Huye: Yababajwe n’uko atabashije kugeza ikibazo cye kuri Perezida Kagame
Umunyeshuri witwa Nowa Nsanzumukiza avuga ko yababajwe n’uko atabashije kugeza ikibazo ahura na cyo mu myigire ye nk’ufite ubumuga kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yagendereraga ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, ku cyumweru tariki ya 12 Mata 2015.
Nsanzumukiza agendera mu kagare kandi ntiyabasha kwijyana adasunitswe n’undi muntu. Yari yabonye buruse ya Leta mu mwaka ushize, ni uko ajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu ishami ry’ubukungu.
Kubera ukuntu kaminuza iteye bityo ntabashe kugera aho abanyeshuri bigana bigira hose ngo na we yige, abona icyizere cyo kuzarangiza Kaminuza akaniteza imbere nk’abandi kigenda kiyoyoka, kuko ubu yasibiye mu mwaka wa mbere akaba abona n’imyigire ye itazamubashisha gukomeza.
Agira ati “Umwaka ushize abagendera mu tugare twari babiri. Mugenzi wanjye we baramwirukanye. Impamvu dutsindwa, ni ukubera ko iyo abandi bigiye muri etaje twe tutabasha kugera yo”.

Avuga kandi ko kugeza uyu munsi atarabasha kwiga isomo rya mudasobwa. Icyakora ngo yararitsinze gusa ngo mu gusubiza yagendeye ku byo yari yize mu mashuri yisumbuye.
Na none, ngo usibye kuba kuzamuka mu igorofa ngo ajye kwigana n’abandi bigoye, ngo n’imiterere ya Kaminuza ubwayo ituma ubuzima bwo kwiga bumugora.
Ati “Hari n’igihe mara icyumweru ntageze mu ishuri kubera ko igare riba ryapfuye bitewe n’uko nta mihanda mizima yo kunyuramo”.
Ikindi kijya kimugora ni uko intoke ze zidafata neza akaba atabasha kwandika vuba nk’abandi. Nyamara ngo hari igihe babaha ikizamini, we ntibamwongerereho igihe ku cyo baba bahaye abandi, bigatuma bamwambura urupapuro atarangije.
Kubera ko yasibiye uyu mwaka agomba kwirihira, ntari gufashwa n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda (REB) kandi aturuka mu muryango ukennye.
Ngo n’amafaranga yo kwishyura amasomo atatu yatsinzwe yavuye mu mafaranga abo basengana mu badivantisiti b’umunsi wa Karindwi begeranyije bakayamuha.
Nsanzumukiza avuga ko iki kibazo cye yakigejeje ahantu henshi ariko akaba yarabuze uwamuha igisubizo cyatuma na we abasha kwiga nta mbogamizi.
N’amarira agerageza gufata ariko akanga agashoka, yagize ati “Mu ishami nigamo narakibajije. Nageze no muri Minisiteri y’uburezi bo barambwira ngo nzagende nige nibyanga nzarivemo nta kundi”.
Ngo kuba umukuru w’igihugu yari yaje muri Kaminuza yumvaga ahari we yamuha igisubizo cyiza, ariko kuba atarahawe umwanya wo kuvuga na we byaramubabaje. Kimwe n’abandi bari bafite ibibazo ntibabashe kubivuga ikibazo cye baracyanditse, ariko Nsanzumukiza we avuga ko na mbere hose yanditse ariko “nta gisubizo kizima yigeze abona”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
shame,sorry. If i was at ur school ,i would push ur wheelchair for u. Abigana nawe mwamufashije koko ko Imana izabahembe. Nibura iyamba hari ishuri rya bantu bafite special needs byakabaye byiza. Nizeyeko uzabona ubufasha. Imana ikugirrire neza. May i have his contacts if possible
Nyabuneka urwego rushinzwe abantu nkaba, inkunga yanyu irakenewe>
Humura ubu igitekerezo n’icyifuzo cyawe byamaze kubona umurongo,nizeye ko HE Paul Kagame yamaze kubimenya buriya bagiye kugufasha. Kandi courage mwenedata. Imana irahari
iyi nkuru irambabaje. ndababaye kabsa.
harya ninde uhagarariye ababana n’ubumuga mu Nteko! ubu se iki kibazo nta kizi! ndababaye.
Jye ndabona bamushakira umwanya kuri KIE kuko nta madarage (escaliers) nyinshi zihari naho i Ruhande ni ama escaliers gusa na etage itagira escenseur.Bayobozi bacu nimumufashe Imana izabaha umugisha.
IHORERE RWANDA!