Huye: Batandatu baheze mu kirombe

Kuva mu mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, haravugwa abantu batandatu baheze mu kirombe.

Uru ni urwego abaheze mu kirombe bamanukiyeho
Uru ni urwego abaheze mu kirombe bamanukiyeho

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yatangarije KT Radio ko kugeza ubu bataramenya ibyacukurwaga muri icyo kirombe kuko byakorwaga mu buryo butemewe, bakaba bataranamenya uko hareshya kugira ngo babe babasha gutabara abarimo.

Yagize ati “Abahacukura ntabwo turabasha kubabona kuko bahise bagenda, ntituranamenya ibyo bacukuragamo kuko babikoraga mu buryo butemewe”.

Icyakora abaturiye iki kirombe bo bavuga ko hashize imyaka igera muri ine hacukurwa, kandi ko abahacukuraga baje bababwira ko bari gushaka uko babazamurira amazi meza, bazajya bifashisha.

Ni ikirombe kimaze imyaka ine gicukurwa
Ni ikirombe kimaze imyaka ine gicukurwa

Turakomeza gukurikirana iby’aya makuru, kandi kugeza magingo aya abavugwa ko baheze mu kirombe ntibarabasha gutabarwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nifatanyije nimiryango yabuze abanyu mukomere
Ubuyobozi bwakarere bwegure ndetse bukurikirannwe uhereye kuri mayor kugeza kuri gitifu wakagari kd bukurikirannwe ntaho bataniye naba kgl gasabo kuri case yinyubako zo kwa Dubai ikinyinya
Ibibintu birimo ruswa ikomeye nahwibyo bivugishwa ngo ntamakuru baribafite nikinyoma ntibibaho.
@rib mukorakazi mutange ubutabera

Alias yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

ABAYOBOZI BAHO BAKURIKIRANWE NTABWO BABIYOBEWE.

M P yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

Aliko ibintu byaba bayobozi wibaza niba ibyo bakora babizi cyangwa niba bataba aho bakorera ahantu hacukuwe imyaka 4!! ntibazi igicukurwo kuburyo ngo butemewe ntamaso se bagira ririya taka numuntu uli Nyamagabe cyangwa. Nyamata yaribona aliko kuva kuli mudugudu kugera kuli Gitifu wa Kagali,ntibazi ibihakorerwa!!muteye isoni muli mumyanya mutagombye kubamo,ntimuzi no gutabaza abafite ubushobozi bwogutabara

lg yanditse ku itariki ya: 20-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka