Huye: Kugera ku bagwiriwe n’ikirombe bikomeje kugorana

Nyuma y’uko ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023 abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu Mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Huye, ku wa Kane tariki ya 20 ubuyobozi bukazana Caterpillars zigatangira gucukura kugira ngo bakurwemo, na n’ubu kubageraho bikomeje kugorana.

Caterpillars eshatu ni zo zirimo kwifashishwa mu gushaka uko bakwinjira mu kirombe bakajya kureba abo cyagwiriye
Caterpillars eshatu ni zo zirimo kwifashishwa mu gushaka uko bakwinjira mu kirombe bakajya kureba abo cyagwiriye

Abakurikiranira hafi iby’imirimo yo kugerageza gushaka kugera aho abo bagwiriwe n’ikirombe bari, bavuga ko urebye ku wa Gatandatu tariki 22 Mata, nijoro, bari bamaze kwigizayo igitaka, bageze ahari umwenge abakoze muri iki kirombe bavugaga ko bawumanukiyemo babageraho, ariko mu gihe biteguraga kumanukiramo hahise hagwa imvura nyinshi, irabatesha.

Ku cyumweru za Caterpillars zabyutse zigizayo amazi yari yuzuye ahari haacukuye, mu gihe icyondo kimaze kwigizwayo bagira ngo noneho bamanukire muri wa mwenge, ubutaka bwongeye gutenguka, burawutwikira.

Uwitwa Jeanine Mukamana ati “Hatengutse twacitse intege, bamwe bicara hasi bararira. Urumva kubashakisha byabaye nko kongera gutangira bundi bushyashya.”

Abafite ababo mu kirombe batakaje icyizere cyo kuzababona ari bazima

Nyuma y’iminsi itandatu ababo bagwiriwe n’ikirombe, icyizere cyo kubabona ari bazima cyamaze kuyoyoka.

Abo ni ababyeyi n’abavandimwe b’abasore batatu bigaga mu mwaka wa gatandatu kuri GS Kinazi, ari bo Moïse Irumva w’imyaka 21 akaba akomoka ku Kacyiru mu Murenge wa Gasabo na Samuel Nibayisenge na we w’imyaka 21 wo mu Kagari ka Gahana Umurenge wa Kinazi, ndetse na Emmanuel Nsengimana w’imyaka 23 na we w’i Gahana.

Ni n’ababyeyi n’abavandimwe ba Aimable Mbonigaba w’i Buhimba mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, w’imyaka 20, akaba akiri ingaragu.

Kandi ni n’ababyeyi, abana, abagore n’abavandimwe b’abagabo babiri ari bo Jean Bosco Byakweri w’imyaka 48 wo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Sovu na Boniface Niyonkuru w’imyaka 26 akaba ari uw’i Kinazi mu Kagari ka Gahana.

Muhawenimana Gatete, umuhungu wa Byakweri usanzwe akora akazi k’ubunyonzi, avuga ko umurimo wa se kuva afite imyaka 25 ari uwo gukora mu birombe, akaba yari yarababwiye ko uko bacukura mu kirombe cy’i Kinazi binyuranye n’uko bacukura mu by’iwabo mu Ngororero, kuko ngo mu Ngororero bacukura igitambika, kandi ikirombe kikaba kiba gifite imiryango irenze umwe.

Icy’i Huye cyo ngo giteye ku buryo gifite umuryango umwe, kandi mu gucukura bakaba bajya mu kuzimu cyane.

Agira ati “Turi ino kuva ku wa kane, ikirombe cyaraye kibagwiriye. Twaje twibwira ko bigizayo igitaka bagahita babageraho bakiri bazima, ariko ubu noneho icyizere cyamaze gutakara. Iminsi bamazemo ni myinshi. Iyaba twari tugize amahirwe bakabakuramo, byibura tukabashyingura.”

Edison Nibayisenge, se wa Samuel Bayisenge akaba na sewabo wa Emmanuel Nsengimana bombi baheze muri iki kirombe, we avuga ko ababazwa no kuba abashakaga amabuye y’agaciro muri icyo kirombe barabashukiye abana, bakiyemeza kujya bajya kugishakamo amafaranga yo kuzifashisha bariha umwarimu uzabafasha kugira ngo bazabashe gutsinda ikizamini cya Leta, bari baratangiye kwitegura.

Agira ati “Kujya mu kirombe urebye byakorwaga n’uwiyemeje guhara amagara. N’ikimenyimenyi hari abahita kuri Bahebya. Abantu bakuru bamaze kubona ko ababakoresha nta n’ubwishingizi babagenera bo bagiye banga kujyamo, ni ko kwiyemeza kujya gushuka abana babereka ko ibihumbi bibiri ku munsi byabagirira akamaro.”

Amarira abunga mu maso ati “Kugeza kuri iyi saha twabuze abacu, ariko dukeneye kubabona byibura ngo tubashyingure. Igihe tutarababona ntiwaryama, ntiwarya.”

Ibyo kuba abantu bakuru barageze aho bakanga kujya muri icyo kirombe bihamywa na Reverien Banzurore w’i Sazange mu Murenge wa Kinazi, ubusanzwe ukora umurimo wo gucukura imisarane, akaba avuga ko yari amaze amezi icyenda atinjira muri icyo kirombe. Ngo hari n’umuhungu we wigeze kukijyamo rimwe, abimenye amubuza kutazongera kugitekerezaho n’umunsi n’umwe.

Ati “Bamwe twari twarabyanze, kubera ko tuhazi n’urugendo rurimo. Narababwiye nti mutanshyize mu bwishingizi ngo wenda ninagwamo umwana wanjye azasigarane impozamarira rwose akazi ndagasezereye. Ni yo mpamvu ubona mvuye gucukura imisarane.”

Ntibemeranywa n’ubuyobozi buvuga ko butari buzi icyo kirombe

Mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butigeze bumenya ko icyo kirombe cyari gihari, abatuye i Gahana bavuga ko batabyemera.

Usanga bagira bati “Nta kuntu muri iki gihugu cyacu bamenya ahantu hahiye urwangwa, hanyuma ngo bayoberwe ahari umwobo umaze imyaka ine ucukurwa.”

Hari n’abavuga ko uwari umukuru w’umudugudu batangira gucukura yagerageje kubahagarika, avuga ko atigeze amenyeshwa n’abamukuriye iby’icyo gikorwa, agacecekeshwa.

Ngo hari n’uwigeze kugaragaza ikibazo cya kiriya kirombe mu nama yari iteraniyemo abaturage benshi, avugira nyiri ubutaka ari we Jeanne Ntakirutimana wari urwaye mu mutwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wari uyiyoboye aramucecekesha, avuga ko ibikorerwa munsi ya metero ebyiri mu butaka bitareba abaturage, ahubwo ubuyobozi.

Marthe Mukakarera utuye mu Butansida bwa Kigoma mu Karere ka Nyanza, na we ari mu bahamya ko ubuyobozi bwari bubizi.

Mukakarera uyu ni nyina wabo wa Jeanne Ntakirutimana wacukuriwe mu isambu, akaba ari na we wakunze gukurikirana iby’isambu yigabijwe, kuko we yari arwaye mu mutwe. Icyakora yaramuvuje, yaranorohewe.

Ati “Baje bitwaje kumwubakira no gucukura amazi bakazakora ikigega kizafasha n’abandi batuye muri kariya gace. Nabonye inzu bamwubakiye batarayujuje n’ikigega bataracyubatse, mbabajije barambwira ngo barimo gushaka icyuma cy’Abadage. Nabonye bakomeje kunderega, mu gihe njyewe nifuza ko byibura isambu bayimugurira bakamushakira aho yimukira, njya kubarega ku Kagari. ”

Hamaze gutenguka, gucukura bisa no kongera gutangira bashaka ahari umwobo umanuka hasi mu kirombe
Hamaze gutenguka, gucukura bisa no kongera gutangira bashaka ahari umwobo umanuka hasi mu kirombe

Yungamo ati “Ku Kagari uwo nahasanze nta kintu yamariye, arambwira ngo ndaje ikibazo cyawe ndacyumva, aragenda ntiyagaruka, ndarara. Bukeye ndagaruka haza uwari uje gusezera, ahamagara umuntu ku kirombe, aragaruka arambwira ati bahawe uburenganzira n’Umurenge ndetse n’Akarere, nta n’uwabahagarika keretse Akarere.”

Icyo gihe ngo hari mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka wa 2023.

Yabonye iby’iki kibazo bikomeje kumugora yiyemeza gutaha, ariko ageze ahitwa kuri Arete haza umuntu ngo amwemerera kuzamuhuza na ba nyiri ikirombe, ariko anamubwira ko ngo amubwije ukuri atari amazi cyangwa icyuma cy’Abadage barimo gucukura, ahubwo ari amabuye y’agaciro bashakamo, ko batarayageraho, ariko ko nibayageraho n’umwana we bizamugirira akamaro.

Icyo gihe ngo yanamusezeranyije ko ukwa Mata kuzarangira inzu y’umukobwa we barayujuje, kandi ko muri Gicurasi bazagirana amasezerano na ba nyiri ikirombe, ku cyo bazamarira Ntakirutimana n’umwana we ubu ufite imyaka icyenda.

Kuri ubu Mukakarera yifuza ko Ntakirutimana areberera atazirengagizwa, kuko ngo n’ubwo we atagira imibereho, umwana yabyaye ayikeneye.

Inkuru bijyanye:

Huye: Bakomeje gushakisha abagwiriwe n’ikirombe

Huye: Batandatu baheze mu kirombe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko kuki abantu bashaka kugira abanyarwanda bose injiji koko! Ahubwo iki ni n’igitutsi ku gihugu.
Bishoboka bite ko ahantu kacukurwa imyaka 4 yose ku manywa y’ihangu, atari no mu ishyamba ry’inzitane bikavugwa ko a ahacukuraga, ibyo. bacukuraga n’ababakoreshaga batabizi!!!!
Itungo rirona amakuru yose akamenyekana

Aho hagomba kuba harimo ubugamvanyi bugambiriwe haba mu baturage no mu nzego z’ubuyobozi bose bakaba bararemye ishyirahamwe nka "ceceka" yo guhishira abakoze jenocide.
Umuntu yakwibaza uburyo abantu bose batuye aho n’abayobozi bahurira kuri "solidarité" dans le mal. Bakwiye guhigishwa uruhindu bakazagaragarizwa abanyarwanda, icyaha cyazabahama bose imyirondoro n’amafoto yabo bigashyirwa ku ka rubanda.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka