha n’imyidagaduro izemerwe dukore akazi twiteze imbere."

Kanda HANO ubashe kongera gusoma imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’Abaminisitiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None se ko mutavuze ku tubari, abari batunzwe natwo bo ntibavuze?

Karoli yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Abantu Bari batunzwe n’utubari Icyo bakora ni uguha umuguzi Icyo acyeneye akajya nawe kugifatira iwe murwego rwo kwirinda guhurira ahantu hamwe turi benshi Kandi noneho turimo no kunywa! Iyo umuntu amaze kwizihirwa yibagirwa icyamwirukankanaga.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Abantu Bari batunzwe n’utubari Icyo bakora ni uguha umuguzi Icyo acyeneye akajya nawe kugifatira iwe murwego rwo kwirinda guhurira ahantu hamwe turi benshi Kandi noneho turimo no kunywa! Iyo umuntu amaze kwizihirwa yibagirwa icyamwirukankanaga.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka