Huye: Imvura ikomeje kubangamira ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kugera ku bagwiriwe n’ikirombe bikomeje gutinda, ahanini bitewe n’imvura irimo kugwa muri iyi minsi.

Imvura ikomeje kubangamira ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n'ikirombe
Imvura ikomeje kubangamira ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe

Ku kibazo cyo kumenya aho imirimo yo kubashakisha igeze, mu gitondo cyo ku wa 3 Gicurasi 2023 yagize ati “Navuga ko kugeza ejo nijoro nta cyari bwagerweho kuko nta wari wakabonetse. Gusa bari bongeyeho indi mashini ya gatanu kugira ngo bakomeze kwagura.”

Yasobanuye ko uko imvura igwa ikoma mu nkokora imashini zicukura, kuko ibitaka bari bigijeyo byongera bikagaruka, amazi akuzura aho bacukuye, bakabanza kuyavoma ariko noneho n’itaka rikoroha, imashini ntizibashe gukora neza, bigasaba ko zigenda gahoro.

Ati “Iyo imashini imaze gucukura, ubutaka buba bwarekuye. Iyo imvura iguyemo rya taka riba icyondo, kandi biriya bimashini biraremereye. Zivurugutamo kabiri hagasaya, zikananirwa no gukora.”

Ubundi imashini zicukura zatangiriye hepfo gatoya y’aho abajya mu kirombe bamanukiraga, hari gushakwa uko bakwigizayo igitaka cyafunze umwobo ugana hasi, bivugwa ko abo cyagwiriye baba bari.

Byabaye ngombwa ko ahacukurwa hagurwa
Byabaye ngombwa ko ahacukurwa hagurwa

Inshuro zose imashini zicukura zagiye zigera ku mwobo batekereza ko bawumanukiyemo babageraho, igitaka cyagiye gitibuka, kikongera kuwutwikira.

Ibi bituma hari abaturiye icyo kirombe bavuga ko “haba hari imbaraga zidasanzwe zitera uwo mwobo kurengwaho n’itaka”, bakanavuga ko “uwaba abikora akwiriye gusigaho kugira ngo abaheze mu kirombe bagerweho, n’ababo baruhuke gukomeza gutegereza.”

Icyakora, abari mu gikorwa cyo gushakisha uko babageraho bo, mu rwego rwo gushaka uko barwanya ko itaka ryongera gupfuka wa mwobo igihe bawugezeho, imashini zirimo gucukura ahantu hanini hakikije aho uri. Ibi bituma zigenda zisatira ahari ingo ari na ko imyaka yari ihahinze irandurwa.

ACP Rutikanga ati “Byabaye ngombwa ko bagura aho bacukura, kugira ngo bigize hirya itaka ryabaye ryinshi, bityo nirinagwa ntirigwe aho barimo bashakira, rigwe hirya gato. Birasatira ingo, bikangiza n’imyaka. Nyine urumva ko hari n’ikindi Leta izigomwa ku bw’imitungo irimo kugenda yangirika.”

Abashakishwa ni abantu batandatu, bagwiriwe n’icyo kirombe ku itariki 19 Mata 2023, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Imashini zicukura zarongerewe
Imashini zicukura zarongerewe

Inkuru bijyanye:

Huye: Batandatu baheze mu kirombe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Erega,iyo mutekereza ibyo mbere y’igihe,hari icyo mwakabaye mugezeho,mushingiye ku makuru mwahawe. Ntabwo washakira indara y’umwobo wa m60 hafi yawo. Ntibiahoboka. Gusenyera abantu no kwangiza ibyabo,bigomba gukorwa n’ubwo mwatinze,ndetse atari akazi koroshye nk’uko mubitekereza,na cyane ko imashini mukoresha ubwo bushobozi zitabufite. Gusa ibi bikwiye guha isomo inzego z’ibanze zirajwe ishinga n’indonke,kuko uko iminsi ishira biragaragara ko ibyangirika ari byinshi.

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

Leta nihaguruke yose aba basore baboneke.Ni biba ngombwa basabe inkunga y’amahanga.Otherwise biteye isoni kuba aba bana bamaze iki gihe cyose bataraboneka.Government nihaguruke.

gakumba yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

BARAPFUYE BYARARANGIYE IZO MBARAGA ZIRAPFA UBUSA NIBAFASHE ABASIGAYE GUSA

alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka