Hari abanyonzi bagaragaye bambaye ingofero z’abafundi, barasaba koroherezwa kubona izabugenewe

Abatwara ibintu n’abantu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bishimiye kugaruka mu muhanda ariko barasaba koroherezwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’akazi n’ubushobozi bwabo.

Hari abanyonzi batangiye kwifashisha ingofero z'abubatsi
Hari abanyonzi batangiye kwifashisha ingofero z’abubatsi

Abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bazwi nk’abanyonzi baravuga ko bishimira kuba bakomorewe akazi nyuma y’amezi abarirwa muri atandatu badakora kandi akazi kabo ari ko bakesha kubaho.

Abanyonzi bo mu mujyi wa Muhanga bavuga ko nyuma yo gukomorerwa biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko basaba ko bafashwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’ubushobozi bwabo n’imiterere y’akazi bakora.

Umwe muri bo uvuga ko umuryango we utunzwe n’igare avuga ko kunyonga igare bimeze nko gukora siporo ku buryo niba ingofero basabwa kwambara ziremereye batabasha kuzikorana ako kazi, kandi ko batwara abantu boroheje ku buryo kuzigura bishobora kubagora.

Ku munsi wa mbere benshi mu banyonzi nta ngofero zabugenewe bari bambaye
Ku munsi wa mbere benshi mu banyonzi nta ngofero zabugenewe bari bambaye

Agira ati "Ingofero badusabye uretse no kuba tutarabona aho zicururizwa, ntabwo dufite ubushobozi bwo kuzigura kuko twumvise ko zihenze ngo imwe ni ibihumbi 12frw, turifuza ko umushoramari uzazitugurisha adukorera izihwanye n’ubushobozi bwacu kuko twinjiza makeya ugereranyije n’abatwara moto".

Bishimiye ingendo zihuza Kigali n’Intara zasubukuwe

Abaturage bahahiraga i Kigali bava mu Karere ka Muhanga na bo baravuga ko bishimiye kuba bongeye gusubukurirwa ingendo kuko ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze kubera ko imodoka zitari zikirenga ku Kamonyi zijya i Kigali.

Ibyishimo kandi byasabye abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi mu muhanda Muhanga-Kigali bari barahagaritse akazi kubera gahunda y’inzego z’ubuzima yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuturage wo mu mujyi wa Kigali ukorera ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga avuga ko ashimira Leta yongeye gusubukura ingendo zihuza Kigali n’Intara kuko akazi ke kari karahagaze.

Agira ati "Ubuzima bwasaga nk’ubwahagaze, ubu namenye ko twakomorewe ntangira akazi nsubiye i Kigali ejo nzagaruka kuko ubuzima bw’umuryango wanjye bushingiye ku gukora ubucuruzi buciriritse".

Abakorerabushake b'urubyiruko bari gufasha abagenzi gukaraba. Abagenzi na bo biyemeje kwita ku mabwiriza kugira ngo birinde batazongera guhagarikirwa ingendo
Abakorerabushake b’urubyiruko bari gufasha abagenzi gukaraba. Abagenzi na bo biyemeje kwita ku mabwiriza kugira ngo birinde batazongera guhagarikirwa ingendo

Abashoferi ba kimwe mu bigo bitwara abagenzi mu muhanda Kigali-Muhanga bavuga ko nyuma yo guhagarika ingendo zijya mu Mujyi wa Kigali byabaye ngombwa ko bicara kuko ikigo cyabo cyakomezanyije n’izikorera gusa mu Ntara y’Amajyepfo.

Umwe muri bo yavuze ko kongera gusubukura ingendo n’Umujyi wa Kigali ari ukubagarurira ubuzima kandi ari isomo kuri buri we wese kongera kwibuka ko ari ngombwa gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo batazongera gufungirwa kubera uburangare bwa bake.

Agira ati “Turashimira Leta yakoze ibishoboka tukagaruka mu kazi turitwararika bihagije ku buryo dukora akazi tunirinda kuko tutabikoze twakongera guhura n’ibibazo. Abo dutwara na bo turabitaho dukomeze tubagire inama zo kubahiriza amabwiriza".

Muri rusange abakomorewe bose bavuga ko biteguye gukora bitwararika kuko bamaze kubona ingaruka zo kujenjeka ku cyorezo cya COVID-19, mu mujyi wa Muhanga ingamba zo gukaraba neza amazi n’isabune zikaba zikomeje kandi buri wese uhahahira akaba asabwa kubyubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

simbona se ari Casque nk’izindi . Buriya nyine bari kubaka igihugu .

manuel yanditse ku itariki ya: 27-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka