Huye: Yababajwe n’uko atabashije kugeza ikibazo cye kuri Perezida Kagame

Umunyeshuri witwa Nowa Nsanzumukiza avuga ko yababajwe n’uko atabashije kugeza ikibazo ahura na cyo mu myigire ye nk’ufite ubumuga kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo yagendereraga ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, ku cyumweru tariki ya 12 Mata 2015.

Nsanzumukiza agendera mu kagare kandi ntiyabasha kwijyana adasunitswe n’undi muntu. Yari yabonye buruse ya Leta mu mwaka ushize, ni uko ajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu ishami ry’ubukungu.

Kubera ukuntu kaminuza iteye bityo ntabashe kugera aho abanyeshuri bigana bigira hose ngo na we yige, abona icyizere cyo kuzarangiza Kaminuza akaniteza imbere nk’abandi kigenda kiyoyoka, kuko ubu yasibiye mu mwaka wa mbere akaba abona n’imyigire ye itazamubashisha gukomeza.

Agira ati “Umwaka ushize abagendera mu tugare twari babiri. Mugenzi wanjye we baramwirukanye. Impamvu dutsindwa, ni ukubera ko iyo abandi bigiye muri etaje twe tutabasha kugera yo”.

Nsanzumukiza afite impungenge zo kuzirukanwa muri kaminuza azira kutabasha kugera aho abandi bigira.
Nsanzumukiza afite impungenge zo kuzirukanwa muri kaminuza azira kutabasha kugera aho abandi bigira.

Avuga kandi ko kugeza uyu munsi atarabasha kwiga isomo rya mudasobwa. Icyakora ngo yararitsinze gusa ngo mu gusubiza yagendeye ku byo yari yize mu mashuri yisumbuye.

Na none, ngo usibye kuba kuzamuka mu igorofa ngo ajye kwigana n’abandi bigoye, ngo n’imiterere ya Kaminuza ubwayo ituma ubuzima bwo kwiga bumugora.

Ati “Hari n’igihe mara icyumweru ntageze mu ishuri kubera ko igare riba ryapfuye bitewe n’uko nta mihanda mizima yo kunyuramo”.

Ikindi kijya kimugora ni uko intoke ze zidafata neza akaba atabasha kwandika vuba nk’abandi. Nyamara ngo hari igihe babaha ikizamini, we ntibamwongerereho igihe ku cyo baba bahaye abandi, bigatuma bamwambura urupapuro atarangije.

Kubera ko yasibiye uyu mwaka agomba kwirihira, ntari gufashwa n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi mu Rwanda (REB) kandi aturuka mu muryango ukennye.

Ngo n’amafaranga yo kwishyura amasomo atatu yatsinzwe yavuye mu mafaranga abo basengana mu badivantisiti b’umunsi wa Karindwi begeranyije bakayamuha.

Nsanzumukiza avuga ko iki kibazo cye yakigejeje ahantu henshi ariko akaba yarabuze uwamuha igisubizo cyatuma na we abasha kwiga nta mbogamizi.

N’amarira agerageza gufata ariko akanga agashoka, yagize ati “Mu ishami nigamo narakibajije. Nageze no muri Minisiteri y’uburezi bo barambwira ngo nzagende nige nibyanga nzarivemo nta kundi”.

Ngo kuba umukuru w’igihugu yari yaje muri Kaminuza yumvaga ahari we yamuha igisubizo cyiza, ariko kuba atarahawe umwanya wo kuvuga na we byaramubabaje. Kimwe n’abandi bari bafite ibibazo ntibabashe kubivuga ikibazo cye baracyanditse, ariko Nsanzumukiza we avuga ko na mbere hose yanditse ariko “nta gisubizo kizima yigeze abona”.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 18 )

umva ushaka contact yuyu munyeshuri mwandikire kuri facebook ariyo Nsanzumukiza noah in box mukaganira.

safari emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Bavandi ikibabaje nuko yabujijwe kujya kubaza umukuru w’igihugu bigizwemo uruhare rumomeye nushinzwe ibibazo nimibereho mwiza yabanyenshuri (social affair muri URSU )muri Huye campus kndi ariwe wakabaye amufasha kuko ikibazo cyababana nubumuga amaze igihe akizi, akaba arinayo mpamvu uyumusoro byatumye anarira muruhame,gusa twizeyeko inzego nkuru zigihugu zabimenye kizacyemuka vuba.

Gisa janvier yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga izakurikirana icyo kibazo

Karanganwa Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Turagerageza kukurikirana ikibazo cy’uyu mwene Data Ufite Ubumuga.
Inama Y’Igihugu Y’Abafite Ubumuga izakurikirana icyo Kibazo.

Karanganwa Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

sinzi niba iki kibazo cye ntamarangamutima cyandikanye byo kugikabiriza bavuga ko ntaho batakigejeje kuko hari benshi nzi bafite ubumuga bafashijwe kwiga kandi bakarangiza, ubwo rero narebe uko yakomeza gushaka ubuvugizi ndemera neza ko bazamufasha

noheri yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Mbega ibi biracyabaho kweli!!! nimuhaguruke tuvugire uyu munyeshuri,kugera kure siko gupfa nshuti!!
Ihangane ubwo ikibazo cyanamaze kugera mw’itangazamakuru kiraza gukemuka,ahubwo abo bayobozi bawe ba UNR bakorwe n’isoni.

JEAN D’AMOUR yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Sinumva se bavuga ko hari amategeko arengera abamugaye ? kuki atubahirizwa ? Ihangane sha ! Nyakubahwa Perezida wa Repuburika azagukemurira iki kibazo kuko ntawe ajya yirengagiza.

bosco yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Tugiye gufatanya tumukorere ubuvugizi

Bizimana Dominique yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Turasaba numéro ye turebe icyo twakora

Bizimana Dominique yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Humura mwene data, Imana irakuzi. Nzanezezwa no kumva ko wasubijwe.Senga Imana unige ushyizeho umwete ibisigaye izabikora .Nanjye nize mfite ibibazo byubukene ariko Imana yarahabaye!bidatinze uzasubizwa Humura.

Mama Hope yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

byaba byiza mineduc imwohereje muri ex-KIE kuko ho bita kubafite ubumuga kuburyo bushimishije cyane! uhageze Amado Ahita aguha!

steven yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Ihangane Kuva Utanze Igitekerezo cyawe nyakubahwa kiramugeraho kdi nawe mwizeyeho ubushobozi tegereza igisubizo wihanganye

Kaganga M yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka