Hatangiye gutangwa icyangombwa-koranabuhanga cy’ubutaka
Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.

Umuyobozi Mukuru wa NLA, Esperance Mukamana, avuga ko urugendo umuturage azajya akora ari urwo kujya kuzuza impapuro z’ihererekanya gusa, ahasigaye akazajya ategereza ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko ibyangombwa byabonetse.
Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera.
Mukamana agira ati "Kuriya umuturage yamaraga gukora ihererekanya, akazategereza ko icyangombwa kiboneka ngo azajye kugifata, byari birimo urugendo runini, no kubimenya ko byasohotse (byageze ku Murenge) hari aho atabimenyaga, ugasanga ya serivisi iratinda cyane."

Ikigo NLA cyishimira kandi ko kitazongera gukoresha impapuro mu gucapa ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ko amafaranga 5,000Frw yo kubicapisha umuturage atazongera kuyatanga.
Gahunda yo gutangiza itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gtanu tariki 6 Mutarama 2023, yitabirwa n’Abayobozi b’inzego zinyuranye barimo ba Guverineri na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.
Minisitiri Musabyimana avuga ko 80% by’ibibazo abaturage bahura na byo mu nzego z’ibanze bishingiye ku butaka, ndetse ko umuturage yajyaga abona icyangombwa cy’ubutaka akoze ingendo zitari munsi y’eshatu ku Murenge.
Ati "Akenshi biragoye kugira ngo we gukora byibura ingendo ebyiri, eshatu, kugeza igihe ubonera ibyangombwa by’ubutaka, hari ingendo ukora ujya gushaka umukozi ubishinzwe, izo ukora ujya gushaka umukozi w’Irembo, ibyo byose noneho ubu wabikorera aho wicaye."

Minisitiri Musabyimana avuga kandi ko kutajya gufata ibyangombwa by’ubutaka mu nzego za Leta ari igisubizo ku baturage no ku bakozi batabonekeraga igihe, ndetse ko byatangaga icyuho cya ruswa.
Ikindi kibazo abayobozi bavuga ko bikemuye, ni ikijyanye n’imanza zishingiye ku butaka, aho abantu ngo bajyaga bigana impapuro z’ubutaka bakagurisha imitungo y’abandi, ba nyirayo batabizi.
Ikigo cy’Ubutaka kivuga kandi ko imiterere y’ibyangombwa bishya izatuma amabanki yoroherwa no kwandikisha ingwate z’abakiriya bayo, kuko amakuru y’ubutaka yose abasha kuboneka byoroshye.
Kuva aho gahunda yo guca ibibanza no kwandika ubutaka ku bantu cyangwa ku bigo binyuranye itangiriye mu mwaka wa 2013, mu Rwanda ngo hamaze kugaragara ibibanza birenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600.
Umuyobozi Mukuru wa NLA avuga ko bafite icyifuzo cy’uko umwaka utaha wa 2024, uzajya kurangira serivisi z’ubutaka zose nta mpapuro zikoresha (paperless)".
Ku bijyanye n’uburyo abantu bazitabira ikoranabuhanga muri serivisi za Leta harimo n’iz’ubutaka, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Muhizi, avuga ko hazakoreshwa urubyiruko rugera ku 1,300 mu kwigisha abaturage ikoranabuhanga.

Muhizi avuga ko Abaturarwanda bose bakeneye gutunga telefone zigezweho, kandi ko murandasi (Internet) na yo igomba kugera hose, kugira ngo abantu babashe kubona ibyo byangombwa by’ubutaka n’izindi serivisi.
Ohereza igitekerezo
|
Mufashe abaturage bafite ubumenyi mwikoranabunga kuko mumasibeli babaca amafaranga y’ikirenga mushyireho igiciro fatizo kuko abagent b’irembo bishyiriraho ibiciro bibangamiye abaturage
Mwarakoze cyane , hahite hakurikizaho kureba niba iyo system ikora . njyewe ndayigerageje iranga. gusiragiza umuturage ndetse bakakubwira ko dossier yabuze ni bumwe mu buryo bwo kwaka umuturage ruswa. bigenzurwe neza, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka cyongere kwihanangiriza abakozi bashinzwe ibijyanye n’ubutaka. hari henshi icyangombwa gikorwa kikarangira ariko kigashyirwa mu kabati kugeza igihe nyiracyo yibwirije.uwibwirije wese ni we ubona icyangombwa cy’ubtaka vuba.
Ikibazo mfite mutubwire niba mu mirenge hose iyi gahunda yatangiye kuko hari igihe bitangirira Kigali ugasanga mumirenge yo muntara bitinze kuhagera mudusubize kndi ndumva habaho nubukangurambaga mu baturage cyangwa inama abaturage bakabisobanukirwa murakoze
nonese umuntu azajya atanga gute icyangombwa muri banki?mugihe kiri mu ikoranabuhanga
Mwiriwe neza, ese icyangombwa cyanditse mumazina yundi muntu ushakako kirya muyawe ibyo tuzi nka mutation nabyo byakorwa kwikorana buhanga (e title). Mudufashe
Maakoze neza gutekereza kubibazo byo gusiragira kubyangombwa byubutaka! Iyi seevices izafasha benshi mubayikeneye !! Ikibazo nacyo cyazigwaho nuguhuza igenagaciro kumisoro yabwo kuko hari henshi ubutaka bwapimwe nabi ugasanga hishyurwa Frw make kdi yakagombye kuba menshi ahandi ugasanga hishyurwa Frw menshi yakabaye make!! Twizeye ko nabyo bizigwaho kdi turabashimira kumirimo myiza mukorera abanyarwanda.
ESE IYO UMUNTU AGIYE GUHINDURANYA UBUTAKA BANYURA MUZIHE NZIRA?
Mugihe agurishije Ku butaka bisaba kubugabanyaho uwo uguze azajya abona icyangombwa ke muburyo bwikoramabuhanga? Bizakorwa gute mudusobanurire murakoze
Ubuse iyo gahunda yatangiye kuburyo Aho mibitangarije umuturage yajya kuri service yirembo bakamufasha nubu murakoze
Mwiriwe najyenibwongiyegushaka icyangombwa,esehasabwiki,ese amabwirizayonayahe,mudufashemudusobanurire.
Guhindura I yangombwa cyubutaka ujya kwirembo uzajya witwaza lki mirakoze