Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka

Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.

Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy'ubutaka
Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Esperance Mukamana, avuga ko urugendo umuturage azajya akora ari urwo kujya kuzuza impapuro z’ihererekanya gusa, ahasigaye akazajya ategereza ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko ibyangombwa byabonetse.

Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera.

Mukamana agira ati "Kuriya umuturage yamaraga gukora ihererekanya, akazategereza ko icyangombwa kiboneka ngo azajye kugifata, byari birimo urugendo runini, no kubimenya ko byasohotse (byageze ku Murenge) hari aho atabimenyaga, ugasanga ya serivisi iratinda cyane."

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda, Esperance Mukamana
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda, Esperance Mukamana

Ikigo NLA cyishimira kandi ko kitazongera gukoresha impapuro mu gucapa ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ko amafaranga 5,000Frw yo kubicapisha umuturage atazongera kuyatanga.

Gahunda yo gutangiza itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gtanu tariki 6 Mutarama 2023, yitabirwa n’Abayobozi b’inzego zinyuranye barimo ba Guverineri na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Minisitiri Musabyimana avuga ko 80% by’ibibazo abaturage bahura na byo mu nzego z’ibanze bishingiye ku butaka, ndetse ko umuturage yajyaga abona icyangombwa cy’ubutaka akoze ingendo zitari munsi y’eshatu ku Murenge.

Ati "Akenshi biragoye kugira ngo we gukora byibura ingendo ebyiri, eshatu, kugeza igihe ubonera ibyangombwa by’ubutaka, hari ingendo ukora ujya gushaka umukozi ubishinzwe, izo ukora ujya gushaka umukozi w’Irembo, ibyo byose noneho ubu wabikorera aho wicaye."

Abayobozi batandukanye basobanura iby'iryo koranabuhanga
Abayobozi batandukanye basobanura iby’iryo koranabuhanga

Minisitiri Musabyimana avuga kandi ko kutajya gufata ibyangombwa by’ubutaka mu nzego za Leta ari igisubizo ku baturage no ku bakozi batabonekeraga igihe, ndetse ko byatangaga icyuho cya ruswa.

Ikindi kibazo abayobozi bavuga ko bikemuye, ni ikijyanye n’imanza zishingiye ku butaka, aho abantu ngo bajyaga bigana impapuro z’ubutaka bakagurisha imitungo y’abandi, ba nyirayo batabizi.

Ikigo cy’Ubutaka kivuga kandi ko imiterere y’ibyangombwa bishya izatuma amabanki yoroherwa no kwandikisha ingwate z’abakiriya bayo, kuko amakuru y’ubutaka yose abasha kuboneka byoroshye.

Kuva aho gahunda yo guca ibibanza no kwandika ubutaka ku bantu cyangwa ku bigo binyuranye itangiriye mu mwaka wa 2013, mu Rwanda ngo hamaze kugaragara ibibanza birenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600.

Umuyobozi Mukuru wa NLA avuga ko bafite icyifuzo cy’uko umwaka utaha wa 2024, uzajya kurangira serivisi z’ubutaka zose nta mpapuro zikoresha (paperless)".

Ku bijyanye n’uburyo abantu bazitabira ikoranabuhanga muri serivisi za Leta harimo n’iz’ubutaka, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Muhizi, avuga ko hazakoreshwa urubyiruko rugera ku 1,300 mu kwigisha abaturage ikoranabuhanga.

Muhizi avuga ko Abaturarwanda bose bakeneye gutunga telefone zigezweho, kandi ko murandasi (Internet) na yo igomba kugera hose, kugira ngo abantu babashe kubona ibyo byangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ubuse iyo gahunda yatangiye kuburyo Aho mibitangarije umuturage yajya kuri service yirembo bakamufasha nubu murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Mwiriwe najyenibwongiyegushaka icyangombwa,esehasabwiki,ese amabwirizayonayahe,mudufashemudusobanurire.

Amiel,Dufitumukiza yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Guhindura I yangombwa cyubutaka ujya kwirembo uzajya witwaza lki mirakoze

Niyitegeka Patrick yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka