Huye: Gushakisha abagwiriwe n’ikirombe byahagaze

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nyuma yo kubyemeranywaho n’ababuriye ababo mu kirombe cyacukurwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kubashakisha bihagaritswe.

Gushakisha abagwiriwe n'iki kirombe byahagaze
Gushakisha abagwiriwe n’iki kirombe byahagaze

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, avuga ko hakozwe ibishoboka byose kugira ngo abo bantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe baboneke, ariko ngo byabaye iby’ubusa.

Nyuma y’iminsi 16 ishize, ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Assumpta Ingabire, yahuye n’imiryango y’ababuze ababo banzura ko gukomeza gucukura byahagarara.

Mukuralinda yahise yandika kuri Twitter agira ati "Nyuma y’iminsi 16 (abo bantu bamaze bashakishwa), amahirwe yo kuba bakiriho ntayo, kandi no gukomeza gucukura aho bageze muri metero 70 mu bujyakuzimu birimo no kwangiza ibidukikije".

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Assumpta Ingabire, aganira n'ababuriye ababo muri icyo kirombe
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Assumpta Ingabire, aganira n’ababuriye ababo muri icyo kirombe

Mukuralinda avuga ko ababuze ababo biyemeje gukora ikiriyo cy’iminsi ibiri, kuva tariki 6-7 Gicurasi 2023, maze ku wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2023, bagakora umuhango wo gushyingura (gushyira indabo kuri icyo kirombe bikamera nko kuzishyira ku mva).

Mukuralinda yavuze ko Guverinoma yihanganisha imiryango yabuze ababo, kandi yiyemeje gukomeza kubaba hafi.

Batangiye ikiriyo
Batangiye ikiriyo
Abayobozi bakomeje kubafata mu mugongo
Abayobozi bakomeje kubafata mu mugongo

Izindi nkuru bijyanye:

Huye: Batandatu baheze mu kirombe

Huye: Kugera ku bagwiriwe n’ikirombe bikomeje kugorana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba basore 6 barambabaje cyane.Ese koko Leta yananirwa kubakura muli ibyo byobo?Ntabwo byumvikana.Niba binaniranye kubakuramo,ubwo igisigaye ni ugutegereza ko bazazuka ku munsi w’imperuka,niba baririndaga gukora ibyo imana itubuza.

gatera yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka