Amashuri azafungurwa vuba, ingendo ziremewe kugeza saa yine z’ijoro (Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri)

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10/09/2020.

2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa, ariko hakiyongeraho ingamba nshya n’izahinduwe ku buryo bukurikira, na zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa.

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am).

b. Amashuri azafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’Uburezi hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ziremewe.

d. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi ziremewe.

e. Amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.

f. Abitabira Inama (meetings and conferences) ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura Inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima harimo kutarenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

g. Abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (Abanyozi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima, ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ndetse n’impano zigenewe umushinga wo kwegereza abaturage amashanyarazi no kunoza ubuziranenge bwayo, yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 24 Nzeri 2020;

• Umushinga w’itegeko ryerekeye urusobe rw’ibinyabuzima n’ibinyabuzima byo mu gasozi;

• Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n° 37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi;

• Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko N°17/2018 ryo ku wa 13/04/2018 rigenga amasosiyete y’ubucuruzi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba bikurikira:

• Raporo y’ibaruramari ihujwe y’umwaka wa 2019/2020;

• Ingamba zo kubona inyubako za Leta n’uburyo bwo kuzicunga;

• Kwegurira ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugira ngo rubukorereho ishoramari.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

• Iteka rya Minisitiri ryimurira Abapolisi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB);

• Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza rusange agenga ihererekanya ry’ibiciro (transfer pricing).

6. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibi bikurikira:

• Aho amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Tinco Investment Ltd yerekeye kugura imigabane muri Rutongo Mines Limited ageze;

• Ibikorwa biteganyijwe mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge guhera ku itariki ya 1 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2020.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Silvio Jose Albuquerque e Silva ahagararira Repubulika Yunze Ubumwe ya Burezili (Brazil) mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, ufite ikicaro i Nayirobi muri Kenya.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ( MINAFFET)

• Ambassador Col. RUTABANA Joseph, Rwanda High Commissioner in Uganda, Kampala

• Mr. MIRONKO Fidelis, Ambassador of Rwanda Embassy in Turkey, Ankara

• Mr. KAYINAMURA Robert, Minister Counsellor Permanent Mission of Rwanda in New-York, USA

• Mr. NGANGO GATUKU James, Minister Counsellor Permanent Mission of Rwanda in Geneva, Switzerland

• Mr. WIZEYE James, Minister Counsellor Rwanda High Commission in London, United Kingdom

• Mr. BUHUNGU Abel, Minister Counsellor Rwanda Diplomatic Mission in Khartoum, Sudan

• Mr. BAGABO IsaIe, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Federal Republic of Ethiopia/ Permanent Mission of Rwanda to the African Union

• Mr. OPIRAH Robert, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Federal Republic of Ethiopia/ Permanent Mission of Rwanda to the African Union

• Mr. MATSIKO Peter, First Counsellor in the Permanent Mission of Rwanda to the United Nations in New York

• Mr. NZABONIMANA Guillaume Serge, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Republic of Senegal

• Ms. NYINAWUMUNTU Marie Grace, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Kingdom of Belgium

• Mr. BUCYANA Andre, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Kingdom of Belgium

• Mr. KABAKEZA Joseph, First Counsellor in the High Commission of Rwanda to the United Kingdom

• Ms. EYA NCHAMA Blondine-Uwimana, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to France

• Mr. RUBAYITA Eric, First Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Russian Federation

• Mr. KAYIJUKA Frank, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Democratic Republic of Congo

• Ms. BUZIZI, Epiphanie, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the United Republic of Tanzania

• Mr. RUBAGUMYA Vianney, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the Federal Republic of Nigeria

• Mr. KAYOGE RUTONI Eric, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to the Arab Republic of Egypt

• Mr. GAKUMBA Douglas, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the Republic of Zambia

• Mr. TUBANAMBAZI Edmond, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to Switzerland/ Permanent Mission of Rwanda to the United Nations in Geneva

• Ms. KAZE Ornella, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to France

• Mr. NTAGERUKA Charles, Second Counsellor in the Embassy of Rwanda to the United States of America

• Mr. IRAKOZE Prosper, Second Counsellor in the High Commission of Rwanda to the Republic of India

• Ms. MUKAYIRANGA Beata, First Secretary in the Embassy of Rwanda to the Republic of Congo

• Ms. MUTESI Stella, First Secretary in the High Commission of Rwanda to the Republic of Mozambique

• Ms. NIKUZE NKUSI Euphrasie, First Secretary in the Embassy of Rwanda to the Republic of Zimbabwe

• Mr. MUKAMA Jean Hugues, First Secretary in the Embassy of Rwanda to the Netherlands

• Mr. MURENZI Lucas, Commercial Attaché in the Embassy of Rwanda to the Republic of Turkey

• Ms. KAYITESI Ornella, First Secretary in the High Commission of Rwanda to the Republic of Singapore

• Mr. RUTISHISHA Mucyo, Director, North and West Africa Unit/ MINAFFET.

Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)

• Mr. NSENGIYUMVA Joseph Cedrick, Chief Financial Officer

• Mr. TUYISHIME Pacific, Acting Chief Investment Officer

• Mr. LUCKY Philip, Head Investment Marketing Department.

Bikorewe i Kigali ku wa 25 Nzeri 2020.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ndakibaza n’ikindi kibazo niba amashuri yose Afite isolation room yo gushyirwamo umwana ugaragaweho ibimeyetso bya Covid-19 mu gihe hagitegerejwe ko ahabwaubutabazi bwihuse, Kandi nkibaza niba nibura buri kigo cy’ishuri kiza a gifite umujyanama w’ihungabana kubana kuko burya abana bahungabana vuba iyo umwe muribo ahuye n’ikibazo bose basanzwe batinya

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Ese bizashoboka ko abana boherezwa ku mashuri babanje gupimwa kugirango batabahuriza hamwe Kandi harimo uwanduye Covid 19? Cyane cyane abana Bazava impande zose z’igihugu bajya muri boarding schools

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Alias👍Ndabashimiye cyane kuko mukunda u Rwanda n:abanyarwanda. Dukomeze dufatanye kwirinda twisunze Imana yo mugenga w’ubuzima bwacu. Imana ibarinds

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2020  →  Musubize

Betting places should not be opened now coz it collects more crowds as these can leads to more spread of the pandemic

Abraham yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Mwaramutse neza,
Mubyemezo by’inama y’abaminisitiri turabona ntacyo barigutangaza kubantu bacuruza imikino y’amahirwe,
Kd kuva 03/17/2020 kugeza ubu imiryango iracyafunze.
Ubushomeri butumereye nabi kubantu twakoragamo.
Urubyiruko twakoragamo dukeneye kwitezimbere, ndetse nogukomeza mukugira uruhare mubikorwa bitandukanye mugutezimbere igihugu cyacu.

Mudukorere ubuvugizi natwe dukomorerwe.
Murakoze@Kigali today.

Regards
Theofils.

Theofils yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Bagakwiye kuvuga itariki nyirizina amashuri azafungurirwaho naho kuvugango Nivuba ntagihe mfatizo bafashe nge mbona bidasobanutse

Kwizera David yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ntibazadutindire kukubwira itariki

Alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ntibazadutindire kukubwira itariki

Alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka